Papa Leo yasabiye abazize umutingito muri Venezuela, ashimira abakomeje gukora ibikorwa by’ubutabazi

Iyobokamana - 06/07/2026 9:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Papa Leo yasabiye abazize umutingito muri Venezuela, ashimira abakomeje gukora ibikorwa by’ubutabazi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV yongeye kugaragaza ko yifatanyije n’abaturage ba Venezuela nyuma y'imitingito ibiri ikomeye yibasiye icyo gihugu, isiga abantu ibihumbi bahasize ubuzima, abandi benshi barakomereka ndetse n'ibikorwaremezo byinshi birasenyuka.

Ubu butumwa yabutanze nyuma yo gusoza isengesho rya Malayika wa Nyagasani (Angelus) ku Cyumweru, ku itariki ya 05 Nyakanga 2026, aho yabwiye imbaga y'abakirisitu bari bateraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero ko yifatanyije n'Abanya-Venezuela bari mu gahinda batewe n'icyo cyagogikomeye.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Vatican News, Papa yavuze mu rurimi rw'Icyesipanyoli ati: "Nifatanyije n'abavandimwe bacu bo muri Venezuela bibasiwe n'imitingito iherutse guhitana abantu benshi no guteza iyangirika rikomeye."

Yasabye kandi Imana kwakira mu bwami bwayo abahasize ubuzima, guhoza imiryango yabo no gukomeza abakomeretse n'abahuye n'ingaruka zikomeye z’iyi mitingito.

Yashimiye kandi abashinzwe ubutabazi, abasirikare, abaganga, abaforomo n'abakorerabushake bakomeje gukora ubutaruhuka bashakisha abarokotse no gutabara abagizweho ingaruka zikomeye.

Papa yavuze ko ibikorwa byabo ari ikimenyetso gikomeye cy'urukundo n'ubumuntu, abasaba gukomeza uwo murimo wo gutabara no gufasha ababaye.

Venezuela ikomeje guhangana n'ingaruka z'imitingito ibiri ikomeye yayibasiye ku wa 24 Kamena 2026. Umujyi wa La Guaira, uri hafi y'umurwa mukuru Caracas, ni wo wagizweho ingaruk a zikomeye, aho amazu menshi, inyubako n'ibindi bikorwaremezo byasenyutse.

Nk'uko imibare iheruka ibigaragaza, abantu bagera ku 3,000 bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi ibihumbi bakomeretse bikomeye. Abashinzwe ubutabazi baracyakomeje gushakisha abantu bashobora kuba bagwiriwe n'inyubako zasenyutse, mu gihe ibihumbi by'abaturage bavuye mu byabo bagashakirwa aho kuba by'agateganyo.

Si ubwa mbere Papa Leo XIV agaragaje ko yifatanyije n'Abanya-Venezuela. Nyuma gato y'uko iyi mitingito iba, yoherereje iki gihugu inkunga ya Amayero ibihumbi 100, agera kuri Miliyoni 166 z’amafaranga y’u Rwanda, anasaba abakirisitu bo ku isi yose gusengera iki gihugu ndetse anasaba amahanga gukomeza kugiha ubufasha mu bikorwa byo gutabara no kongera kubaka ibyasenyutse.

Ibihugu bitandukanye n'imiryango mpuzamahanga nabyo bikomeje kohereza ubufasha bw'ibikoresho by'ubutabazi, ubuvuzi n'ibiribwa kugira ngo bifashe abaturage ba Venezuela gukomeza guhangana n'ingaruka z'iki cyago gikomeye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...