Papa Leo XIV yujuje imyaka 71: Urugendo rw’Umunyamerika wa mbere wabaye Papa

Iyobokamana - 15/09/2026 6:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Papa Leo XIV yujuje imyaka 71: Urugendo rw’Umunyamerika wa mbere wabaye Papa

Papa Leo XIV, amazina ye nyakuri akaba ari Robert Francis Prevost, yujuje imyaka 71 ku wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, mu gihe amaze umwaka urenga ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi.

Yavukiye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 14 Nzeri 1955. Ni Papa wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba kandi Papa wa mbere mu mateka ukomoka mu muryango wa Mutagatifu Ogisutuni (Order of Saint Augustine).

Mbere yo kugera ku mwanya wo kuyobora Kiliziya Gatolika, Robert Prevost yagize urugendo rurerure rw’ubuzima bw’ubusaseridoti, ubutumwa bwa gishumba n’imirimo y’ubuyobozi muri Kiliziya.

Mu 1985, Robert Prevost yoherejwe muri Peru nk’umumisiyoneri wo mu muryango wa Mutagatifu Ogusitini, aho yakoreye imyaka myinshi mu butumwa bwa Kiliziya.

Muri icyo gihugu yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kuyobora paruwasi no gufasha mu bikorwa by’ubushumba, ari nako akomeza imirimo y’ubuyobozi mu muryango w’aba-Ogusitini.

Nyuma y’imyaka yamaze muri Peru, yakomeje kuzamuka mu nshingano za Kiliziya, haba mu buyobozi bw’aba-Ogusitini ndetse no mu buyobozi bw’uturere twa Kiliziya.

Ku wa 26 Nzeri 2015, Papa Francis yamushyizeho nk’Umwepiskopi wa Chiclayo muri Peru. Ni inshingano yakomeje kugeza muro 2023.

Mu gihe yari Umwepiskopi, Prevost yakomeje ibikorwa byo kwegera abakirisitu, kwita ku bakene n’abatishoboye ndetse no guteza imbere ubutumwa bwa Kiliziya muri ako gace.

Urugendo rwe muri Peru rwagize uruhare rukomeye mu buzima bwe bwa gishumba, kuko ari ho yamaze igice kinini cy’ubuzima bwe bw’ubusaseridoti, akorera abaturage kandi amenya neza ibibazo by’abantu bo muri Amerika y’Epfo.

Muri 2023, Papa Francis yamugiriye icyizere amushyira mu nshingano zikomeye muri Vatican, aho yabaye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Abepiskopi, ndetse aba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Amerika y’Epfo.

Izi nshingano zamuhaye amahirwe yo gukorana n’Abepiskopi bo mu bice bitandukanye by’Isi no kugira uruhare mu gutegura no guhuza imirimo y’ubuyobozi bwa Kiliziya.

Nyuma y’imyaka myinshi mu murimo w’ubushumba no mu buyobozi bwa Kiliziya, Robert Prevost yatorewe kuba Papa ku wa 8 Gicurasi 2025, ahitamo izina rya Leo XIV.

Kuva icyo gihe, yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika ndetse n’Umwepiskopi wa Roma.

Umwaka we wa mbere w’Ubupapa waranzwe no guhamagarira isi amahoro

Mu mwaka we wa mbere w’ubupapa, Papa Leo XIV yakunze kugaruka ku mahoro, ubumwe, ibiganiro, ubwiyunge no kubaha agaciro ka muntu. Yagiye asaba abatuye Isi gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro no gushakira ibisubizo birambye ibibazo bihungabanya amahoro.

Yagize kandi ingendo za gishumba mu bihugu bitandukanye, aho ubutumwa bwe bwibanze ku bumwe bw’Abakirisitu, amahoro, ibiganiro n’ubwiyunge.

Ku wa 14 Nzeri 2026, Papa Leo XIV yujuje imyaka 71, akaba ari isabukuru ye ya kabiri kuva atorewe kuba Papa.

Mu kwizihiza uyu munsi, abakozi ba Vatican bamuhaye keke yo gukata ku munsi we w’amavuko, ndetse kuri uwo munsi atangiza imurikabikorwa ryiswe “AQVA. Catastrophe and Wonder” ryabereye mu Isomero rya Vatican.

Ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza bwaturutse mu bice bitandukanye by’Isi, harimo n’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Butaliyani, CEI, yamushimiye umurimo akomeje gukora mu kuyobora Kiliziya.

Papa Leo XVI, cyangwa Robert Francis Prevost rero yujuje imyaka 71, yanditse amateka y’imyaka irenga 40 mu murimo wa Kiliziya, kuva mu butumwa bwa gishumba muri Peru, ku buyobozi bwa Diyosezi ya Chiclayo, kugeza ku mwanya wo kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.

Papa Leo XIV; umunyamerika wa mbere wabaye Papa 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...