Imbere y’abahagarariye ibihugu byabo bari bateraniye i Vatican ku wa Gatanu, Papa Leo XIV yashimangiye ko Kiliziya Gatolika yamagana “igikorwa icyo ari cyo cyose gihinyura inkomoko y’ubuzima cyangwa kigakoresha ubuzima nk’igikoresho.”
Muri ibyo bikorwa yanenze ku mugaragaro, harimo n’ubucuruzi bw’inda [Gutwitirwa], aho umugore atwitira undi inda akazamuha umwana akimubyara, akenshi binyuze mu masezerano arimo n’inyungu z’amafaranga.
Papa Leo yasobanuye ko ubuzima ari impano y’agaciro kadasanzwe ikura mu mubano ushingiye ku kwitanga no gukorera undi, aho kuba serivisi iganirwaho cyangwa igurishwa.
Yagize ati: “Iyo gutwita bihinduwe serivisi iganirwaho ku masezerano, haba habangamiwe icyubahiro cy’umwana uhinduka igicuruzwa, ndetse n’icy’umugore ukoreshwa umubiri n’ubushobozi bwe bwo kubyara, bigahindura intego y’umuryango nk’ahantu h’umubano w’abantu.”
Papa Leo XIV yibukije ko no gukuramo inda (abortion) ndetse no kwica umuntu hagamijwe kumworohereza ububabare (euthanasia) ari ibikorwa bihabanye n’uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho.
Yavuze ko atewe impungenge zikomeye n’imishinga ikoreshwa umutungo wa Leta ifasha abantu kujya mu mahanga gushaka serivisi bise “gukuramo inda mu buryo butekanye.” Yashimangiye ko bibabaje cyane kubona amafaranga ya rubanda akoreshwa mu guhagarika ubuzima, aho kuyashora mu gushyigikira ababyeyi, imiryango n’ubuzima ubwabwo
Gutwitirwa byakuruye impaka mu Rwanda
Ingingo ya 23, akarongo ka mbere, ivuga ko iyi serivisi yemerewe abashakanye cyangwa undi muntu wese wasuzumwe n’abaganga bakemeza ko adashobora kubyara mu buryo busanzwe. Iri tegeko ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 04 Kanama 2025, ariko ryahise rikurura impaka zitandukanye.
Hari abaribonamo igisubizo ku miryango imaze igihe ishaka urubyaro ikarubura, mu gihe abandi bavuga ko rifite ingaruka zikomeye ku marangamutima, ku mubano w’abantu no ku gaciro k’umubiri w’umugore n’ubuzima bw’umwana.
Ku rwego mpuzamahanga, ubucuruzi bw’inda bumaze gukwira cyane mu myaka ya vuba bitewe n’ubwiyongere bw’ababuze urubyaro, iterambere ry’ikoranabuhanga mu gutera intanga (IVF) n’impinduka mu mitekerereze ya sosiyete ku miterere y’imiryango.
Ariko ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, Papa Leo XIV ashimangira ko n’ubwo ikoranabuhanga ryateye imbere, ritagomba gutuma ubuzima buhinduka igicuruzwa cyangwa umubano w’abantu ugahindurwa amasezerano y’ubucuruzi.

Papa Leo XIV ntiyemera uburyo bwo gutwitirwa
