Papa Leo XIV yakiriye abakinnyi ba Giro d’Italia abaha ubutumwa bukomeye

Imikino - 02/06/2025 9:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Papa Leo XIV yakiriye abakinnyi ba Giro d’Italia abaha ubutumwa bukomeye

Ku Cyumweru nimugoroba, Papa Leo wa XIV yakiriye abakinnyi 159 b’amarushanwa ya Giro d’Italia bakomoka mu bihugu 29, ubwo bari bageze muri Vatican mu gice cya nyuma cy’irushanwa.

Mbere yo kwinjira mu Mujyi wa Vatican bari bahagaze basuhuza Papa, umwanya wihariye utandukanye cyane n’ihangana risanzwe mu isiganwa aho intsinzi nyakuri yabaye uguhagarara gato, kurebana n’Umushumba wa Kiliziya no kubona umugisha we.

Iyi gahunda yo guhuza isiganwa rya Giro d’Italia n’ibikorwa by’iyobokamana yatangijwe na Papa Francis wari wagize igitekerezo cyo guhuza iri siganwa rikomeye n’umurage w’umwuka w’Umujyi wa Roma. Uyu mwaka, Papa Leo wa XIV yongeye kuzahura iyi migenzo, aha ikaze abakinnyi mu buryo bushimishije kandi bwuzuye agaciro.

Papa yatangiye ijambo rye avuga ati: “Mwaramutse mwese! Murakaza neza i Vatican!”  Yabivugiye kuri Protomartiri i Roma, hafi y’isakramentu ya Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Yahaye ikaze abakinnyi agira ati: “Ni ibyishimo bikomeye kubakira muri iki gice cya nyuma cy’isiganwa. Nizeye ko uyu munsi uzababera uw’akataraboneka,” yongeraho ko nubwo ari amarushanwa y’imikino, ari n’umwanya ufite igisobanuro kirenze imipaka y’umukino.

Papa Leo wa XIV yakomeje agaragaza uko abakinnyi b’imikino, cyane cyane nk’aba ba Giro d’Italia, ari icyitegererezo gikomeye ku rubyiruko hirya no hino ku isi.

Yagize ati: “Mukomeze kumenya ko muri urugero rwiza ku rubyiruko rw’isi. Giro d’Italia irakundwa cyane, si mu Butaliyani gusa, ahubwo no mu bindi bihugu byinshi. Gukina umukino ni ingenzi, nk’uko imikino yose ari ingenzi,”

Yagarutse ku kamaro ko kwita ku mubiri no ku mutima, ubutumwa bwumvikanye cyane ku bakinnyi bahora biyemeje imyitozo ikomeye ya buri munsi. 

Ati:“Murakoze ku byo mukora byose muri icyitegererezo cy’ukuri. Nizeye ko nk’uko mwita ku mubiri wanyu, n’umwuka wanyu uzahora uhiriwe. Mujye mwitaho kuri buri muntu wese uko yakabaye ku umubiri, ubwenge, umutima n’umwuka,”

Papa yarangije abaha umugisha ati: “Imana ibahe umugisha,”

Ni umwanya wihariye wagaragaje uko umukino ushobora kujyanwa n’indangagaciro z’iyobokamana, abakinnyi bagasiga mu mateka urukundo n’ubutumwa by’ibikorwa byabo.

 

Papa yakiriye abakinnyi basiganwa mu isiganwa ry'amagare mu butaliyani 

Papa yasabye abakinnyi kuba icyitegererezo ku rubyiruko rw'is


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...