Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, aho abo badipolomate bashyikirije Papa inzandiko zibemerera guhagararira ibihugu byabo muri Vatican. Ibihugu byohereje abadipolomate bashya harimo u Rwanda, Sierra Leone, Bangladesh, Yemen, Namibia, Mauritius, Chad na Sri Lanka.
Mu ijambo yabagejejeho, Papa Leo XIV yasabye abo badipolomate kugeza ku bayobozi b’ibihugu byabo ubutumwa bw’amahoro, icyubahiro n’amasengesho afitiye akamaro abayobozi ubabwo, n’abaturage babo.
Yashimangiye ko isi ikeneye kongera kubaka icyizere hagati y’ibihugu binyuze mu biganiro byubakiye ku kuri, ubwubahane no gushyira imbere igifitiye bose akamaro.
Nk’uko tubikesha Vatican News, Papa Leo yavuze ko dipolomasi idakwiye gushingira gusa ku magambo meza cyangwa inyungu za politiki, ahubwo ko igomba kurangwa n’umutima wo gushaka amahoro n’ubufatanye nyabwo hagati y’ibihugu.
Ati: “Ibiganiro nyabyo bisaba kuvuga ukuri nta kugoreka ibintu cyangwa amagambo yuzuyemo urwango. Ni bwo buryo bwo gukemura amakimbirane no kongera kubaka icyizere hagati y’ibihugu n’abaturage.”
Papa Leo XIV yanagarutse ku munsi mukuru wa Pentekosti wegereje, avuga ko Roho Mutagatifu yahaye intumwa ubutwari n’ubushobozi bwo guhuza abantu baturuka mu ndimi n’imico itandukanye. Yavuze ko uwo “mwuka w’ubumwe” ukwiye kubera urugero isi ya dipolomasi n’umubano mpuzamahanga.
Yongeye gushimangira ko isi ikomeje guhangayikishwa n’amakimbirane n’intambara bishingiye ku nyungu za politiki n’ubushyamirane hagati y’ibihugu, bityo hakaba hakenewe dipolomasi yubakiye ku biganiro no gushaka ubwumvikane aho gukoresha imbaraga cyangwa intwaro.
Papa Leo XIV yavuze kandi ko nta gihugu cyangwa urwego mpuzamahanga rwakagombye gupima intsinzi rushingiye gusa ku bukungu cyangwa ku mbaraga za gisirikare, ahubwo ko rukwiye no kwita ku bakene, abanyantege nke n’abababaye bose.
Yashimangiye ko urukundo Kristu afitiye abakene n’abatagira kivurira rugomba kubera urugero abayobozi n’abadipolomate, kugira ngo imikorere y’imiryango mpuzamahanga ibe ishingiye ku gufasha abantu no guteza imbere amahoro arambye.
Pope Leo XIV yijeje abo badipolomate ubufasha bwa Leta ya Vatican n’inzego za Kiliziya, abasabira ko ubutumwa bwabo buzafasha guteza imbere ibiganiro, ubwumvikane n’amahoro kuko aribyo bikenewe cyane ku isi.
Ku wa 20 Gicurasi 2026 ni bwo Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Liechtenstein, Slovenia no mu miryango mpuzamahanga ikorera i Genève, Urujeni Manzi Bakuramutsa, yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda i Vatican.
Izi kopi yazishyikirije Umunyamabanga wa Leta ya Vatican ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga, Musenyeri Paul Richard Gallagher.
Mu ntangiriro z’icyumweru, Ambasaderi Bakuramutsa kandi yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Leta ya Vatican, Musenyeri Paolo Rudelli n’Umuyobozi ushinzwe protocole muri iyi Leta, Musenyeri Javier Domingo Fernandez.
Nyuma yo gutanga izi kopi, ku wa 20 Gicurasi Ambasaderi Bakuramutsa yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin.




Papa Leo XIV yakiriye abadipolomate bashya bagiye guhagararira ibihugu byabo muri Vatican, barimo Ambasaderi w’u Rwanda, Urujeni Bakuramutsa

Amb. Urujeni Manzi Bakuramutsa ubwo yashyikirizaga Musenyeri Paul Richard Gallagher kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican
