Nk’uko
byatangajwe n’ibiro by’itangazamakuru bya Vatican (Holy See Press Office),
impande zombi zaganiriye ku buryo bwo guhagarika intambara no gushaka igisubizo
kirambye kandi kirimo ubutabera ku ntambara ya Ukraine.
Papa
Leo XIV yagaragaje akababaro yatewe n’ibikomere by’abaturage ba Ukraine, avuga
ko ahora abasengera kandi abari hafi, mu bwiyunge no mu cyizere cy’amahoro.
Mu
bindi biganiro bagiranye, Papa yahaye agaciro gakomeye ubw imbaraga zo kurekura
imfungwa z’intambara no gushaka uko abana b’Abanya-Ukraine bajyanywe ku ngufu mu
Burusiya bashyikirizwa imiryango yabo. Yongeye kugaragaza ubushake bwa Vatican
bwo kwakira intumwa z’impande zombie mu biganiro bishobora gutanga umusaruro.
Nyuma
y’iyo nama, Perezida Zelensky yaganiriye n’abanyamakuru mu Cyongereza, agira
ati: “Ndanezerewe cyane kuri uyu mubonano, ndashimira Papa n’urugwiro rwa
Vatican baduhaye.”
Yashimiye
cyane inkunga ikomeje gutangwa na Papa n’icyicaro cya Papa ku kibazo cy’abana
b’Abanya-Ukraine bajyanywe ku ngufu mu Burusiya, agira ati: “Iki ni ikibazo
gikomeye cyane. Twabiganiriyeho byimbitse.”
Yagaragaje
ko ari ngombwa ko abo bana basubizwa imiryango yabo iri mu gihugu cyabo cya
Ukraine.
Perezida
Zelensky yagaragaje ubushake bukomeye bw’igihugu cye bwo kurangiza intambara,
agira ati: “Birumvikana ko dushaka amahoro, dushaka ko iyi ntambara irangira.” Yongeyeho
ko Ukraine yizeye Vatican n’ubuyobozi bwa Papa Leo XIV mu kugira uruhare mu
gushaka ahantu h’icyubahiro hahuza abayobozi bakomeye kugira ngo hashakirwe
umuti urambye w’iyi ntambara.