Papa Leo XIV: Siporo ni umuti w’umubiri na Roho, yubaka umuntu ikanahuza amahanga

Iyobokamana - 26/06/2026 9:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Papa Leo XIV: Siporo ni umuti w’umubiri na Roho, yubaka umuntu ikanahuza amahanga

Papa Leo XIV yavuze ko siporo idakwiye gufatwa nk'igikorwa cyo gushaka intsinzi gusa, ahubwo ko ari inzira ifasha umuntu gukura neza mu mubiri, mu mutima no kuri Roho, ikanatoza indangagaciro zubaka umuryango n'isi muri rusange.

Ibi yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026, ubwo yakiraga abagize Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Butaliyani (Italian Swimming Federation) hamwe n'abakinnyi bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga azwi nka Sette Colli Trophy, ari kubera muri Stade ya Foro Italico i Roma kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Kamena 2026.

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya 62 akaba ari umwanya wa nyuma ku bakinnyi benshi bashaka itike yo kwitabira Shampiyona y'u Burayi ndetse n'Imikino ya Mediterane.

Aya magambo ya Papa aje mu gihe siporo ifatwa nk'imwe mu nkingi z'iterambere ry'urubyiruko, aho itabafasha gusa gukomeza ubuzima bwiza bw'umubiri, ahubwo inabigisha kwihangana, gukorera hamwe no kubahana.

Ubutumwa bwe bwibanze ku kwerekana ko siporo ifite uruhare rukomeye mu kubaka umuntu wuzuye, ushoboye kubana neza n'abandi ndetse no kugira umutima urangwa n'indangagaciro nziza.

Nk'uko Vatican News yabitangaje, Papa Leo XIV yavuze ko: "Siporo ihuza ibice byose bigize umuntu kandi ikamuyobora ku ndangagaciro z'ingenzi zirimo kwitanga, ubufatanye n'ubunyangamugayo."

Yagaragaje ko mu marushanwa nyir'izina, umukinnyi aba adahanganye n'abandi gusa, ahubwo aba anarwana urugamba rwo gutsinda intege nke ze, gukomeza icyizere no gukoresha neza impano afite.

Papa yasobanuye ko siporo ari ishuri ryigisha kwihangana no guharanira intego nziza. Yavuze ko imyitozo n'amarushanwa bituma umuntu amenya gukoresha ubushobozi bwe neza, akamenya kwakira intsinzi mu bwiyoroshye no kwakira gutsindwa atacitse intege.

Yahariye umwanya munini umukino wo koga, awusobanura nk'umukino ufite ubusobanuro bwihariye no mu buzima bwa Roho. Yagize ati: “Kuba umuntu yoga ari mu mazi amukikije impande zose, bibutsa ubuzima bwa mbere umuntu yagiriye mu nda ya nyina, bikaba ari ikimenyetso cy'uko ubuzima ari urugendo rwo kwiga kubana neza n'abandi no kubungabunga ibidukikije.”

Papa Leo XIV yanibukije abakirisitu ko amazi afite umwanya wihariye mu kwemera kwa Gikristu. Yasobanuye ko ari ikimenyetso cya Batisimu, aho umuntu yakira ubuzima bushya muri Kristu, bityo umukino wo koga ukaba ushobora no kwibutsa abakirisitu iyo nyigisho y'ingenzi yo kuvuka bushya mu kwemera.

Yanashimye uburyo amarushanwa ya Sette Colli Trophy ahuza abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye, bavuga indimi zitandukanye kandi bafite imico itandukanye, ariko bose bagahurira ku rukundo rwa siporo no guharanira indangagaciro zirimo kubahana no gukorera hamwe.

Papa yavuze ko ibyo ari ishusho y'isi abantu bose bakwiye kwifuza, aho siporo iba ururimi ruhuza abantu, igafasha amahanga kubana mu mahoro no kubaka ubuvandimwe burenze imbibi z'ibihugu n'umuco.

Papa Leo XIV yanashishikarije abakinnyi gukomeza kuba intangarugero mu kwimakaza indangagaciro nziza za siporo no kuzikwirakwiza aho bageze hose.

Yabasabye kutazibukira ko n'iyo amarushanwa arangiye, amasomo n'indangagaciro bakuye muri siporo bikomeza kubabera urumuri mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ati: "Igihe cyo guhatana kirashira, ariko indangagaciro za siporo zo zigumaho iteka."

Papa asaba abakina umukino wo koga n'abakunzi ba siporo muri rusange gukomeza urugendo rwabo bashyigikiwe n'isengesho rya Mutagatifu Pier Giorgio Frassati, uzwi nk'icyitegererezo cy'urubyiruko kubera urukundo yakundaga Imana, umurimo wo gufasha abandi ndetse n'ubuzima bwarangwaga no gukunda siporo n'imisozi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...