Papa Leo XIV yavuze ko abantu batagomba kumenyera amakuba y’intambara cyangwa kwibagirwa abatakaza ubuzima n’ababura amahoro kubera amakimbirane akomeje kwiyongera.
Yabigarutseho kuwa 19 Nyakanga, nyuma y’isengesho rya Angelus ryabereye i Castel Gandolfo, aho ari mu kiruhuko ariko agakomeza gukora ibikorwa bimwe na bimwe by’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Vatican News ivuga ko, mu ijambo rye, yagaragaje ko akurikiranira hafi ibibazo by’intambara biri mu bihugu bitandukanye kandi ko umutima we uri ku bantu bose bahura n’ububabare buterwa n’urugomo.
Yasabye abakirisitu n’abantu bose bafite umutima wo gushaka amahoro gukomeza gusengera abari mu ntambara ndetse no gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro.
Ku bwe, amasengesho agomba kujyana n’imbaraga zifatika z’abayobozi n’imiryango mpuzamahanga mu gushaka ibisubizo birambye.
Avuga ko asabira cyane abantu bari mu bihugu byugarijwe n’intambara, aho abasivili bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye ziromo ubwoba, kwimurwa mu byabo, ndetse no kuhatakariza ubuzima.
Mu minsi ishize, Papa Leo XIV yari yaragaragaje impungenge ku kwiyongera kw’imirwano mu bice bitandukanye birimo Ukraine n’Uburasirazuba bwo Hagati, avuga ko intambara idakemura ibibazo ahubwo yongera imibabaro, urwango n’isenyuka ry’ibyiringiro by’abantu.
Papa yagaragaje ko ibitero bikomeje kwangiza ubuzima bw’abantu basanzwe, ashimangira ko aho ibisasu bigwa haba hatangirika gusa ibikorwa remezo, ahubwo hanasenyuka ibyiringiro by’imiryango myinshi.
Agaragaza ko nta cyiza cy’itambara, ati: “Intambara ntigira abatsinze nyabo kuko n’abayitangira n’abayigiramo uruhare bose basiga inyuma ibikomere mu muryango mugari w’abantu. “
Ni yo mpamvu ashimangira ko agaciro k’ubuzima bwa muntu kagomba kurindwa kurusha inyungu za politiki cyangwa izindi mpamvu zose zitera amakimbirane.
Nubwo ibi Papa Leo XIV yabivugiye imbere y’abakirisitu, ubutumwa bwe bwibanze ku ndangagaciro zireba abantu bose: kurengera ubuzima, kubaha ikiremwamuntu no gushakira amahoro abari mu kaga.