Iyi nama yabaye ku wa Mbere muri Vatican, aho aba
bepiskopi basuye Papa mu rwego rw’urugendo rutagatifu bagiriye mu mujyi wa
Roma, ahari kubera Umwaka w’Ububyutse wa 2025.
Mu ijambo rye, Papa yashimye icyemezo cyabo cyo
kuza gusura Umujyi wa Roma (uzwi nk ‘Umujyi mutagatifu), begereye imva ya Mutagatifu
Petero, nyuma y’urugendo rw’ivanjili Papa Francis yagiriye muri Madagascar mu
2019, ndetse n’urugendo rwabo rwa ad limina Apostolorum bakoze muri 2022.
Papa Leo yabwiye aba Bepiskopi ati: “Ni byiza ko
mwahisemo kuba abahire b’icyizere, hamwe n’ibihumbi n’ibihumbi by’abemera
baturuka impande zose ku isi, basura buri munsi amarembo yera y’inzu nkuru za
Papa.”
Yakomeje avuga ko n’Abepiskopi ubwabo bahamagarirwa
kuba abagenzi b’icyizere, mbere na mbere ku giti cyabo no ku bayoboke
babayoboka muri Madagascar, kugira ngo bose bahabwe “ubuntu bwo kugendera mu
cyizere ari bwo Yezu Kirisitu ubwe.”
Mu gihe aba Bepiskopi basangiraga na Papa ibyishimo
n’ibigeragezo by’ubusaseridoti bwabo, yabashishikarije gukomeza kugendana
n’abemera, bababera ikimenyetso nyakuri cy’Inkuru Nziza.
Yagize ati: “Ndabakangurira buri umwe muri mwe
kwita ku bihayimana, by’umwihariko abasaseridoti, kuko ari bo bafatanyabikorwa
banyu ba mbere kandi ari abavandimwe banyu ba hafi. Mwirinde kandi kwibagirwa
abasaseridoti n’abihayimana b’abagore bitanga uko bashoboye mu murimo w’iyogezabutumwa.”
Papa Leo yashimye cyane umurava n’ubutwari bwa
Kiliziya ya Madagascar mu bikorwa by’ivanjili, avuga ko ari urubyaro
rw’abamisiyoneri n’abahowe Imana, barimo Henri de Solages, umumisiyoneri wa
mbere wageze muri Madagascar, ndetse na Mutagatifu Jacques Berthieu, umuhamya
wa mbere w’ciyo gihugu wagejejwe ku rwego rw’Abatagatifu.
Papa Leo wa XIV yagize ati: “Mbasabye kutigiza
amaso kure y’abakene. Ni bo nkingi ya mwamba y’Inkuru Nziza, kandi ni bo
babereyemo abambere guhabwa ubutumwa bwiza.”
Yongeyeho ko Abepiskopi bagomba kumenya isura ya
Kristu mu bakene, kandi bagahora bagira impuhwe zigaragara ku batishoboye
n’abatishoboye kurusha abandi.
Mu gusoza, Papa Leo yasabye buri wese kurengera isi
dutuyemo, by’umwihariko kwita ku bwiza bw’umwihariko bwa Madagascar,
ashimangira ko kurengera ibidukikije ari igice cy’ingenzi cy’umuhamagaro wa shobuja.
Yagize ati: “Mutunge, murengere ibiremwa byose,
kuko bimaze igihe biniga mu bubabare. Kandi mwigishe abemera banyu uburyo bwo
kubirengera mu butabera no mu mahoro.”