Papa Iddy wamamaye muri filime za Clapton, yatangiye gusohora filime ye yise ‘Nyampinga’

Imyidagaduro - 26/04/2025 5:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Papa Iddy wamamaye muri filime za Clapton, yatangiye gusohora filime ye yise ‘Nyampinga’

Harerimana Is’haq wamamaye nka Papa Iddy kubera filime zakunzwe cyane yakinnye zirimo ‘Umuturanyi’ ya Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, yatangiye gusohora filime y’uruhererekane ye bwite yise ‘Nyampinga’.

Iyi filime izajya itambuka ku muyoboro wa Youtube witwa Motherland Films. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Harerimana Is’haq [Papa Iddy] yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi filime cyaje ubwo yari yicaye agasanga igihe kigeze ngo aha Abanyarwanda ibyishimo bifite ishingiro, abinyujije mu mpano amaze igihe kinini atunganya mu mwuga w’iyandikwa rya filime.

Yagize ati “Maze igihe kinini ndi umwanditsi wa filime zitandukanye zirimo ‘Umuturanyi’ ya Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonge) ndetse n’indi filime yitwa ‘Umwari’. Byatumye numva ko ngomba gukomeza gutanga umusanzu wanjye, ndushaho gukorera Abanyarwanda ibikorwa byubaka, ari na bwo natekereje gukora ‘Nyampinga Series’.”

‘Nyampinga’ ni filime ishingiye ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa. Iragaruka cyane kuri Nyampinga, umukobwa utotezwa bikomeye na se umubyara kugeza ubwo amufata ku ngufu, ndetse na Swallah, wahuye n’akarengane aterwa n’umugabo we wamuhutaje azira ishyari ryatewe n’uko abandi bamubonagamo igikundiro kidasanzwe.

Papa Iddy avuga ko iyi filime igamije gutanga amasomo akomeye ku muryango nyarwanda. Asobanura ko igaragaza ingaruka zituruka ku babyeyi babyara batiteguye, rimwe na rimwe bigateza amakimbirane akomeretsa abana babo.

Ati “Abantu bakwiye kumva ko ingaruka z’ibikorwa by’ababyeyi bigera ku bana, tukirinda imyitwarire mibi isenya ubuzima bwabo. Ubutumwa ni uko tugomba kurinda abana bacu ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kuko ari bo Rwanda rw’ejo.”

Yongeraho ko filime igaragaza uburyo kwita cyane ku byo abandi bavuga bishobora gutuma umuntu yisenya ubwe. Ati: “Ubuzima aba bantu bacamo butwigisha ko kwita cyane ku by’abandi bituma uta ibyiza wari wubakiyeho, kandi ari byo wifitemo nk’ubutunzi bw’ukuri.”

Yungamo ati “Icyo nyitezeho ni uko Abanyarwanda bazamenya ubwo butumwa ari benshi, bikanazamura Impano yanjye Ndetse ni iyabagenzi banjye

Iyi filime yanditswe na Harerimana Is’haq (Papa Iddy) ubwe, ndetse ayiyoboye afatanyije na Kagabo Ami Ibrahim. Papa Iddy avuga ko ari intangiriro yo kurushaho kwimakaza impano ye nk’umwanditsi n’umuyobozi wa filime, no gukomeza gutanga umusanzu we mu iterambere ry’umuziki n’umuco nyarwanda.

Harerimana wamamaye nka Papa Idd yatangaje ko yatangiye gushyira hanze filime ye nshya yise ‘Nyampinga’ mu rwego rwo gushyira itafari rye kuri Cinema Nyarwanda

 

Umukobwa ukina witwa ‘Nyampinga’ ari nawe iyi filime y’uruhererekane ishingiyeho 

Nyirankotsa ukina ari Mama Nyampinga muri iyi filime itambuka ku muyoboro wa Youtube 

Rukundo Paru ukina yitwa Kaka muri iyi filime irimo abakinnyi bakomeye muri iki gihe

 

Nyatanyi Gael ukina yitwa Brundo 

Umwanditsi wa filime, Dusabe Busine Israel [Rudoviko] yitabajwe muri iyi filime

 

Umuilisa Yvette akina yitwa Uwera muri iyi filime y’uruhererekane izwi nka ‘Nyampinga’ 

Irafasha Reponse wamamaye nka Swalla, ari mu bakinnyi b’imena muri iyi filime

KANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CA FILIME ‘NYAMPINGA’ YA PAPA DIDY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...