Iyi filime izajya itambuka ku muyoboro wa
Youtube witwa Motherland Films. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Harerimana
Is’haq [Papa Iddy] yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi filime cyaje ubwo yari
yicaye agasanga igihe kigeze ngo aha Abanyarwanda ibyishimo bifite ishingiro,
abinyujije mu mpano amaze igihe kinini atunganya mu mwuga w’iyandikwa rya filime.
Yagize ati “Maze igihe kinini ndi
umwanditsi wa filime zitandukanye zirimo ‘Umuturanyi’ ya Mugisha Emmanuel
(Clapton Kibonge) ndetse n’indi filime yitwa ‘Umwari’. Byatumye numva ko ngomba
gukomeza gutanga umusanzu wanjye, ndushaho gukorera Abanyarwanda ibikorwa
byubaka, ari na bwo natekereje gukora ‘Nyampinga Series’.”
‘Nyampinga’ ni filime ishingiye ku kibazo
cy’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa. Iragaruka cyane kuri Nyampinga,
umukobwa utotezwa bikomeye na se umubyara kugeza ubwo amufata ku ngufu, ndetse
na Swallah, wahuye n’akarengane aterwa n’umugabo we wamuhutaje azira ishyari
ryatewe n’uko abandi bamubonagamo igikundiro kidasanzwe.
Papa Iddy avuga ko iyi filime igamije
gutanga amasomo akomeye ku muryango nyarwanda. Asobanura ko igaragaza ingaruka
zituruka ku babyeyi babyara batiteguye, rimwe na rimwe bigateza amakimbirane
akomeretsa abana babo.
Ati “Abantu bakwiye kumva ko ingaruka
z’ibikorwa by’ababyeyi bigera ku bana, tukirinda imyitwarire mibi isenya
ubuzima bwabo. Ubutumwa ni uko tugomba kurinda abana bacu ihohoterwa iryo ari
ryo ryose, kuko ari bo Rwanda rw’ejo.”
Yongeraho ko filime igaragaza uburyo kwita
cyane ku byo abandi bavuga bishobora gutuma umuntu yisenya ubwe. Ati: “Ubuzima
aba bantu bacamo butwigisha ko kwita cyane ku by’abandi bituma uta ibyiza wari
wubakiyeho, kandi ari byo wifitemo nk’ubutunzi bw’ukuri.”
Yungamo ati “Icyo nyitezeho ni uko
Abanyarwanda bazamenya ubwo butumwa ari benshi, bikanazamura Impano yanjye
Ndetse ni iyabagenzi banjye
Iyi filime yanditswe na Harerimana Is’haq (Papa Iddy) ubwe, ndetse ayiyoboye afatanyije na Kagabo Ami Ibrahim. Papa Iddy avuga ko ari intangiriro yo kurushaho kwimakaza impano ye nk’umwanditsi n’umuyobozi wa filime, no gukomeza gutanga umusanzu we mu iterambere ry’umuziki n’umuco nyarwanda.
Harerimana wamamaye nka Papa Idd yatangaje
ko yatangiye gushyira hanze filime ye nshya yise ‘Nyampinga’ mu rwego rwo
gushyira itafari rye kuri Cinema Nyarwanda
Umukobwa ukina witwa ‘Nyampinga’ ari nawe
iyi filime y’uruhererekane ishingiyeho
Nyirankotsa ukina ari Mama Nyampinga muri
iyi filime itambuka ku muyoboro wa Youtube
Rukundo Paru ukina yitwa Kaka muri iyi
filime irimo abakinnyi bakomeye muri iki gihe
Nyatanyi Gael ukina yitwa Brundo
Umwanditsi wa filime, Dusabe Busine Israel
[Rudoviko] yitabajwe muri iyi filime
Umuilisa Yvette akina yitwa Uwera muri iyi
filime y’uruhererekane izwi nka ‘Nyampinga’
Irafasha Reponse wamamaye nka Swalla, ari
mu bakinnyi b’imena muri iyi filime
KANDA HANO UREBE IGICE CYA MBERE CA FILIME
‘NYAMPINGA’ YA PAPA DIDY