MailOnline dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ibi byabereye imbere ya Kiliziya ya mutagatifu Petero i Vaticani ubwo Papa Francis wa I yasabiraga umugisha isi yose by’umwihariko abakristu bari imbere ye ku munsi w’ejo kucyumweru tariki ya 2 Werurwe 2014.
Papa Francis yatunguwe avuga ijambo ry'igitutsi gikomeye cyane asabira umugisha abakristu
Igitutsi Papa Francis I yavuze ni ijambo nyandagazi rya F***, rikoreshwa cyane n’abantu batiyubaha kandi nabwo rikaba ahanini ritavugirwa mu ruhame dore ko mu mico itandukanye yo ku isi iki ari igitutsi gikomeye.
Ubwo uyu mushumba wa Kiliziya gaturika ku isi yasabiraga umugisha imbaga, yaje kuvuga iri jambo maze abakristu bose babyibazaho ari nabwo byahise byandikwa mu binyamakuru bitandukanye byo kuri interineti mu Butaliyani, ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kuri Youtube iri jambo ryarebwe n’abantu miliyoni na miliyoni bashaka kureba koko niba Papa yabivuze.
Ijambo uyu mushumba yakoresheje ni iryo mu kilatini ryitwa Cazzo bisobanura Fu*** mu rurimi rw’icyongereza, aho gukoresha iri jambo yari kuvuga Caso bishatse gusobanura Example mu Cyongereza (Urugero).
Papa yavuze iri jambo nyuma yubwo yavugaga ko amahanga yose akwiye gukoresha inzira zinoze agashakira umuti intambara n’umwiryane biri mu gihugu cya Ukraine. Uyu mushumba yari ahagaze mu idirishya ry’inzu abamo muri Kiliziya ya Mutagatifu Petero. Yasabaga amahanga yose ko bakora uko bashoboye bagaharanira icyabahuza kurusha uko bakwita ku nzangano no ku bibitanya.
Papa yagize ati, “Ndahamagarira amahanga yose gutera inkunga mu buryo bwose bishoboka, binyuze mu magambo bavuga cyangwa ibiganiro umugambi wose wazana ubumwe mu banyagihugu. Umutima urimo urukundo uba wuzuyemo Imana. Niyo mpamvu Yezu yashyize ku isi abakire mu byiciro bitandukanye , gushaka umutekano wabo bakoresheje ubukungu bw’isi biragorana……..Kubera urwo F***(yashakaga kuvuga ati, “kuri urwo rugero), ubugwaneza bw’Imana bugaragazwa n’ubumwe bwacu……”
Amaze kuvuga iri jambo ntabwo yahagaritse ibyo yavugaga ahubwo yakomeje aravuga aza kurangiza interuro ye hanyuma ahita yikosora byihuse.
N’ubwo Papa yikosoye amaze gukora iri kosa ryaje rimutunguye, Nyirubutungane Papa Francis wa I yari yamaze kwandika ahantu hatandukanye ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaragaza ko na we yavuze iki gitutsi benshi mu mico yabo ku isi bafata nka kirazira.
Munyengabe Murungi Sabin