Tariki
ya 13 Werurwe 2013, isi yose yakiriye inkuru nziza yo gutorwa k’umushumba
mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Ku nshuro ya mbere mu mateka, hatowe Papa ukomoka
muri Amerika, ndetse anaba Papa wa mbere mu muryango w’Abayezwiti.
Amazina
ye y’ukuri ni Jorge Mario Bergoglio, umunya-Argentine wavukiye i Buenos Aires
ku wa 17 Ukuboza 1936, akaba ari umwana wa Mario Bergoglio n’umugore we Regina
Sivori, bavuye mu Butaliyani.
Akimara
gutorerwa kuba Papa, yahise yitirira izina Francis aho yatangaga ubutumwa
bukomeye bwo gukunda abakene, kubaba hafi no kubana na bo. Ni Papa utarakundaga
icyubahiro, ahubwo yikundiraga ubuzima busanzwe nko gutega bisi, gutembera
n’amaguru no gutegurira amafunguro ye mu nzu ziciriritse yabagamo mbere yo kuba
Papa.
Ubwo
bari bari gushaka usimbura Benedigito wa 16, Papa Francois yaragize ati: "Abantu banjye ni abakene, nanjye ndi umwe muri
bo." Ibi ntibyavuzwe n’umuntu washakaga kwiyamamaza, ahubwo ni umuntu wari
umaze imyaka irenga 15 akora ubutumwa nk’Arikiyepisikopi wa Buenos Aires,
yitangira abakene, abarwayi n’abatagira kivurira.
Papa Francis yagiye agaragaza ko icyaha gikomeye Kiliziya ishobora kugwamo atari ibindi bintu binini nk’uko abantu babyibwira, ahubwo ari “ukwishyira hejuru kwa gikirisitu”, cyangwa se ubusirimu bw’umwuka. Yasabye abapadiri n’abakirisitu kudafunga imiryango, ahubwo kwakira buri wese.
Yifashishije Amategeko Icumi
n’Ibyigisha By’umunezero (Beatitudes) nk’inkingi z’imibereho ya gikirisitu,
agira ati: “Uwishe ishema ry’umuntu aba akoze icyaha gikomeye cyane”.
Mbere
yo kwiha Imana yabanje kwiga Ubumenyamuntu aho amashuri ye yayasoreje mu gihugu
cya Chele, nyuma aza kwinjira mu ishuri ry’abapadiri mu 1958. Yahiriwe
n’amasomo ya tewologiya, ubumuntu, ubuvanganzo no gufasha abntu mu mitekerereze,
abifatanya no kwigisha mu mashuri yisumbuye. Ku wa 13 Ukuboza 1969, yahawe
ubupadiri, maze mu 1973 agirwa umuyobozi wa Provincial des Jésuites mu gihugu
cyose cya Argentina.
Yagize
uruhare mu burezi, ubuyobozi, ivugabutumwa no kwigisha, agira uruhare no mu
myigishirize ya Kiliziya nk’umwe mu banditsi b’ibitabo nk’“Meditations pour
religieux” (1982) na “Reflexions sur la vie apostolique” (1992).
Nk’Arikiyepisikopi wa Buenos Aires, yakoze igikorwa gikomeye cyo kwigisha abaturage ubutumwa bwa Yezu hashingiwe ku mateka yabo, imiterere y’umujyi n’icyerekezo cyawo. Yashishikarije abalayiki n’abapadiri gukorera hamwe, yongera umubare w’ibigo by’urukundo mu gihugu hose.
Yashishikarije abanya-Argentina kugira umutima wo
gufasha n’igihe yaragizwe Karidinali, aho yategetse ko amafaranga bashoboraga
gukoresha bajya kumushyigikira i Roma bayaha abakene.
Yabaye
umwe mu bagize inama zikomeye nka Kongere y’amasakaramentu, iy’abihayimana
n’iy’imiryango, anagirwa Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatolika ya Argentine.
Nyuma yo kwegura kwa Papa Benedigito XVI, ni we washyizweho n’Itora
ry’Abakaridinali, maze ahinduka Papa Francis.
Kuri uyu wa 21 Mata 2025 nibwo
inkuru mbi yatashye ku isi hose ko Nyirubutungane Papa Francis yitabye Imana afite
imyaka 88. Yaguye muri Vatican aho yari atuye mu nzu ya Casa Santa Marta. Ni
inkuru yamenyekanishijwe na Cardinal Kevin Farrell.
Uyu Mupapa w’abakene wari usanzwe yitwa
Jorge Mario Bergoglio, amaze imyaka isaga icumi ayobora Kiliziya Gaturika ku
Isi. Yamenyekanye cyane nk’umushumba wicishaga bugufi, udashyira imbere
icyubahiro, ahubwo ukunda gukorana n’abaciye bugufi n’abibasiwe n’ubukene.
Mu mpera za Gashyantare 2025, Papa
Francis yajyanywe mu bitaro bya Agostino Gemelli i Roma nyuma yo kurwara
ibihaha. Nyuma yo gupimwa, yagaragaweho n’imvunja zombi zifata ubuhumekero
(bilateral pneumonia). Yabaye mu bitaro iminsi 38, nyuma agaruka iwe gukomereza
kuvurirwa mu rugo.
Si ubwa mbere yari arwaye
ubuhumekero. Mu 1957, akiri muto, yarabazwe kubera kurwara ibihaha. Nyuma yaho,
kenshi yararwaraga, ndetse mu 2023 ntiyashoboye kujya i Dubai kubera ibibazo
by’ubuhumekero.
Mu 2024, uyu Papa yari yemeje
igitabo gishya kirimo amabwiriza y’ukuntu abapapa bashyingurwa. Yari yarasabye
ko umuhango wo kumushyingura wakoroshywa ahubwo hakibandwa ku kwizera ko Kristu
yazutse.
Kiliziya Gaturika n’abakirisitu bo ku Isi yose bazahora bibuka Papa Francis nk’umuntu waharaniye ko urukundo n’ineza biba ishingiro rya Kiliziya. Yasize umurage w’ubupfura, ubumuntu n’ubwitange budasanzwe.
Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88
Ubuzima bwa Papa Francis bwaranzwe no kwicisha bugufi no kwita ku bakene