Ni
ibirori byabaye mu buryo bwihariye ariko bwiganjemo ibyishimo, aho inshuti
n’abo mu muryango wa hafi bari kumwe n’uyu muraperi mu rwego rwo kwizihiza
intambwe nshya y’urukundo rwabo.
Uyu
muraperi yari amaze igihe agaragaza ko ubuzima bwo kuba umugabo n’umubyeyi
bwamuhinduye cyane, haba mu mitekerereze no mu buryo afata inshingano
z’umuryango.
Mu Ukwakira 2025, nibwo Papa Cyangwe yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yerekana
ku mugaragaro umukunzi we Christa Tete, anatangaza ko babyaranye umwana umwe
w’umuhungu.
Papa
Cyangwe aherutse kubwira InyaRwanda, ko bahisemo kubana bishingiye ku rukundo, ubwumvikane n’intego
bahuriyeho nk’umuryango.
Yagize
ati: “Ubukwe ni umuco mwiza kandi ufite agaciro, ariko si cyo kintu cya mbere
kuri njye. Ik’ingenzi ni urukundo, kumvikana no kumenya uwo muri kumwe. Ubukwe
tuzabukora igihe cyose tuzaba tubonye ubushobozi kandi tubyumva neza.”
Papa
Cyangwe yavuze kandi ko kuba umubyeyi byamuhaye inshingano nshya ndetse bituma
ahora yitwararika ibyo akora n’ibyo avuga.
Ati:
“Narahindutse cyane. Mbere navugaga ibintu byinshi ntatekereje cyane, ariko ubu
mbanza gutekereza ku ngaruka z’ibyo mvuga, cyane cyane nkiri umugabo
w’umuryango kandi nkiri umubyeyi.”
Yongeyeho
ko umugore we ari umuntu wa mbere umufasha mu muziki we ndetse akanamugira
inama ku bikorwa byinshi akora.
Uyu
muraperi yavuze ko kuba afite umuryango byatumye arushaho gukura mu bitekerezo
no gushyira imbere ituze n’ejo hazaza h’abamukomokaho.
Ati:
“Umugabo ni we maso y’urugo. Bisaba gukora cyane, kwitonda no gufata
inshingano. Hari ibintu byinshi ntagikora nk’uko nabikoraga mbere kuko ubu
mfite abo ngomba kubaho ndeba.”
Mu
myaka ishize, Papa Cyangwe yamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda nk’umwe mu
baraperi bavuga ibintu mu buryo bwisanzuye kandi budaciye ku ruhande, ariko avuga
ko ubu ari kugerageza kubaho ubuzima bwubakiye ku nshingano no gutuza
kurushaho.
Icyemezo
cyo kubana na Christa Tete batarakora ubukwe, ni kimwe mu bigenda bigaragara
cyane muri iki gihe haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, aho bamwe mu
byamamare bahitamo gushyira imbere urukundo n’ubwumvikane kurusha imihango.
Mu
bahanzi mpuzamahanga bagiye bagarukwaho harimo Travis Scott wabanye igihe
kinini na Kylie Jenner bakabyarana abana babiri batabanje gukora ubukwe.
Papa
Cyangwe avuga ko icy’ingenzi kuri we ari ukubaka umuryango uhamye no gukomeza
guteza imbere impano ye mu buryo buhamye, aho ashimangira ko urukundo rudakwiye
gushingira gusa ku mihango, ahubwo ko rugomba kubakirwaho icyizere, kumvikana
no kwitangira uwo mukundana.


Nyuma
y’umwaka agaragaje umukunzi we ku mugaragaro, Papa Cyangwe yambitse Christa
Tete impeta y’urukundo mu birori byabereye i Rebero


Nubwo
batarakora ubukwe, Papa Cyangwe na Christa Tete bavuga ko bahisemo kubaka urugo
rushingiye ku rukundo, ubwumvikane n’inshingano
