Mu
kiganiro aheruka gukorana na MI Empire, Yampano yavuze ko ubwo amashusho ye yajyaga
hanze uwari umugore we yananiwe kwiyakira hanyuma bahita batandukana nyuma y’iminsi
micye.
Nyuma
y’aho, Yampano yaje kujya mu Bubiligi guhura n’abazamufasha gutegura 'Tour' ateganya kuhakorera ariko ubwo yari iyo mu mahanga yumvishe inkuru y’uko umwana
we yitabye Imana.
Mu
kugaruka mu Rwanda, Yampano avuga ko yasanze amaze kugwiza abanzi benshi mu
gihugu ndetse byatumye ajya kwishinganisha muri RIB kuko afite ubwoba bw’ibyo
ashobora kuzakorerwa.
Mu
ijoro ryakeye, ni bwo hatangiye kuvugwa amakuru y’uko Yampano yarezwe n’uwahoze
ari umugore we umushinja kumuhohotera amukubita ndetse no kumutera ubwoba, bikavugwa
ko uyu mugore yagiye gutanga ikirego agifite ibikomere.
Nyuma
y’ibyo bibazo byose, Papa Cyangwe usanzwe ari inshuti y'akadasohoka ya Yampano,
yamwandikiye amagambo amukomeza muri ibi bihe bitoroshye cyane ko Yampano nawe
avuga ko nta wundi muntu asigaranye uretse umubyeyi we gusa.
Papa
Cyangwe yagize ati: “Nta kitagira iherezo muvandimwe Yampano, wanyuze muri
byinshi bikomeye hanyuma n’ibi urabicamo. Imana irahari kandi iracyagufiteho
imigambi myiza.”
Akomeza
agira ati: “Satani n’abakurwanya bose bazatsindwa mu izina rya Yesu. Komeza
kwihangana ukore akazi kawe neza, abafana bawe, inshuti zawe n’umuryango wawe
turahari ku bwawe kandi turagukunda cyane.”
Uretse kuba Yampano na Papa Cyangwe barakoranye indirimbo ‘Ngo” iri mu zatumye izina rya Yampano ritumbagira, bakomeje kuba inshuti cyane ko no kugira ngo Yampano amenye ko amashusho ye ari hanze yabibwiwe na Papa Cyangwe.

Papa Cyangwe yandikiye amagambo y'inkomezi Yampano uri mu bihe bitoroshye

Yampano aheruka gutangaza ko ari kunyura mu bihe bitoroshye
