Mu
kiganiro na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko Album ye izaba ifite indirimbo
12, zigaruka ku ngingo zitandukanye zishingiye ku buzima bwa buri munsi
bw’abantu. Yongeraho ko ateganya kuyimurikira abakunzi be n’abafana muri
rusange mu mpera za Nzeri 2025.
Iyi
Album ni igikorwa cyo kwishimira kandi imyaka itanu amaze mu muziki, aho avuga
ko azayimurikira mu gitaramo cyihariye. Ku mpamvu yiswe “Now and Ever” (Ubu cyangwa
ntibizongere).
Yagize
ati: "Impamvu nayise kuriya ni uko mba ndi kuvuga ngo ubu cyantwa
ntibizongere. Buri ndirimbo iriho ifite ubutumwa bushingiye ku byo navuze muri
izi ndirimbo 12. Ku munsi izasohokera hanze, abantu bazabyumva."
Papa
Cyangwe kandi yavuze ko muri iki gihe ahugiye mu gufata amashusho y’indirimbo
ziri kuri Album, kuko ashaka ko bizasohokana n’amashusho.
Yavuze
ko mu cyumweru gitaha azashyira hanze urutonde rw’indirimbo, aba Producer
bayikozeho ndetse n’abahanzi bakoranyeho.
Biteganyijwe
ko mbere yo gushyira hanze Album yose, azasohora zimwe mu ndirimbo zayo ndetse
n’izo yakoranye n’abandi bahanzi mu rwego rwo kuyitegura.
Ku
bijyanye n’abahanzi bakoranye na we, Papa Cyangwe yavuze ko Album ye izaba
irimo indirimbo yakoranyeho n’abarimo Bull Dogg, Bruce The 1St, Ariel Wayz,
Yampano, Diez Dolla, Chiboo, Manga Romeo n’abandi.
Papa
Cyangwe yibanda ku gukorana n’abandi bahanzi, aho amaze guhuriza hamwe
abaraperi n’abaririmbyi batandukanye ku ndirimbo ze.
Indirimbo
ze zishingiye ku buzima bwa buri munsi bw’abantu, zifite ubutumwa bufatika,
kandi zitekereza ku bibazo n’amarangamutima y’abakunzi be.
Papa
Cyangwe yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Kuntsutsu' yakoranye na Juno Kizigenza, 'Bambe'
yakoranye na Social mula, 'Imbeba' na Igor Mabano, 'Winsetsa', 'Ntabya Gang' yakoranye
na Bushali n'izindi.
Papa
Cyangwe yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ya kabiri yise ‘Now and Ever’
Papa
Cyangwe yavuze ko mu bahanzi bakoranye kuri Album harimo n’umuraperi Bull Dogg
Umuhanzikazi
Ariel Wayz uherutse kuririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ari
kuri Album ya Papa Cyangwe
Umuhanzi
Yampano ni umwe mu bateye ingabo mu bitugu Papa Cyangwe kuri Album ye
KANDA
HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘VALHALLA’ YA PAPA CYANGWE