Papa Cyangwe agiye gukora ibitaramo bye bizenguruka u Rwanda, Uganda na Kenya

Imyidagaduro - 26/02/2026 9:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Papa Cyangwe agiye gukora ibitaramo bye bizenguruka u Rwanda, Uganda na Kenya

Umuraperi Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yatangaje ko ari mu myiteguro yo gutaramira muri Uganda, mbere yo gukora uruhererekane rw'ibitaramo bye bizazenguruka u Rwanda agamije kumenyekanisha Album ye ya Gatatu azashyira ku isoko muri Gicurasi 2026.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Cyangwe yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026, azatamira mu mujyi wa Kisoro muri Uganda, mbere y’uko azatangira urugendo rwe rwo kuzenguruka u Rwanda agamije kumenyekanisha Album ye ya Gatatu.

Yagize ati: "Ni igitaramo cy’abantu ku giti cyabo bantumiye, ntabwo ari ibitaramo nateguye. Ni akabyiniro k’abanyarwanda bari muri Uganda, aho bahuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’u Rwanda n’abanya-Uganda, kuri iyi nshuro ni jye uzabataramira."

Papa Cyangwe yavuze ko uru ruzinduko ruzibanda ku gutangaza Album ye ya Gatatu, ndetse n’ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda bizaba mu turere dutandukanye.

Ati: "Ibitaramo byanjye bizagera no muri Uganda, Kenya n’ahandi tuzabona bikunda. Ariko by’umwihariko Uganda na Kenya tuzahakorera iyo 'Tour' kuri Album ya Gatatu hamwe n’uturere two mu Rwanda, ibyo byamaze kwemezwa."

Uyu muraperi yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Kuntsutsu' yakoranye na Juno Kizigenza, 'Winsetsa', 'Bambe' yakoranye na Social Mula, ndetse na 'Imbeba' yahuriyemo na Igor Mabano, akaba yaranagize uruhare mu kuzamura urwego rw’umuziki nyarwanda muri iyi myaka ishize.

Papa Cyangwe yaherukaga gushyira ku isoko Album ye ya kabiri yise 'Now or Never', ariko ubu aritegura kwamamaza umusaruro we mushya w’umuziki.

Abafana be, yaba abo mu Rwanda n’abo muri ‘Diaspora’, bafite byinshi biteze kuri iyi Album, cyane ko izaba irimo indirimbo nshya ziteye amatsiko.

Nk’uko yabitangaje, azagera muri Uganda mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026, mbere yo gutaramira ku munsi ukurikiyeho.

Ibitaramo bye by’ejo hazaza, byaba imbere mu Rwanda cyangwa hanze yacyo, byitezweho kuzamura cyane umuziki nyarwanda ndetse no gufasha Papa Cyangwe gukomeza kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Papa Cyangwe yiteguye gutaramira muri Uganda mbere yo kuzenguruka u Rwanda, mu rwego rwo kwamamaza Album ye ya Gatatu izasohoka muri Gicurasi 2026

 

Papa Cyangwe yatangaje ko igitaramo cya mbere kizabera muri Kisoro ku wa 27 Gashyantare 2026, aho azataramira ku butumire bw’abakunzi b’umuziki

Ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda bizaba amahirwe yo kumenyekanisha Album nshya ya Papa Cyangwe, aho azageza umuziki we mu turere dutandukanye

Papa Cyangwe azataramira muri Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO PAPA CYANGWE AHERUTSE GUKORANA NA MARINA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...