Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Le monde, muri iyi baruwa ifunguye, Benedigito wa 16 yagarutse ku mpamvu zitandukanye zitumye yegura harimo impamvu z’umutima nama we, imyaka ye ndetse no guharanira iterambere rya kiliziya gatalika.
Iri tangazo riragira riti:
Nshuti zanjye bavandimwe,
Simbahamagaje nk’ibisanzwe, ahubwo ndagira ngo mbatangarize icyemezo nafashe ku bw’inyungu za kiliziya yose. Nyuma yo kugenzura umutima nama wanjye imbere y’Imana inshuro nyinshi, naje gusanga ingufu zanjye, nkurikije imyaka mfite n’ingufu nke niyumvamo nasanze bitanyemerera gukomeza kuba umushumba w’intama z’Imana.
Ndabizi neza ko gukora umurimo nk’uyu bidasaba gusa ibikorwa bifatika n’amagambo, ahubwo habamo ubwitange n’amasengesho. Muri iyi si ya none ibintu byinshi bigenda bihinduka ari nako birushaho kugorana.
Kuyobora Kiliziya bisaba ingufu z’umubiri ndetse n’iz’umwuka. Izo mbaraga nizo kuva mu mezi make ashize natangiye kubura ari nayo mpamvu itumye nemera ko nta bushobozi ngifite bwo gukora umurimo nahamagariwe kuva tariki ya 19/04/2005.
Ntirengagije uburemere bwabyo, mu mudendezo ntangaje ko kuva tariki ya 28/02/2013 saa mbili z’ijoro ntazaba nkiri umushumba wa kiliziya gatolika ifite icyicaro I Roma.
Ababishinzwe bazategure uburyo bashyiraho unsimbura.
Nyuma yo kumenya ibi abantu benshi cyane cyane aba cardinali bamwungirije(cardinaux)bahise batangaza ko aya ari amahano kandi ko kugeza ubu batarabyiyumvisha.
Akimara kumenya iyi nkuru,Francois Hollande perezida w’ubufaransa yahise atangaza ko iki cyemezo ari ibisanzwe kandi ko kigomba kubahwa ko buri muntu ariwe wigenera gahunda z’ubuzima bwe.
Twababwira ko uyu atari we mu papa wa mbere weguye ku mirimo yo kuyobora kiliziya gatolika. Mu bigeze kwegura cyangwa bakeguzwa habarurwamo Gregory XII (1406 - 1417), Celestine V (1294), Benedict IX, John XVIII (1003 - 1009), Silverius (536 - 537), Marcellinus (296 - 304) na Pontian (230-235).
Robert N Msafiri