Nubwo
Palestine yakoze amateka yo kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu gihe
cy’imyaka 70 ririmo ribaho, urumuri rw’iki gihugu rwariganje hagati mu bwoba,
ibirego byo kurigiswa kw’amajwi n’ubwumvikane buke hagati y’abategura irushanwa
n’abarushanwa.
Ku
wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, umuhanzi w’Umunya-Lebanon n’Ubufaransa,
Omar Harfouch wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka, yashyize hanze ibirego
bikomeye avuga ko yasezeye nyuma yo gusanga hari ibikorwa “bidasobanutse” biri
gukorerwa mu ibanga.
Harfouch,
wahise yegura amasaha 48 mbere y'uko mukobwa utsinda atangazwa, yavuze ko yari
yarabwiwe mu buryo butaziguye ko Miss Mexico — Fatima Bosch — ari we uzegukana
ikamba, biturutse ku bucuruzi bivugwa ko buhuza se wa Bosch n’umuyobozi wa Miss
Universe, Raúl Rocha.
Yanditse
kuri konti ye ya Instagram avuga ati “Nabivuze umunsi umwe mbere y’irushanwa.
Bambwiye ko baba bamukeneye ku mpamvu z’ubucuruzi,”
Si
ibyo gusa. Harfouch yavuze ko habaye “itora rihishwe” ryatoranyije abakobwa 30
bazajya mu cyiciro gikurikira, kandi ngo ryakozwe n’abantu batari ku mugaragaro
mu kanama nkemurampaka.
Ati:
“Nta n’umwe uzi abatoranyijwe uretse umuntu umwe ubifitemo inyungu, kandi
afitanye isano n’igihugu cyari mu irushanwa. Ibi ni amakosa akomeye yo
kutabera.”
Harfouch
yavuze ko atiteguye guhagarara imbere y’imbaga y’abareba Televiziyo “ngahimba
ko nagize uruhare mu gutora ntigeze mbamo”, avuga ko bamwe mu bakobwa bavanywe
mu irushanwa bashobora kuba baturuka mu bihugu biri mu ntambara cyangwa bifite
imiterere yihariye ya politiki.
Miss Universe
Organization ihakana ibirego
Bidatinze,
Miss Universe Organization (MUO) yasohoye itangazo rivuguruza ibyo Harfouch
yatangaje byose. Bati “Nta kanama kadahoraho kigeze gashyirwaho. Nta manota
atemewe yabaye. Inzira z’ubucamanza muri Miss Universe zirakurikizwa ku buryo
bugaragara kandi buteganyijwe.”
MUO
yahise inamwibutsa ko atemerewe gukoresha izina rya Miss Universe mu buryo ubwo
ari bwo bwose nyuma yo gusezera kwe.
Umunyabugeni
w’umupira w’amaguru, Claude Makélélé, na we yeguye kubera “impamvu ze bwite” nk’uko
yabivuze.
Nubwo
we ntacyo yashyize ahagaragara mu ibanga ry’iri rushanwa, yavuze ko ari
icyemezo kitoroshye mu rukundo akunda Miss Universe.
Yise
iri rushanwa urubuga rufite agaciro ko guteza imbere “ubushobozi bw’abagore,
ubwuzuzanye n’ubudasa.”
Kwegura
kw’aba bagabo bombi byatumye amafoto y’imbere mu irushanwa atangira kuvugwaho
byinshi, ndetse birushaho kongeza umwotsi ku muriro w’amakimbirane wari umaze
iminsi uvugwa hagati ya Miss Mexico na Miss Thailand.
Umwuka mubi hagati
ya Thailand na Mexico
Ibi
bibazo byatangijwe n’inkubiri y’andi makimbirane yatangiye ubwo Nawat
Itsaragrisil, umuyobozi wa Miss Universe Thailand, yagaragaraga mu mashusho ari
gusohorwa n’abashinzwe umutekano nyuma y’impaka n’umukobwa wari uhagarariye
Mexique.
Byahise
bituma Miss Mexique isohora itangazo ryamagana icyo yise “ivangura”
n’ihohoterwa ryakorewe umukobwa wabo.
Nawat
yaje gusaba imbabazi, na Miss Universe Organization (MUO ihita imusubiza inyuma
mu irushanwa, ibintu byerekanye ko ibibazo bitangiye gufata indi ntera.
Palestine yanditse
amateka ariko irushanwa riba ridasize amahoro
Mu
mateka mashya ya Miss Universe, Palestine yitabiriye bwa mbere, bituma bamwe
babona ko iri rushanwa rigiye kuba urubuga rwo kugaragaza ubudaheranwa bw’abari
n’abategarugori b’iki gihugu.
Ariko
nubwo iyi ntambwe yanditse amateka, ikabatera ishema ku ruhando mpuzamahanga,
ntabwo byabujije ko iri rushanwa riba iry’akarengane n’urujijo nk’uko bivugwa
na bamwe.
Hari
amakuru yagiye avugwa ko hari umwuka mubi hagati ya Miss Israel na Miss
Palestine, ndetse ko hari ibikorwa byateguwe byashoboraga kuba byari bigamije
kubashyira mu mwanya w’ubushyamirane butari ngombwa.
Nubwo
Miss Universe Organization (MUO) ntacyo yigeze itangaza ku mugaragaro kuri ibi
birego, byamaze gutera rwaserera ku mbuga nkoranyambaga.
Miss Universe
2025: Byarangiye ari uruhererekane rw’amakimbirane
Iri
rushanwa ryari rizwiho kuba ishusho y’ubumwe n’ubusabane ryasize rimeze
nk’ikiraro cy’amakimbirane.
Ibirego
byo kurigisa, kwegura kw’abacamanza, umwuka mubi hagati y’abarushanwa,
n’uruhare rw’ubucuruzi mu gutora — byose byahinduye Miss Universe 2025 isomo
ryo kwibaza ku “bunyamwuga” bw’iri rushanwa rimaze imyaka risigasira izina
ryaryo ku rwego rw’isi.
Nubwo
Fatima Bosch yambitswe ikamba, igicu cy’ibibazo byavuzwe cyahise gitwikira
intsinzi ye, bamwe bibaza niba koko amajwi yose yaranyuze mu mucyo.
Mu
gihe Miss Universe Organization ivuga ko byose byakozwe mu buryo bwemewe,
ibibazo biri ku mbuga nkoranyambaga n'amagambo ya Harfouch bikomeje gutera
urujijo.

Fatima
Bosch niwe wegukanye ikamba rya Miss Universe 2025 nyuma y’ibirori bikomeye

Abakobwa
120 nibo bari bahatanye muri iri rushanwa ryasize urunturuntu barimo na Solange Kayitesi wari uhagarariye u Rwanda

Omar
Harfouch wasezeye rugikubita mu Kanama Nkemurampaka yagaragaje ko Fatima wo
muri Mexique wegukanye ikamba atari arikwiye

Claude
Makélélé yasezeye muri Miss Universe ku mpamvu yavuze ko ari ize ‘bweite’
