Minisitiri w’Ingabo wa Pakistan, Khawaja Asif, yatangaje kuri X ko kwihangana kwabo kurangiye. Yagize ati: “Kwihangana kwacu kwageze ku ndunduro. Ubu ni intambara yeruye hagati yacu namwe.”
Mu rukerera rw’uyu munsi, ingabo za Pakistan zagabye ibitero by’indege z’intambara mu murwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, ndetse no mu zindi ntara ebyiri. Pakistan yavuze ko ibi ari ukwihorera ku bitero byambukiranya umupaka byagabwe n’Abatalibani mu ijoro ryo ku wa Kane.
Ku Cyumweru gishize, Pakistan yari yagabye ibindi bitero byahitanye abasivili 13, ibintu byatumye Abatalibani batangaza ko bazabyihorera mu buryo bwa gisirikare, bikomeza gushyira umwuka mubi ku rugero rwo hejuru.
Abaturage bari i Kabul batangaje ko babonye indege z’intambara ziguruka hejuru ndetse bumva ibiturika mu bice bitandukanye by’umujyi. Umuvugizi w’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yavuze ko kugeza ubu nta mibare y’abapfuye cyangwa abakomeretse iratangazwa.
Yongeyeho ko Pakistan yagabye n’ibindi bitero mu ntara ya Kandahar mu majyepfo no mu ntara ya Paktia mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Afghanistan.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano za Pakistan avuga ko ibitero byibasiye ibigo bya gisirikare bya Afghanistan muri Kabul, Kandahar na Paktia, ndetse bikaba byarasenye ibirindiro bibiri by’ingabo.
Iyi ni indi ntera y’ihohoterwa hagati y’ibihugu byombi bihana imbibi, mu gihe amasezerano yo guhagarika imirwano yari yaragezweho abifashijwemo na Qatar asa n’ari gusenyuka.
Mu Ukwakira k’umwaka ushize, Pakistan na Afghanistan bari bemeranyije amasezerano y’igihe gito yo guhagarika imirwano, nyuma y’uko ibitero by’indege za Pakistan n’imirwano yo ku butaka bihitanye abasivili barenga icumi, bikazamura umwuka mubi ku mipaka y’ibihugu byombi.
Icyo gihe, Islamabad yatangaje ko impande zombi zizashyira imbaraga mu biganiro byubaka kugira ngo haboneke umuti urambye w’iki kibazo gikomeye ariko gishobora gukemurwa.
Ku rundi ruhande, umuvugizi wa Guverinoma ya Afghanistan, Zabihullah Mujahid, yavuze ko ayo masezerano yagezweho ku busabe bwa Pakistan, kandi ko Kabul yemeye kuyubahiriza mu gihe Pakistan itazongera kugaba ibitero. Izo mvururu zari zimaze igihe zisubiza inyuma amahoro yari yaragezweho kuva Abatalibani bagaruka ku butegetsi mu 2021.
Pakistan yihanangirije ko ishobora “gutsinda igitero icyo ari cyo cyose”. Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, na we yatanze ubutumwa bukomeye, avuga ko ingabo z’igihugu cye zifite ubushobozi bwo gutsinda igitero icyo ari cyo cyose.
Yagize ati: “Ingabo zacu zifite ubushobozi bwuzuye bwo guhangana no gutsinda imigambi yose y’ubushotoranyi. Igihugu cyose gihagaze inyuma y’ingabo za Pakistan.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gufasha Afghanistan (UNAMA) ryatangaje ko rifite amakuru yizewe ko ibitero bya Pakistan byahitanye abasivili 13, abandi 20 bagakomereka, mu turere twa Behsud na Khogyani two mu ntara ya Nangarhar mu burasirazuba bwa Afghanistan.
Ibihugu byombi bihuriye ku mupaka ureshya na kilometero zirenga 2,600, bikomeje guhangana mu buryo bwa gisirikare, ibintu bitera impungenge ko intambara ishobora gukomeza gukaza umurego no gusenya burundu amasezerano yari yarashyizweho yo guhosha umwuka mubi.
Kugeza ubu, umwuka hagati ya Pakistan na Afghanistan ukomeje kuba mubi, kandi haracyari impungenge z’uko iyi ntambara ishobora gufata indi ntera mu minsi iri imbere.
Isi yakiriye gute imirwano hagati ya Pakistan na Afghanistan?
Mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Pakistan na Afghanistan, aho Pakistan yatangaje ko iri mu “ntambara yeruye” n’ubutegetsi bw’Abatalibani muri Afghanistan, amahanga akomeje gusaba ko habaho kwifata no gushaka ibisubizo birambye binyuze mu biganiro, mu rwego rwo kwirinda ko iyi ntambara yakomeza gukaza umurego no kugira ingaruka zikomeye ku baturage.
UN
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye [UN - Loni], António Guterres, yatangaje ko akurikiranira hafi uko ibintu byifashe kandi agaragaza impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’ihohoterwa.
Mu itangazo ryasomwe n’umuvugizi we, Stéphane Dujarric, Guterres yasabye impande zombi kubahiriza amategeko mpuzamahanga, cyane cyane amategeko arengera abasivili mu bihe by’intambara. Yashimangiye ko kurinda abasivili bikwiye gushyirwa imbere mu gihe imirwano igikomeje.
Iran
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yasabye Pakistan na Afghanistan gukemura amakimbirane yabo binyuze mu biganiro no mu mubano mwiza w’ibihugu bituranye. Yibukije kandi ko "turi mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan", asaba impande zombi kwifata no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Araghchi yavuze ko Iran yiteguye gutanga umusanzu mu koroshya ibiganiro, kongera ubwumvikane no guteza imbere ubufatanye hagati ya Kabul na Islamabad.
Uburusiya
Uburusiya nabwo bwasabye impande zombi guhagarika byihuse ibitero byambukiranya umupaka no gukemura ibibazo byabo mu nzira ya dipolomasi. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga by’Uburusiya, icyo gihugu cyiteguye no kuba umuhuza mu gihe impande zombi zabigaragaza.
Pakistan
Minisitiri w’Ingabo wa Pakistan, Khawaja Asif, yavuze ko igihugu cye cyagerageje uko gishoboye, haba mu buryo butaziguye ndetse banifashisha ibihugu by’inshuti, kugira ngo umutekano usesekare.
Yagize ati: “Twakoze dipolomasi ihagije. Uyu munsi, mu gihe hari abagerageza gushotora Pakistan, ingabo zacu ziri gutanga igisubizo gikomeye.” Yongeyeho ko kwihangana kwarangiye, kandi ko ubu hafashwe icyemezo cyo gutangira intambara yeruye.
Afghanistan
Uwahoze ari Perezida wa Afghanistan, Hamid Karzai, yatangaje ko igihugu cye kizaharanira kurinda ubutaka bwacyo mu bumwe busesuye, kandi kikazitabira kurwanya igitero icyo ari cyo cyose.
Yavuze ko Pakistan itazikemurira ibibazo byayo imbere mu gihugu binyuze mu ntambara n’ibisasu, ahubwo ko ikwiye guhindura politiki yayo igahitamo inzira y’ubutwererane, kubahana no kubaka umubano mwiza n’igihugu cya Afghanistan.



Umubano mubi hagati ya Pakistan na Afghanistan wongeye gufata indi ntera ikomeye
Src: Aljazeera & Independent
