Minisitiri w’Itangazamakuru wa Pakistan, Attaullah Tarar, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe bisabwe n’ibihugu bya Saudi Arabia, Qatar na Turkey. Iyi mirwano izahagarara mu gihe cy’iminsi itanu, guhera mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane kugeza ku wa Kabiri.
Yavuze ko Pakistan yemeye iki cyifuzo mu rwego rwo kubahiriza amahame y’idini ya Islamu no kugaragaza ubushake bwo kugarura amahoro, ariko anaburira ko mu gihe habaho igitero icyo ari cyo cyose cyambukiranya imipaka cyangwa igikorwa cy’iterabwoba, ibikorwa bya gisirikare byahita bisubukurwa n’imbaraga nyinshi.
Nyuma y’itangazo rya Pakistan, umuvugizi wa Leta y’Abatalibani muri Afghanistan na we yemeje ko bazahagarika ibikorwa bya gisirikare by’agateganyo nk'uko biri mu nkuru ducyesha Aljazeera.
Iyi gahunda yo guhagarika imirwano ije nyuma y’uko Afghanistan ishinje ingabo za Pakistan kugaba igitero cy’indege ku kigo cyita ku bakoresha ibiyobyabwenge i Kabul, cyahitanye abantu benshi. Pakistan yahakanye ayo makuru, ivuga ko yibasira gusa ibirindiro by’iterabwoba n’ibya gisirikare.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu 143 bapfiriye muri icyo gitero cyabereye mu bitaro bya Omar Addiction Treatment Hospital, nubwo umubare nyakuri utaremezwa mu buryo bwigenga.
Ibi bihugu byombi bimaze igihe bihanganye cyane, cyane cyane kuva mu mpera za Gashyantare, ubwo Abatalibani batangizaga ibikorwa bya gisirikare ku mupaka uzwi nka Durand Line ubihuza.
Imirwano yakomeje kuba myinshi, harimo no kugaba ibitero by’indege imbere muri Afghanistan, nubwo amahanga akomeje gusaba ko habaho agahenge.
Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko iyi mirwano iri gushyira igitutu gikomeye ku rwego rw’ubuzima no gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage, cyane cyane abatishoboye.
Ku ruhande rwa Qatar, rwatangaje ko iyi gahunda yo guhagarika imirwano ari intambwe nziza ishobora gufasha kugabanya ubushyamirane no gushyira inzira iganisha ku masezerano arambye y’amahoro, arengera ubuzima bw’abasivili ndetse akanazana ituze n’umutekano mu karere.
