Nyuma y’amajonjora ya
nyuma yabaye ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, Paige Ewing uhagarariye Leta ya Georgia, yegukanye ikamba rya Mrs. America 2025. Yasimbuye Hannah Wise, wari wambitswe iri kamba
umwaka ushize, mu muhango wari witabiriwe n'ibyamamare.
Icyumweru cy’amarushanwa
cyatangiye ku wa Mbere tariki ya 25 Kanama, gihereye ku cyiciro cya Miss for America Strong, gihatanamo abagore batashatse. Uyu mwaka, igihembo cyegukanywe na Laesha Brewer uhagarariye Texas.
Ku munsi wakurikiyeho,
abashakanye bahagarariye Leta zitandukanye bahataniraga icyiciro cya Mrs. American. Uyu mwanya wegukanywe
na Tiffany Thornton wo muri
Massachusetts, wasimbuye Heidi Stephens,
wari nyampinga w’umwaka ushize, nawe wari wasimbuye Hannah Neeleman uzwi cyane nka nyiri Ballerina Farm.
Paige
Ewing (Mrs. America 2025) na Tiffany Thornton (Mrs. American 2025), bombi bazahagararira Leta
Zunze Ubumwe za Amerika mu irushanwa rikomeye rya Mrs. World rizaba muri Mutarama 2026.
Aya marushanwa ari mu
ruhererekane rwa Mrs. America Inc.,
yatangijwe mu mwaka wa 1938. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwabo, intego nyamukuru
ni uguhesha ishema abagore b’Abanyamerika bafite impano, ubunararibonye
n’ibikorwa bifatika, haba abashatse cyangwa abatarashatse.
Kayelin Tiggs, wabaye Miss for America Strong 2021 akaba yari ari no mu bagize akanama nkemurampaka muri aya marushanwa, yigeze gusobanura bimwe mu byo abagore bahatanira ibi bihembo bagomba kubahiriza.
Yasobanuye ko uwitabira Mrs. America cyangwa Mrs. American agomba kuba yarashatse mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse n’uwaba atakibana n’umugabo we ariko
bagifitanye isezerano ryo gushyingiranwa, aba yemerewe guhatana.
Yasobanuye kandi ko iyo nyampinga wegukanye ikamba rya Mrs. America
cyangwa Mrs. American aramutse
atandukanye n’umugabo we mu gihe akiri ku ngoma, aba asabwa kwegura, ikamba
rigahabwa uwari waje ku mwanya wa kabiri.
Byongeye, abahatana basabwa kugera ahabera amarushanwa nibura mbere y'icyumweru, kugira ngo bitabire imyitozo, ingendo zitandukanye ndetse n’ibirori biba buri munsi mbere y’uko irushanwa nyirizina ritangira.