Padiri Uwimana akiva mu Budage yihanangirije aba Producer

Imyidagaduro - 16/09/2026 1:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Padiri Uwimana akiva mu Budage yihanangirije aba Producer

Padiri Jean-François Uwimana waje mu Rwanda mu biruhuko avuye mu Budage aho ari kwiga, yavuze ko yaje gukurikirana indirimbo ze zitararangizwa n’aba Producer. Yaboneyeho kubasaba gukora akazi kabo neza, anibutsa ko ubukristu bukwiye kuranga abantu aho bari hose.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege, Padiri Uwimana yavuze ko muri iki gihe ari kwiga ibijyanye n’imibereho y’abantu muri sosiyete, Ubukristu ndetse na Politiki.

Yagize ati: “Naje mu kiruhuko, narangiza nkasubira ku ishuri. Naje no kureba aba Producer batarangiza indirimbo zanjye kugira ngo ndebe uko nazishyira ku murongo, nkatangira gukora izindi.”

Uyu mupadiri ukora umuziki usingiza Imana mu njyana ya Rap n'izindi zigezweho, yavuze ko hari ibintu bitandukanye aba Producer bamubwira ku mpamvu zituma batuzuza ibyo bumvikanyeho, ariko ko rimwe na rimwe usanga ibyo bavuga bidahuye n’ukuri.

Ati: “Hari uwambwiye ko byahiye, undi abwira ko bamwibye mashini. Ikintu gitangaje ni uko harimo Abakristu, ariko iyo urebye neza usanga atari bo.”

Padiri Jean-François Uwimana yavuze kandi ko indirimbo ze zitandukanye, hari izikenera injyana zishingiye ku muziki wa Afurika, mu gihe hari n’izindi ateganya gutangira gukora mu rurimi rw’Ikidage. 

Ati: “Impamvu nkoresha hano indirimbo, hari izo nkeneramo injyana yo muri Afurika gusa, ariko hari izindi ngiye gutangira gukora ziri mu Kidage.”

Yagaragaje ko adakora umuziki afite igitutu cyangwa ngo abe agamije kuwugira umwuga w’ingenzi cyane kuri we, ahubwo ko awukora nk’uburyo bwo kwishimisha no kwigisha urubyiruko, ndetse ko kuri we kuba ari Padiri nibyo ashyira imbere.

Ati: “Nta gitutu nkoreraho mu muziki wanjye. Kuba ndi Padiri birampagije, mbikora nko kwishimisha.”

Padiri Uwimana yavuze ko yari akumbuye u Rwanda n’ubushyuhe bwaho, nyuma y’igihe ari mu Budage. Ati: “Nari nkumbuye aka gashyuhe.”

Mu gihe ari mu Rwanda, yavuze ko afite imishinga itandukanye agomba gukora i Kigali, harimo gusura umubyeyi we, abavandimwe be ndetse na bagenzi be b’Abapadiri.

Mu butumwa yageneye aba Producer, Padiri Uwimana yabasabye kurangwa n’indangagaciro za Gikristu mu kazi kabo ka buri munsi. Yibukije ko Ubukristu bukwiye kuranga umuntu aho ari hose, ndetse ashimangira ko kubeshya atari byiza.

Padiri Uwimana ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Nyirigira", "Loved You", "Umuriro" Ft Ama G the Black n'izindi, yavuze ko ubukristo bukwiye gushyirwa imbere. Ati: “Ubukristu bukwiye kuturanga ahantu hose. Kandi kubeshya si byiza.”

Padiri Uwimana akiva mu Budage yihanangirije aba Producer badindije imiziki ye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...