Pacson yatoye agatege, ateguza Album yahurijeho abaraperi bakomeye

Imyidagaduro - 29/09/2026 6:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Pacson yatoye agatege, ateguza Album yahurijeho abaraperi bakomeye

Umuraperi Ngoga Lwanga Edison uzwi nka Pacson, umwe mu banyuze mu bihe bitandukanye bya Hip Hop Nyarwanda, yatangaje ko yatangiye kongera imbaraga mu muziki nyuma y’igihe atagaragara cyane kubera uburwayi, aho ari gutunganya Album nshya yise ‘Take Off’ izaba igizwe n’indirimbo umunani.

Pacson ni umwe mu baraperi bagize uruhare mu mateka ya Hip Hop Nyarwanda, by’umwihariko mu bihe byaranze itsinda rya Tuff Gang, aho yamenyekanye nk’umwe mu bahanzi bakunze guhuriza hamwe abaraperi mu ndirimbo, ndetse akagira uruhare mu biganiro n’ibikorwa bigamije guteza imbere iyi njyana.

Muri iki gihe, uyu muraperi yongeye gutangira urugendo rushya rw’umuziki, aho Album ye nshya ‘Take Off’ ari kuyikorera mu buryo azirikana no ku bahanzi bamaze igihe kinini bazwi muri Hip Hop.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Pacson yavuze ko kuri ubu yatangiye kugarura imbaraga, ndetse akaba ari gutunganya Album azashyiraho indirimbo umunani.

Yavuze ati: “Ubu natangiye gutora agatege, ndi gutunganya Album yanjye yitwa ‘Take Off’ izaba iriho indirimbo umunani.”

Muri gahunda yo gutegura iyi Album, Pacson yamaze gushyira hanze indirimbo ‘K O’, yakoranyeho n’abaraperi barimo White Monkey ndetse na Kris uba i Dubai.

Uyu muraperi avuga ko uko agenda yoroherwa ari nako abasha kongera gukora ibikorwa byinshi by’umuziki, birimo no gufata amashusho y’indirimbo, nyuma y’ibihe bitamworoheye yanyuzemo.

Ati: “Ubu navuga ko ndi koroherwa. Kuko ndi kugendera ku mbago imwe, hanyuma nkabasha no gukora amashusho y’indirimbo.”

Muri Album ‘Take Off’, Pacson azagaragaramo indirimbo zitandukanye yahuriyemo n’abandi baraperi bakomeye, aho imwe mu zitezwe ari ‘Don’t Try Me’ yakoranye na Green P, Sintex ndetse na P-Fla.

Ni indirimbo izongera guhuza bamwe mu mazina amaze igihe afite umwanya ukomeye mu mateka ya Hip Hop Nyarwanda, mu gihe Pacson ubwe avuga ko Album ye iriho imikoranire n’abahanzi batandukanye.

Album ye izaba iriho indirimbo yakoranye na White Monkey, DJ Ama, Sintex, P-Fla, Green P n’abandi batandukanye.

Ibi bishimangira ko ‘Take Off’ atari Album Pacson ari gutegura yonyine, ahubwo ari umushinga awubakamo ubufatanye n’abandi baraperi, cyane cyane abo basangiye amateka muri Hip Hop.

Urugendo rwa Pacson mu muziki rwagiye rurangwa n’ibice bitandukanye, kuva ku kuba umwe mu baraperi bagize uruhare mu bikorwa bya Tuff Gang, kugeza ku kuba umwe mu bahanzi bakunze kugaruka ku bibazo byugarije abaraperi n’iterambere rya Hip Hop.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Samehood’, ‘Imvune z’Abahanzi’, ‘Anti-Virus’ n’izindi, aho yakunze gukoresha umuziki we nk’uburyo bwo kugaragaza ibibazo yabonaga muri muzika Nyarwanda.

Mu bihe bitandukanye, Pacson yanagiye agaragara nk’umwe mu bantu bashyigikira inyungu z’abaraperi, by’umwihariko mu biganiro byagarukaga ku cyuho yabonaga hagati ya Hip Hop n’izindi njyana mu muziki Nyarwanda.

Uretse umuziki, Pacson afite n’amateka mu itangazamakuru ry’imyidagaduro. Yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio 1, City Radio, Hot FM na BTN TV, bituma aba umwe mu bantu bakunze kugira uruhare mu biganiro bivuga ku muziki n’imyidagaduro.

Muri Werurwe 2026, Pacson yahuye n’ikibazo cy’ubuzima ubwo yavunikaga igufwa ryo mu itako nyuma yo gusunikwa n’umufana ubwo yari ku rubyiniro aririmba. Ibyo byatumye amara igihe mu bitaro ategereje kubagwa no gukomeza kwitabwaho n’abaganga.

Nyuma y’ibi bihe, kuba uyu muraperi avuga ko yatangiye “gutora agatege”, akaba yongeye kwinjira mu bikorwa byo gutunganya Album no gufata amashusho, bigaragaza ko ari kongera kubaka ibikorwa bye by’umuziki.

Kuri ubu, amaso ayerekeje kuri ‘Take Off’, Album ateganya kuzashyiraho indirimbo umunani, ikazagaragaramo imikoranire n’abaraperi batandukanye, mu mushinga ushobora kongera kugarura Pacson mu bikorwa bya muzika nyuma y’igihe atagaragara cyane.

Pacson yatangaje ko yatangiye gutora agatege, ari gutunganya Album ye nshya ‘Take Off’ izaba igizwe n’indirimbo umunani

 

Pacson yavuze ko ‘Take Off’ izaba iriho imikoranire n’abaraperi barimo Green P, P-Fla, Sintex, White Monkey n’abandi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...