Pacson ni umwe mu baraperi bagize uruhare mu mateka ya Hip
Hop Nyarwanda, by’umwihariko mu bihe byaranze itsinda rya Tuff Gang, aho yamenyekanye
nk’umwe mu bahanzi bakunze guhuriza hamwe abaraperi mu ndirimbo, ndetse akagira
uruhare mu biganiro n’ibikorwa bigamije guteza imbere iyi njyana.
Muri iki gihe, uyu muraperi yongeye gutangira urugendo
rushya rw’umuziki, aho Album ye nshya ‘Take Off’ ari kuyikorera mu buryo
azirikana no ku bahanzi bamaze igihe kinini bazwi muri Hip Hop.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Pacson yavuze ko kuri ubu
yatangiye kugarura imbaraga, ndetse akaba ari gutunganya Album azashyiraho
indirimbo umunani.
Yavuze ati: “Ubu natangiye gutora agatege, ndi gutunganya
Album yanjye yitwa ‘Take Off’ izaba iriho indirimbo umunani.”
Muri gahunda yo gutegura iyi Album, Pacson yamaze gushyira
hanze indirimbo ‘K O’, yakoranyeho n’abaraperi barimo White Monkey ndetse na Kris
uba i Dubai.
Uyu muraperi avuga ko uko agenda yoroherwa ari nako abasha
kongera gukora ibikorwa byinshi by’umuziki, birimo no gufata amashusho
y’indirimbo, nyuma y’ibihe bitamworoheye yanyuzemo.
Ati: “Ubu navuga ko ndi koroherwa. Kuko ndi kugendera ku
mbago imwe, hanyuma nkabasha no gukora amashusho y’indirimbo.”
Muri Album ‘Take Off’, Pacson azagaragaramo indirimbo
zitandukanye yahuriyemo n’abandi baraperi bakomeye, aho imwe mu zitezwe ari
‘Don’t Try Me’ yakoranye na Green P, Sintex ndetse na P-Fla.
Ni indirimbo izongera guhuza bamwe mu mazina amaze igihe
afite umwanya ukomeye mu mateka ya Hip Hop Nyarwanda, mu gihe Pacson ubwe avuga
ko Album ye iriho imikoranire n’abahanzi batandukanye.
Album ye izaba iriho indirimbo yakoranye na White Monkey, DJ
Ama, Sintex, P-Fla, Green P n’abandi batandukanye.
Ibi bishimangira ko ‘Take Off’ atari Album Pacson ari
gutegura yonyine, ahubwo ari umushinga awubakamo ubufatanye n’abandi baraperi,
cyane cyane abo basangiye amateka muri Hip Hop.
Urugendo rwa Pacson mu muziki rwagiye rurangwa n’ibice
bitandukanye, kuva ku kuba umwe mu baraperi bagize uruhare mu bikorwa bya Tuff
Gang, kugeza ku kuba umwe mu bahanzi bakunze kugaruka ku bibazo byugarije
abaraperi n’iterambere rya Hip Hop.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Samehood’, ‘Imvune
z’Abahanzi’, ‘Anti-Virus’ n’izindi, aho yakunze gukoresha umuziki we nk’uburyo
bwo kugaragaza ibibazo yabonaga muri muzika Nyarwanda.
Mu bihe bitandukanye, Pacson yanagiye agaragara nk’umwe mu
bantu bashyigikira inyungu z’abaraperi, by’umwihariko mu biganiro byagarukaga
ku cyuho yabonaga hagati ya Hip Hop n’izindi njyana mu muziki Nyarwanda.
Uretse umuziki, Pacson afite n’amateka mu itangazamakuru
ry’imyidagaduro. Yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio 1, City
Radio, Hot FM na BTN TV, bituma aba umwe mu bantu bakunze kugira uruhare mu
biganiro bivuga ku muziki n’imyidagaduro.
Muri Werurwe 2026, Pacson yahuye n’ikibazo cy’ubuzima ubwo
yavunikaga igufwa ryo mu itako nyuma yo gusunikwa n’umufana ubwo yari ku
rubyiniro aririmba. Ibyo byatumye amara igihe mu bitaro ategereje kubagwa no gukomeza
kwitabwaho n’abaganga.
Nyuma y’ibi bihe, kuba uyu muraperi avuga ko yatangiye
“gutora agatege”, akaba yongeye kwinjira mu bikorwa byo gutunganya Album no
gufata amashusho, bigaragaza ko ari kongera kubaka ibikorwa bye by’umuziki.
Kuri ubu, amaso ayerekeje kuri ‘Take Off’, Album ateganya
kuzashyiraho indirimbo umunani, ikazagaragaramo imikoranire n’abaraperi
batandukanye, mu mushinga ushobora kongera kugarura Pacson mu bikorwa bya muzika
nyuma y’igihe atagaragara cyane.

Pacson yavuze ko ‘Take Off’ izaba iriho imikoranire
n’abaraperi barimo Green P, P-Fla, Sintex, White Monkey n’abandi
