Pacson yagereranyije abahanzi yafashije kuzamuka n’abana be bakuze - VIDEO

Imyidagaduro - 12/10/2026 8:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Pacson yagereranyije abahanzi yafashije kuzamuka n’abana be bakuze - VIDEO

Umuraperi n’umunyamakuru Pacson yavuze ko iyo abonye abahanzi batangiye urugendo rw’umuziki bari kumwe bageze ku rwego rushimishije, yiyumva nk’umubyeyi wishimira kubona abana be bakura, bakagera ku nzozi zabo, buri wese akagira icyo yigezaho.

Ni ibyishimo ashingira ku myaka isaga 25 amaze mu muziki nyarwanda, aho yagiye ahuriza hamwe abahanzi batandukanye, agakorana na bo indirimbo, by’umwihariko izo mu njyana ya Hip Hop, anagira uruhare mu gufasha iyi njyana gukomeza kugira umwanya mu ruganda rw’imyidagaduro.

Mu rugendo rwe, Pacson yahuye n’abahanzi benshi bari bakiri mu ntangiriro, barafatanya, bamwe bakorana indirimbo zakunzwe, abandi bakomeza urugendo rwabo kugeza ubwo bagize amazina akomeye mu muziki nyarwanda.

Uyu munsi, iyo yitegereje aho abo bahanzi bageze, abifata nk’ikimenyetso cy’uko imbaraga yashyize mu muziki zitabaye imfabusa.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Pacson yavuze ko kubona abahanzi batangiranye umuziki barimo gutera imbere ari kimwe mu bintu bimushimisha cyane, kuko bimwereka ko uruhare yagize mu rugendo rwabo rwatanze umusaruro.

Yagize ati: “Biranshimisha cyane. Mbona ko imbaraga nakoresheje zitapfuye ubusa. Ntabwo meze nk’umuntu umesa akanika mu byondo. Nabonye ko ingufu zanjye zose nakoresheje zatanze umusaruro.”

Akomeza ati “Muri make, meze nk’umubyeyi w’umugabo wabyaye abana benshi, akabona bageze muri Kaminuza, bamwe baguze imodoka, abandi bashinze urugo, ukumva urishimye. Mbese, abana banjye barakuze. Kandi ni byiza cyane.”

Aya magambo agaragaza uko Pacson abona umuziki urenze kuba umwuga umuntu akuramo amafaranga cyangwa wamuhesha izina. Kuri we, ni urugendo rurimo guhura n’abandi, gufatanya, gusangira amahirwe no kubona umusaruro w’ibyo mwafatanyije kubaka.

Ngoga Lwanga Edison [Pacson] ni umwe mu bantu bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu guteza imbere Hip Hop no guhuza abaraperi mu ndirimbo zihuriyemo abahanzi benshi.

Mu myaka amaze muri uru ruganda, yakoranye n’abahanzi barimo The Ben, Meddy, P-Fla, Green P, White Monkey na Diplomate, ndetse n’abandi benshi bagiye bahura na we mu bihe bitandukanye by’urugendo rwabo.

Mu bahanzi yibuka yatangiranye na bo mu bihe bitandukanye harimo n’abagize itsinda rya Urban Boys, aho bahuriye mu rugendo rw’umuziki no mu ma studio atandukanye, arimo Unlimited Records

Ibyo bihe byamuhaye amahirwe yo gukorana n’abahanzi bari mu byiciro bitandukanye, bamwe bakiri bashya mu muziki, abandi batangiye kumenyekana, bose bagasangira umwanya mu mishinga yagiye ikorwa.

Kuba uyu munsi hari abo muri abo bahanzi bamaze kugera ku rwego rwo hejuru ni byo bituma Pacson abifata nk’intsinzi irenze iye ku giti cye.

Indirimbo zahuje abaraperi, zigakomeza amateka ya Hip Hop

Mu bikorwa byaranze urugendo rwa Pacson harimo indirimbo zahuriyemo abaraperi benshi, zigaha amahirwe abahanzi batandukanye yo kugaragaza impano zabo mu mushinga umwe.

Muri izo ndirimbo harimo ‘Champion’, yahuriyemo The Ben, Bull Dogg na Green P, ndetse na ‘Revolution’, yahuje abaraperi barimo Jay Polly, Bull Dogg, Riderman, Oda Paccy, P-Fla na Green P.

Hari kandi ‘Imvune z’Abahanzi’, indirimbo yibanze ku buzima n’ibibazo abahanzi bahura na byo, ndetse n’indi mishinga irimo ‘‘G.O.A.T’ na ‘I Got Bars’, yahuriyemo abahanzi batandukanye, barimo Gisa cy’Inganzo, Diplomate, Prime na White Monkey.

Pacson yanakoranye na Prime na P-Fla mu ndirimbo ‘Nibwo tugitangira’, mu zindi ndirimbo zigaragaza uko yakomeje gukorana n’abahanzi bo mu bihe bitandukanye.

Uretse izo, izina rye ryagiye rigaragara mu mishinga irimo ‘Samehood’, ‘Anti-Virus’ na ‘Imari Iziritse’, aho yakomeje gushyigikira umuco wo guhuza abaraperi no guha umwanya abantu benshi mu bihangano.

Iyi mishinga igaragaza imwe mu nzira Pacson yakoresheje mu kugira uruhare mu ruganda rw’umuziki: aho gukora indirimbo z’umuntu umwe gusa, yagiye afasha mu guhuza impano nyinshi, buri muhanzi akagira umusanzu atanga.

Uruhare rwa Pacson ntirugarukira mu gukorana n’abahanzi no kubahuza mu ndirimbo. Yamenyekanye kandi nk’umunyamakuru wagiye akoresha itangazamakuru mu guteza imbere injyana ya Hip Hop no kuyegereza abakunzi b’umuziki.

Yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Hot FM, BTN TV na Radio/TV1, aho yagiye akurikirana ibijyanye n’umuziki, agaha umwanya abahanzi n’ibikorwa byabo.

Mu gihe Hip Hop yari ikeneye abantu bayishyigikira, bayisobanurira abayumva kandi bagaha ijambo abayikora, Pacson yabaye umwe mu bantu bayimakaje binyuze mu bikorwa bye by’itangazamakuru no mu mikoranire yagiranaga n’abaraperi.

Kuri we, kuba yaragize uruhare mu rugendo rw’abahanzi benshi ni kimwe mu bintu bishobora kumusigira ibyishimo, kuko abona ko ibyo yakoze byagize icyo bihindura mu buzima bw’abandi.

Iyo avuga ko yiyumva nk’umubyeyi w’abana bakuze, aba agaragaza ishema rituruka ku kubona abo mwafatanyije urugendo batagumye aho bari, ahubwo bagatera imbere, bakagira ibyo bageraho kandi bakubaka ubuzima bwabo.

Ni isomo rigaragaza ko intsinzi mu muziki itapimirwa gusa ku ndirimbo umuntu yasohoye, ibihembo yatwaye cyangwa izina yihaye, ahubwo ko ishobora no gupimirwa ku bantu yafashije, ku mahirwe yagiye asangira n’abandi no ku musaruro usigara nyuma y’imyaka myinshi.

Kuri Pacson, kubona abahanzi batangiranye umuziki barageze ku rwego rwiza ni nk’ukureba abana be bakura. Ni ibyishimo by’umuntu ubona ko urugendo yakoze rutabaye urw’ubusa, ahubwo ko rwasize ibimenyetso mu buzima bw’abandi no mu mateka y’umuziki nyarwanda.


Pacson yavuze ko iyo abonye abahanzi batangiranye umuziki bageze ku rwego rwiza, yiyumva nk’umubyeyi wishimira kubona abana be bakura, bakagera ku nzozi zabo


Pacson ni umwe mu bagize uruhare mu guhuza abaraperi no guteza imbere Hip Hop mu Rwanda. Mu mishinga yakoranye n’abahanzi batandukanye harimo indirimbo ‘Revolution’ yahuriyemo Jay Polly, Bull Dogg, Riderman, Oda Paccy, P-Fla na Green P, ndetse na ‘Champion’ yahuriyemo The Ben, Bull Dogg na Green P


KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PACSON


VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...