Pacson avuga ko ihangana rya Bruce Melodie na The Ben riri ku kigero cya 0.0% ugereranyije n’iryaranze abaraperi -VIDEO

Imyidagaduro - 30/01/2026 2:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Pacson avuga ko ihangana rya Bruce Melodie na The Ben riri ku kigero cya 0.0% ugereranyije n’iryaranze abaraperi -VIDEO

Mu gihe impaka ku ndirimbo Bruce Melodie na The Ben bakoze ziri mu murongo wa ‘diss’ zikomeje gufata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga no mu bafana b’umuziki, umuraperi Pacson yumvikanishije ko kuri we, ibyo byombi ntibisatira na gato ihangana ry’ukuri ryigeze kuranga abaraperi b’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Pacson yavuze ko iyo usesenguye indirimbo ‘Munyakazi’ ya Bruce Melodie n’iya ‘Indabo Zanjye’ ya The Ben, wumva nta kintu kidasanzwe kirimo cyakwitwa ihangana nyaryo. Yavuze ati: “Iyo uzisesenguye neza, nta kintu kirimo. Nta gukozanyaho bya nyabyo kwabayeho,”

Pacson yasobanuye ko ihangana ryaranze abaraperi mu bihe byashize ryari rishingiye ku magambo akarishye, ku gusubiza mu ndirimbo ku buryo butaziguye, ndetse rimwe na rimwe rikarenza urubuga rw’umuziki rikagera no mu buzima busanzwe.

Yibukije agira ati “Twebwe muri kiriya gihe byari ibya nyabyo. Waramvugaga nkagusubiza, twahurira mu kabari tukarwana, waza iwanjye,”

Yongeyeho ko uko imyaka yagiye ihita indi igataha, habayeho kudohoka no kwitonda, bituma ihangana rikomeye mu ndirimbo z’abaraperi ritakigaragara nk’uko byahoze. Avuga ati “Twabirekeye abana bato”

Uyu muraperi avuga ko we n’abandi bari bahagarariye Hip Hop mu bihe byashize bahisemo kureka uwo murongo, bakawusigira urubyiruko.

Akomeza agira ati “Twabirekeye abana. Igihe twabikoraga bavugaga ko tubikoreshwa n’urumogi n’ibindi. Ubu ababikora bo babikoreshwa n’iki?”

Pacson yanenze abahanzi ba RnB avuga ko, mu by’ukuri, bakabaye baririmba indirimbo zabo aho kwinjira mu byo yita ihangana ritetse rigamije gusa kwikundisha no kuvugwa. Ati: “Kuri njye si ihangana, ni ibintu bateguye ngo bavugwe. Nta hangana riri. Ntaryo. 0.0% ku byo bakora.”

Pacson yashimangiye ko iyo agereranyije ibiri gukorwa ubu n’ihangana ryaranze abaraperi mu myaka irenga 25 ishize, nta na kimwe byahuzwa. Ati: “Nta na rimwe ku ijana (1%) byasatira ibyabayeho. Ijanisha natanga navuga ni 0.0%,” yavuze adaciye ku ruhande.

Yatanze urugero ku ndirimbo zigeze kurangwa n’amagambo akarishye cyane, avuga ko aho umuntu yagendaga agutuka ku mubyeyi cyangwa akakuvuga nabi mu buryo budasubirwaho. Ati: “Uzumve indirimbo za Bull Dogg na P-Fla, uzumve Diplomate asubiza Fireman, icyo ni cyo twitaga ihangana.”

Mu gihe Pacson atabona ihangana mu byo Bruce Melodie na The Ben bakoze, abafana babo bakomeje kutumvikana. Buri ruhande rushimangira ko uwo rufana ari we uyoboye umuziki w’u Rwanda muri iki gihe.

Nta gushidikanya ko bombi ari abahanzi bagezweho cyane mu rubyiruko, ibintu bikomeje gutuma izina rya buri wese rigereranywa n’irya mugenzi we.

Mu ndirimbo ‘Munyakazi’, abafana ba The Ben bavuga ko Bruce Melodie yamwibasiraga, nubwo Melodie ubwe aherutse gutangaza ko yivugaga ku buzima bwe. Ku rundi ruhande, mu ‘Indabo Zanjye (Impaka)’, abakunzi ba Melodie bavuga ko The Ben na we yamwerekezagaho amagambo.

Ku rundi ruhande ariko, Pacson we ashimangira ko ibyo byose bitagera no hafi y’ihangana ryigeze kuranga Hip Hop nyarwanda. Yasoje agira ati “Nta hangana rizigera riba rikomeye nk’iryaranze abaraperi mu bihe byashize."

Pacson avuga ko ibyo Bruce Melodie na The Ben bita ihangana bitagera na hafi ku ryigeze kuranga abaraperi, ibituma abaha amanota ya 0.0%

Mu ndirimbo ‘Munyakazi’, Bruce Melodie yasize benshi mu mpaka, aho bamwe bayifata nk’igisubizo cyeruye kuri The Ben, nubwo we avuga ko yivugagamo

‘Indabo Zanjye’ ya The Ben yakomeje kubyutsa impaka, aho abakunzi ba Melodie bavuga ko yibasira umuhanzi mugenzi we mu magambo ye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMURAPERI PACSON


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...