Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Pacson yavuze ko iyo usesenguye indirimbo
‘Munyakazi’ ya Bruce Melodie n’iya ‘Indabo Zanjye’ ya The Ben, wumva nta kintu
kidasanzwe kirimo cyakwitwa ihangana nyaryo.
Pacson
yasobanuye ko ihangana ryaranze abaraperi mu bihe byashize ryari rishingiye ku
magambo akarishye, ku gusubiza mu ndirimbo ku buryo butaziguye, ndetse rimwe na
rimwe rikarenza urubuga rw’umuziki rikagera no mu buzima busanzwe.
Yibukije
agira ati “Twebwe muri kiriya gihe byari ibya nyabyo. Waramvugaga nkagusubiza,
twahurira mu kabari tukarwana, waza iwanjye,”
Yongeyeho
ko uko imyaka yagiye ihita indi igataha, habayeho kudohoka no kwitonda, bituma
ihangana rikomeye mu ndirimbo z’abaraperi ritakigaragara nk’uko byahoze. Avuga
ati “Twabirekeye abana bato”
Uyu
muraperi avuga ko we n’abandi bari bahagarariye Hip Hop mu bihe byashize
bahisemo kureka uwo murongo, bakawusigira urubyiruko.
Akomeza agira ati “Twabirekeye abana. Igihe twabikoraga bavugaga ko tubikoreshwa n’urumogi
n’ibindi. Ubu ababikora bo babikoreshwa n’iki?”
Pacson
yanenze abahanzi ba RnB avuga ko, mu by’ukuri, bakabaye baririmba indirimbo
zabo aho kwinjira mu byo yita ihangana ritetse rigamije gusa kwikundisha no
kuvugwa.
Pacson
yashimangiye ko iyo agereranyije ibiri gukorwa ubu n’ihangana ryaranze
abaraperi mu myaka irenga 25 ishize, nta na kimwe byahuzwa.
Yatanze
urugero ku ndirimbo zigeze kurangwa n’amagambo akarishye cyane, avuga ko aho
umuntu yagendaga agutuka ku mubyeyi cyangwa akakuvuga nabi mu buryo
budasubirwaho.
Mu
gihe Pacson atabona ihangana mu byo Bruce Melodie na The Ben bakoze, abafana
babo bakomeje kutumvikana. Buri ruhande rushimangira ko uwo rufana ari we
uyoboye umuziki w’u Rwanda muri iki gihe.
Nta
gushidikanya ko bombi ari abahanzi bagezweho cyane mu rubyiruko, ibintu
bikomeje gutuma izina rya buri wese rigereranywa n’irya mugenzi we.
Mu
ndirimbo ‘Munyakazi’, abafana ba The Ben bavuga ko Bruce Melodie yamwibasiraga,
nubwo Melodie ubwe aherutse gutangaza ko yivugaga ku buzima bwe. Ku rundi
ruhande, mu ‘Indabo Zanjye (Impaka)’, abakunzi ba Melodie bavuga ko The Ben na
we yamwerekezagaho amagambo.
Ku rundi ruhande ariko, Pacson we ashimangira ko ibyo byose bitagera no hafi y’ihangana ryigeze kuranga Hip Hop nyarwanda. Yasoje agira ati “Nta hangana rizigera riba rikomeye nk’iryaranze abaraperi mu bihe byashize."

Pacson
avuga ko ibyo Bruce Melodie na The Ben bita ihangana bitagera na hafi ku ryigeze
kuranga abaraperi, ibituma abaha amanota ya 0.0%

Mu
ndirimbo ‘Munyakazi’, Bruce Melodie yasize benshi mu mpaka, aho bamwe bayifata
nk’igisubizo cyeruye kuri The Ben, nubwo we avuga ko yivugagamo

