Nk'uko byatangajwe kuri uyu wa 24 Kamena 2026, ibi bikorwa bizatangira ku wa 25 Kamena bikazarangira ku wa 10 Nyakanga 2026. Muri icyo gihe, abayobozi b’izo nzego bazitabazwa kugira ngo basobanure ibibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko intego nyamukuru y’iki gikorwa atari ugushinja cyangwa guhana inzego zakoze amakosa gusa, ahubwo ari ukureba niba umutungo wa Leta ukoreshwa neza kandi ugatanga umusaruro abaturage baba bawitezeho.
Yagize ati: "Intego yacu y’ibanze ni ugukurikirana ko buri faranga rya Leta ryakoreshejwe icyo ryateganyirijwe, ko ryakoreshejwe ku gihe kandi ko hatabayeho gusesagura.
Kubariza mu ruhame ntibigamije gusa kubazwa amakosa, ni n’umwanya inzego za Leta zigaragaza uburyo bwo kuyakosora no kunoza imikorere, hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’Abanyarwanda."
PAC yasobanuye ko inzego 76 zatoranyijwe hashingiwe ku buremere bw’ibibazo byagaragaye muri raporo y’ubugenzuzi. Muri zo harimo izahawe amanota agaragaza ko imicungire yazo y’imari itanoze, izagaragayemo kutubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, ndetse n’izagaragayemo ikibazo cyo kudatanga agaciro kajyanye n’amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa byazo.
Hari kandi inzego zatoranyijwe kubera ko zashyize mu bikorwa ku gipimo kiri munsi ya 80% inama n’ibyifuzo byatanzwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu bugenzuzi bwabanje.
PAC ivuga ko ibi bigaragaza ko hari ibibazo bikomeje kwisubiramo kandi bisaba ibisobanuro birambuye. Mu zindi mpamvu zatumye zimwe mu nzego zitumizwa harimo kuba zarakorewe igenzura ricukumbuye, igenzura ryihariye cyangwa igenzura ryibanze ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, aho hagaragaye ibibazo bikwiye gusobanurirwa abaturage.
Ibikorwa byo kubariza mu ruhame ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi PAC ikora mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza, gukumira ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta no kongera ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu nzego za Leta.
Ni uburyo kandi abaturage bahabwa amahirwe yo kumenya uko umutungo wabo ucungwa n’icyo abayobozi bakora kugira ngo bakemure ibibazo byagaragajwe n’ubugenzuzi.
Abasesenguzi bavuga ko kubazwa mu ruhame bituma abayobozi barushaho kubazwa inshingano zabo, bikanafasha inzego za Leta gukosora amakosa no kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Ni igikorwa kandi gifatwa nk’imwe mu nkingi z’ubutabera mu micungire y’imari ya Leta no guharanira ko buri faranga ry’umuturage rikoreshwa mu buryo bukwiye kandi butanga umusaruro.
Mu minsi iri imbere, amaso y’Abanyarwanda azaba ahanzwe PAC n’inzego zizitaba, mu gihe hitezwe ibisobanuro ku bibazo bitandukanye byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ndetse n’ingamba zifatwa kugira ngo ayo makosa atazongera kugaragara.

