P-Fla yahishuye uburyo yahemukiwe n'aba Producer mu ikorwa rya Album ye –VIDEO

Imyidagaduro - 20/11/2025 7:22 AM
Share:

Umwanditsi:

P-Fla yahishuye uburyo yahemukiwe n'aba Producer mu ikorwa rya Album ye –VIDEO

Umuraperi Hakizimana Murerwa [P-Fla] uri mu batangiye Hip Hop nyarwanda mu myaka yashize, yatangaje ko Album ye nshya yatinze gusohoka kubera uburyo bamwe mu ba Producer bagize uruhare mu kuyidindiza no kuyishyira ku mbuga zicuruza umuziki mu buryo atigeze amenya.

P-Fla ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Papa Cyangwe cyo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki, kizabera muri Kigali Universe ku wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025.

Avuga ko yamumenye kera mbere y’uko atangira umuziki, bityo kuba inshuti byatumye yemera kumushyigikira no kumurikiramo Album ye yise “Now or Never.”

P-Fla yabwiye InyaRwanda ko mu ntangiriro z’ikorwa rya Album yakoranye na Producer batandukanye, ariko uburyo bakoranye bwaje kuvamo amakimbirane n’amaniza.

Ati: “Hari abantu nagiye nihuza nabo mu bihe byashize. Akenshi ugasanga' stugeze ku kigero cyo kwitaba ba mwana ukuntu. Ngo wagakwiye kuba ari wowe wakoze ibi ng'ibi, ngo kuki atari wowe wabikoze, ngo ni uriya wakagombye kubikora, hazamo ibintu nk'ibyo ng'ibyo, bituma njyewe rero mfata ibyanjye mbishyira ku ruhande."

Nyuma yo gufata umwanya wo gutekereza uko yakemura ikibazo, ngo byaramutunguye cyane kubona bamwe mu ba Producer batangiye gushyira hanze indirimbo ze ku mbuga bacururizaho umuziki, kandi zitanononsoye (Mastering).

Yagize ati "Aba Producer bamwe na bamwe badashobotse batangira gufata indirimbo zanjye bazisohora bazishyira kuri 'Channel' zabo, indirimbo bakazisohora zitanononsoye (Mastering) zimeze nabi. Nahise mvuga nti ibi birabaye, ariko nta wamenya uko ejo bizaba bimeze."

Kubera uko yahungabanyijwe n’ibyabaye, P-Fla yafashe icyemezo cyo kongera gutangira ikorwa rya Album ye bundi bushya, ahitamo kwimukira muri Ibisumizi Records ya Riderman.

Ati: "Natangiye ukwanjye, kandi mu gihe gito gishoboka ishobora gusohoka. Natangiye kuri zero. Ndashimira cyane Riderman ndetse na 'Ibisumizi'."

Ni ubwa mbere P-Fla agiye gushyira hanze Album nyuma y’imyaka 15 avuye kuri “Naguhaye Imbaraga” yasohotse mu 2010 mu gitaramo cyabereye Saint-André, aho yari ashyigikiwe na Riderman, Tuff Gang, Diplomate n’abandi.

Avuga ko iyi Album ya mbere yamusigiye urwibutso rukomeye kuko yari imwe mu za mbere za Hip Hop nyarwanda zakozwe neza mu buryo bw’umwimerere.

Ku bijyanye n’imigendekere y’iyi Album nshya, P-Fla yavuze ko atazagendana na gahunda yo gukoranye n’abahanzi benshi, kuko yifuza kugarura isura ye y’umuhanzi wifitemo imbaraga zihagije wo kwikorera ibintu mu buryo bwe.

Ati: "Album ndimo ndakora, ntabwo ari Album nshakaho abahanzi cyane, kuko n'iyo kwereka abantu y'uko nari maze igihe meze nk'uri gukerererwa, rero n'iyo kongera kwereka abantu y'uko nabikora. Ibi n'ibintu byanjye nshobora gukora, igihe cyose nakangutse. Igihe cyose numva ndi mu bihe byiza byo kujya muri 'Studio'."

Yongeyeho ko iyi Album itazibanda ku bahanzi bo mu kiragano gishya ahubwo izerekana ubusanzwe bwe nka P-Fla. Ati: “Kuri iyi ng'iyi bimeze nk'aho nikunze cyane, ni njye gusa."

P-Fla yasobanuye ko imikoranire mibi n’aba Producer yatumye imishinga ye idindira, harimo n’indirimbo zasohowe zitaranonosowe, bikamuhatira gutangira Album ye bundi bushya /Ifoto: Yak Nation

 

P-Fla ari kumwe na bagenzi be barimo Riderman, Papa Cyangwe, Malani Manzi, B-Threy, Racine n’abandi bazahurira mu gitaramo muri Kigali Universe, ku wa 22 Ugushyingo 2025

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO P-FLA AVUGA KU BA PRODUCER BAMUHEMUKIYE


VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...