P-Fla
ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Papa Cyangwe cyo kwizihiza
imyaka itanu amaze mu muziki, kizabera muri Kigali Universe ku wa Gatandatu
tariki 22 Ugushyingo 2025.
Avuga
ko yamumenye kera mbere y’uko atangira umuziki, bityo kuba inshuti byatumye
yemera kumushyigikira no kumurikiramo Album ye yise “Now or Never.”
P-Fla
yabwiye InyaRwanda ko mu ntangiriro z’ikorwa rya Album yakoranye na Producer
batandukanye, ariko uburyo bakoranye bwaje kuvamo amakimbirane n’amaniza.
Ati: “Hari abantu nagiye nihuza nabo mu bihe byashize. Akenshi ugasanga' stugeze ku
kigero cyo kwitaba ba mwana ukuntu. Ngo wagakwiye kuba ari wowe wakoze ibi
ng'ibi, ngo kuki atari wowe wabikoze, ngo ni uriya wakagombye kubikora, hazamo
ibintu nk'ibyo ng'ibyo, bituma njyewe rero mfata ibyanjye mbishyira ku
ruhande."
Nyuma
yo gufata umwanya wo gutekereza uko yakemura ikibazo, ngo byaramutunguye cyane
kubona bamwe mu ba Producer batangiye gushyira hanze indirimbo ze ku mbuga
bacururizaho umuziki, kandi zitanononsoye (Mastering).
Yagize
ati "Aba Producer bamwe na bamwe badashobotse batangira gufata indirimbo
zanjye bazisohora bazishyira kuri 'Channel' zabo, indirimbo bakazisohora
zitanononsoye (Mastering) zimeze nabi. Nahise mvuga nti ibi birabaye, ariko nta
wamenya uko ejo bizaba bimeze."
Kubera
uko yahungabanyijwe n’ibyabaye, P-Fla yafashe icyemezo cyo kongera gutangira
ikorwa rya Album ye bundi bushya, ahitamo kwimukira muri Ibisumizi Records ya
Riderman.
Ati: "Natangiye ukwanjye, kandi mu gihe gito gishoboka ishobora gusohoka.
Natangiye kuri zero. Ndashimira cyane Riderman ndetse na 'Ibisumizi'."
Ni
ubwa mbere P-Fla agiye gushyira hanze Album nyuma y’imyaka 15 avuye kuri
“Naguhaye Imbaraga” yasohotse mu 2010 mu gitaramo cyabereye Saint-André, aho
yari ashyigikiwe na Riderman, Tuff Gang, Diplomate n’abandi.
Avuga
ko iyi Album ya mbere yamusigiye urwibutso rukomeye kuko yari imwe mu za mbere
za Hip Hop nyarwanda zakozwe neza mu buryo bw’umwimerere.
Ku
bijyanye n’imigendekere y’iyi Album nshya, P-Fla yavuze ko atazagendana na
gahunda yo gukoranye n’abahanzi benshi, kuko yifuza kugarura isura ye
y’umuhanzi wifitemo imbaraga zihagije wo kwikorera ibintu mu buryo bwe.
Ati: "Album ndimo ndakora, ntabwo ari Album nshakaho abahanzi cyane, kuko n'iyo
kwereka abantu y'uko nari maze igihe meze nk'uri gukerererwa, rero n'iyo
kongera kwereka abantu y'uko nabikora. Ibi n'ibintu byanjye nshobora gukora,
igihe cyose nakangutse. Igihe cyose numva ndi mu bihe byiza byo kujya muri
'Studio'."
Yongeyeho
ko iyi Album itazibanda ku bahanzi bo mu kiragano gishya ahubwo izerekana
ubusanzwe bwe nka P-Fla. Ati: “Kuri iyi ng'iyi bimeze nk'aho nikunze cyane, ni
njye gusa."
P-Fla
ari kumwe na bagenzi be barimo Riderman, Papa Cyangwe, Malani Manzi, B-Threy,
Racine n’abandi bazahurira mu gitaramo muri Kigali Universe, ku wa 22
Ugushyingo 2025
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO P-FLA AVUGA KU BA PRODUCER BAMUHEMUKIYE
VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda.com
