Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22
Ukuboza 2025, P-Fla yavuze ko bitamworoheye kubona inyubako y’Abanyarwanda nka
BK Arena itarimo amafoto menshi y’abaraperi bo mu Rwanda cyangwa abandi,
nyamara amafoto y’abahanzi bo hanze ari menshi.
Yagize ati: "Nagiye muri BK Arena nsanga nta foto yanjye
imanitse muri Arena ariko mbonamo ifoto ya Diamond, ndatungurwa. Ibaze nyine
iyo myaka 20 ishize ndi mu muziki, nta foto yanjye muri Arena ariko iya Diamond
irimo.”
Akomeza agira ati: “Ariko tugiye muri Tanzania nizera ntashidikanya
ko udashobora kubona ifoto ya Riderman na Bull Dogg muri Arena y'iwabo, ariko twebwe
ukamusanga muri Arena y'iwacu. Ako kantu karandiye, ndavuga nti nintabivuga mu
ndirimbo, nzabibabwira kuko byarambabaje cyane."
P-Fla yanavuze ko yabonye Kendrick Lamar ari ku rwego rwo
hejuru mu gitaramo yakoreye i Kigali mu Ukwakira 2023, ariko atabonye ataramana
n’abaraperi b’Abanyarwanda. Yavuze ko ibyo bishobora gutuma abandi batekereza
ko mu Rwanda nta hip hop ikomeye.
Ati: "Nabonye Kendrick Lamar ari ku rwego rurenze, ni
umwe mu baraperi bateye ubwoba ku Isi ariko ukibaza we ashobora kuba yaragiye
yibaza ko mu Rwanda nta Hip Hop tugira kuko kuri iriya 'stage' yaririmbiyeho
nta wundi muraperi ukomeye nahabonye. Sinahabonye Bull Dogg, Riderman cyangwa
abandi. Ikindi gihe abategura ibitaramo bajya bamenya ko natwe turi abaraperi
bakomeye [...]"
Ku bijyanye n’umuziki, P-Fla yavuze ko muri iki gihe ahugiye
mu gutegura Album ye nshya izasohoka mu 2026, kandi ateganya kuyimurika mu
gitaramo kizahuzwa n’ibindi anizihiza imyaka 21 azaba amaze mu muziki.
Yanavuze ko hari abantu bagiye bamwiyitirira, basohora
indirimbo ze batabimumenyesheje, ariko ubu ibintu biri kugenda neza.
Yongeyeho ati "Ibaze umuntu yasohora indirimbo
atankubwiye? Byansabye guhita ntangira indi mishinga, ariko ubu bimeze neza
cyane. Ndizera ko umwaka utaha nanjye nzaba ndi hafi aho,”
P-Fla asoza avuga ko kwizihiza imyaka 21 amaze mu muziki ari
kimwe mu by’ingenzi byatumye yishimira urugendo rwe, no kuba akiri muzima.
Ku rwego mpuzamahanga, gushyira amafoto y’ibyamamare mu
nyubako z’imyidagaduro bifite impamvu nyinshi:
Gushyiraho amafoto agaragaza abahanzi bageze ku rwego rwo
hejuru, bakubahwa ku buryo bw’igitangaza.
Ni uburyo kandi bwo kubika ibikorwa n’uruhare rw’abahanzi mu
guteza imbere umuziki n’imyidagaduro.
Hari kandi n’uburyo bwo kurura abafana, aho abashyitsi basura
Arena n’izindi nyubako babona amafoto, bakumva bahugukiwe n’ubuhanzi bw’abo
bahanzi.
Abana n’urubyiruko bareba amafoto basobanukirwa ko n’abahanzi
b’igihugu bashobora kugera kure mu rugendo rwabo rw’umuziki.

P-Fla ntiyumva uburyo ifoto ye itamanitse muri BK Arena, mu
gihe iza bagenzi be bo mu mahanga nka Diamond Platnumz zihari. Uyu muraperi
yumvikanishije ko imyaka 20 ishize ari mu muziki ariko ntahabwa agaciro nk’ako
abandi bahabwa
KANDA HANO UREBE P-FLA AVUGA KO ATISHIMIYE KUBA IFOTO YE ITAMANITSE MURI BK ARENA
