P-Fla ntiyumva uburyo ifoto ye itamanitse muri BK Arena nk'uko byagenze kuri Diamond -VIDEO

Imyidagaduro - 23/12/2025 8:38 AM
Share:

Umwanditsi:

P-Fla ntiyumva uburyo ifoto ye itamanitse muri BK Arena nk'uko byagenze kuri Diamond -VIDEO

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka P-Fla, yavuze ko atiyumvisha mu myaka 20 ishize ari mu muziki ifoto ye itamanitse mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, nyamara ubwo aherukayo yarasanze iya Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] iri mu za mbere zahamanitswe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, P-Fla yavuze ko bitamworoheye kubona inyubako y’Abanyarwanda nka BK Arena itarimo amafoto menshi y’abaraperi bo mu Rwanda cyangwa abandi, nyamara amafoto y’abahanzi bo hanze ari menshi.

Yagize ati: "Nagiye muri BK Arena nsanga nta foto yanjye imanitse muri Arena ariko mbonamo ifoto ya Diamond, ndatungurwa. Ibaze nyine iyo myaka 20 ishize ndi mu muziki, nta foto yanjye muri Arena ariko iya Diamond irimo.”

Akomeza agira ati: “Ariko tugiye muri Tanzania nizera ntashidikanya ko udashobora kubona ifoto ya Riderman na Bull Dogg muri Arena y'iwabo, ariko twebwe ukamusanga muri Arena y'iwacu. Ako kantu karandiye, ndavuga nti nintabivuga mu ndirimbo, nzabibabwira kuko byarambabaje cyane."

P-Fla yanavuze ko yabonye Kendrick Lamar ari ku rwego rwo hejuru mu gitaramo yakoreye i Kigali mu Ukwakira 2023, ariko atabonye ataramana n’abaraperi b’Abanyarwanda. Yavuze ko ibyo bishobora gutuma abandi batekereza ko mu Rwanda nta hip hop ikomeye.

Ati: "Nabonye Kendrick Lamar ari ku rwego rurenze, ni umwe mu baraperi bateye ubwoba ku Isi ariko ukibaza we ashobora kuba yaragiye yibaza ko mu Rwanda nta Hip Hop tugira kuko kuri iriya 'stage' yaririmbiyeho nta wundi muraperi ukomeye nahabonye. Sinahabonye Bull Dogg, Riderman cyangwa abandi. Ikindi gihe abategura ibitaramo bajya bamenya ko natwe turi abaraperi bakomeye [...]"

Ku bijyanye n’umuziki, P-Fla yavuze ko muri iki gihe ahugiye mu gutegura Album ye nshya izasohoka mu 2026, kandi ateganya kuyimurika mu gitaramo kizahuzwa n’ibindi anizihiza imyaka 21 azaba amaze mu muziki.

Yanavuze ko hari abantu bagiye bamwiyitirira, basohora indirimbo ze batabimumenyesheje, ariko ubu ibintu biri kugenda neza.

Yongeyeho ati "Ibaze umuntu yasohora indirimbo atankubwiye? Byansabye guhita ntangira indi mishinga, ariko ubu bimeze neza cyane. Ndizera ko umwaka utaha nanjye nzaba ndi hafi aho,”

P-Fla asoza avuga ko kwizihiza imyaka 21 amaze mu muziki ari kimwe mu by’ingenzi byatumye yishimira urugendo rwe, no kuba akiri muzima.

Ku rwego mpuzamahanga, gushyira amafoto y’ibyamamare mu nyubako z’imyidagaduro bifite impamvu nyinshi:

Gushyiraho amafoto agaragaza abahanzi bageze ku rwego rwo hejuru, bakubahwa ku buryo bw’igitangaza.

Ni uburyo kandi bwo kubika ibikorwa n’uruhare rw’abahanzi mu guteza imbere umuziki n’imyidagaduro.

Hari kandi n’uburyo bwo kurura abafana, aho abashyitsi basura Arena n’izindi nyubako babona amafoto, bakumva bahugukiwe n’ubuhanzi bw’abo bahanzi.

Abana n’urubyiruko bareba amafoto basobanukirwa ko n’abahanzi b’igihugu bashobora kugera kure mu rugendo rwabo rw’umuziki.

P-Fla ntiyumva uburyo ifoto ye itamanitse muri BK Arena, mu gihe iza bagenzi be bo mu mahanga nka Diamond Platnumz zihari. Uyu muraperi yumvikanishije ko imyaka 20 ishize ari mu muziki ariko ntahabwa agaciro nk’ako abandi bahabwa

KANDA HANO UREBE P-FLA AVUGA KO ATISHIMIYE KUBA IFOTO YE ITAMANITSE MURI BK ARENA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...