P. Diddy yongeye kuregwa gusambanya umwana amwizeza kumugira icyamamare

Imyidagaduro - 11/06/2026 3:59 PM
Share:

Umwanditsi:

P. Diddy yongeye kuregwa gusambanya umwana amwizeza kumugira icyamamare

Umuraperi n'umushoramari wamamaye muri muzika yo muri Amerika, Sean "Diddy" Combs, yongeye kwisanga mu bibazo bikomeye nyuma y'uko uwahoze ari umwana ukina filime amushinje kumusambanya mu mwaka wa 2007 amwizeza amahirwe yo kubona akazi muri Hollywood.

Mu kirego gishya cyatanzwe n'umugabo wo muri Leta ya California, wahisemo guhisha amazina ye agakoresha izina rya "John YH Roe", yavuze ko icyo gihe yari atarageza ku myaka 18 y'amavuko ubwo Diddy yamujyanaga mu cyumba cyihariye mu birori byahuzaga abantu bakorera mu myidagaduro byabereye mu gace ka Hollywood Hills.

‎Nk'uko bikubiye mu kirego, Diddy yamubwiye ko ashaka kuganira na we ku mahirwe y'akazi ashobora kumufasha kubona muri filime cyangwa indi mishinga yari ateganya. Urega avuga ko bageze mu cyumba cyihariye Diddy yamuhaye ikinyobwa kirimo inzoga mbere yo gutangira kumukorakora mu buryo atishimiye.

‎Uyu mukinnyi wa filime akomeza avuga ko yabwiye Diddy ko atishimiye uko yamukoragaho, ariko ngo yakomeje kumwumvisha ko nta kibazo gihari mbere yo kumusambanya ku gahato. Mu kirego cye, uwo mugabo yanareze ikigo cyamushakiraga akazi muri filime, ashinja kutamurinda uko bikwiye nk'umwana ndetse no kutamuherekeza muri ibyo birori.

Ibi birego bije byiyongera ku bindi byinshi Diddy amaze imyaka ahakana, birimo ibivuga ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n'ihohoterwa rikorerwa abana. Mu gihe hari n'abandi bamaze gutanga ibirego ko bahohotewe na we bakiri bato.

‎Abunganira Diddy mu mategeko bahakanye ibi birego bishya, bavuga ko bishingiye gusa ku buhamya bw'urega kandi ko ibyavuzwe bivugwa ko byabaye hashize hafi imyaka 20.

‎Mu itangazo ryatanzwe n'uhagarariye Diddy mu itumanaho, Juda Engelmayer, yavuze ko umukiliya we ahakana yivuye inyuma ibyo aregwa byose kandi ko bazisobanura mu nzira zemewe n'amategeko.

‎Ibi bisanze Diddy asanzwe afungiwe muri gereza nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya leta bifitanye isano no gutwara abantu agamije kubashora mu bikorwa by'ubusambanyi, aho yakatiwe igifungo kirenga imyaka ine.

Diddy" Combs yongeye kwisanga mu bibazo bikomeye nyuma y'uko uwahoze ari umwana ukina filime amushinje kumusambanya mu mwaka wa 2007


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...