Amakuru yatangajwe na ABC News avuga ko amakimbirane yatangiye nyuma y'uko undi mufungwa avuze amagambo yababaje Diddy, bikarangira bombi barwana.
Abashinzwe umutekano wa gereza bahise batabara babatandukanya, nyuma Diddy ajyanwa muri kasho yihariye (solitary confinement) nk'igihano cy'agateganyo.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa gereza ntiburatangaza niba azakomeza kuguma muri iyo kasho cyangwa niba hari ibindi bihano ashobora gufatirwa.
Diddy ari gufungwa nyuma yo guhamwa n'ibyaha bibiri bifitanye isano no gutwara abantu agamije ibikorwa by'ubusambanyi, mu gihe yagizwe umwere ku byaha bikomeye birimo icuruzwa ry'abantu n'ubugambanyi.
