P Diddy yatsinze igice kinini cy’urubanza yaregwagamo na Dawn Richard

Imyidagaduro - 16/06/2026 9:01 AM
Share:

Umwanditsi:

P Diddy yatsinze igice kinini cy’urubanza yaregwagamo na Dawn Richard

Urukiko rwo muri Amerika rwasanze ibirego byinshi byari byatanzwe bitagifite agaciro k’amategeko kubera ko igihe ntarengwa cyari cyararenze

Umunyamuziki akaba n’umushoramari mu muziki Sean Combs yegukanye intsinzi mu rubanza rw’imbonezamubano yari arezwemo n’uwahoze ari mu itsinda Danity Kane, witwa Dawn Richard Iki cyemezo cyafashwe n’umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusuzuma ibirego byatanzwe mu rubanza rwabaye muri Nzeri 2024 

Nk'uko TMZ yabitangaje, urukiko rwanzuye ko ibirego byinshi byari byatanzwe na Dawn Richard bitagifite agaciro kuko igihe ntarengwa cyo kubirega cyari cyararenze, bigatuma bidakomeza gukurikiranwa mu rukiko.

Icyakora, hari ikirego kimwe kijyanye n’uburenganzira ku bihangano (copyright) cyemerewe gukomeza gusuzumwa n’urukiko rwa Leta ya New York, aho gishobora kongera gutangirwa ibimenyetso no gusuzumwa mu buryo bwimbitse.

Dawn Richard, wahoze anabarizwa mu itsinda Dirty Money, yari yareze Diddy amushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iry’amagambo, avuga ko byabaye mu gihe bakoranaga mu ruganda rw’umuziki. Yavuze ko ibyo byamugizeho ingaruka mu mubano wabo w’akazi ndetse no mu buzima bwe bwite.

Ku ruhande rwa Diddy, abamwunganira mu mategeko bavuga ko ibyo birego bidafite ishingiro, bagashingira ku kuba Dawn Richard yarakomeje gukorana na Diddy mu bikorwa bitandukanye nyuma y’igihe avuga ko yahohotewe, harimo no kugaragara mu mishinga ya Dirty Money ndetse no gutanga umusanzu kuri album The Love Album yasohotse mu 2023.

Diddy yatsinze igice kinini cy’urubanza yaregwagamo na Dawn Richard


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...