Combs,
ufite imyaka 56, byari byatangajwe ko azasohoka muri gereza ku wa 4 Kamena
2028, ariko ubu azaba ari hanze ku wa 25 Mata 2028, nk’uko byatangajwe na Page
Six.
Ku
wa 3 Ukwakira 2025, nibwo Combs yakatiwe n’urukiko rwo muri Manhattan muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, igifungo cy’imyaka ine nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo
gucuruza abagore kugira ngo bashorwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ndetse
n’ibiyobyabwenge. Yanakatiwe no kwishyura amande angana na n’ibihumbi 500
by’amadolari ya Amerika.
Urukiko
rwavuga ko Combs yakoreshaga izina rye rikomeye n’ubuhangange bwe mu muziki
agakoresha abagore abajyana mu birori byashoboraga kumara iminsi byitwa ‘freak
offs’— ibi birori byari byuzuyemo ibiyobyabwenge, imibonano mpuzabitsina ndetse
n’ihohoterwa ry’abantu.
Abashinjacyaha
ku rwego rwa leta bamushinjaga “kurema uruganda rw’ubugizi bwa nabi” aho
“yahohoteraga, yakangaga, kandi agahatira abagore n’abandi bantu iruhande rwe
guhaza irari rye ry’igitsina, kurinda izina rye, no guhishira iyo myitwarire
ye".
Impinduka
ku itariki yo kumurekura zaje nyuma y’uko yemerewe kwinjira muri gahunda yo
kuvurwa ibiyobyabwenge mu Ugushyingo 2025, bikaba byatumye igihe azamara muri
gereza kigabanuka.
Si
ubwa mbere itariki yo kumurekura yahinduwe. Combs, ufungiwe muri gereza ya Fort
Dix, New Jersey, yari yabanje kubona itariki ye yagiye ishyirwa inyuma kuva ku
wa 8 Gicurasi ikagera ku wa 4 Kamena 2028, nyuma y’ibibazo by’uburyo yitwaye mu
ntangiriro z’urugendo rwe rwo gufungwa, harimo amakuru avuga ko yari yaranyoye
inzoga zidakwiriye no gukora ikiganiro cya telefoni kidasanzwe ari muri gereza.
Nk’uko
byatangajwe na TMZ, Combs yavuze ko atigeze yica amategeko ya gereza, kandi ko
amakuru avuga ko yari yanyweye inzoga ari ibinyoma.
Umuvugizi
we yongeye gusobanura ko Combs "atakoze amakosa mu mategeko ya
gereza," ahubwo ari kwiyitaho no gukomeza kubaho nta biyobyabwenge mu gihe
afunzwe.
Gereza
iba ifite amategeko akomeye yo kutemerera abafungwa gukora ibiganiro by’abantu
benshi icyarimwe kuri telefoni, kugira ngo hirindwe ibikorwa bibi birimo
icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba, cyangwa gutera ubwoba ababikoze.
Combs
we yisobanuye avuga ko icyo gihe ari kuri telefoni yarimo aganira n’umwunganizi
we mu mategeko, wanongeyeho umuyobozi ushinzwe itumanaho ry’inkiko kugira ngo
atange itangazo ku kinyamakuru The New York Times.
N’ubwo
hari ibibazo byagaragaye muri gereza, abavugizi be bavuga ko Combs ari kwisanga
neza mu buzima bwa gereza, ndetse yinjiyemo gahunda yo gutangira kureka
ibiyobyabwenge ishobora kumufasha kugabanya umwaka umwe ku gihe cye cyo
gufungwa.
Avuga
ko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka zikomeye, kandi yemeza ko ubu ari
gusobanukirwa n’uko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe.
Mu
ibaruwa yandikiye urukiko mbere yo guhanwa, Combs yavuze ko “yakoresheje
ibiyobyabwenge ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize” kandi ari kwitwararika kugenzura
imyitwarire ye no guhangana n’uburakari bwe.

