NBC News yatangaje ku wa 29 Nzeri 2026 ko yaganiriye n’imfungwa enye zitashatse ko amazina yazo atangazwa, ndetse ikabona amafoto n’amashusho bivugwa ko agaragaza Diddy akoresha telefoni na tablet byaba byaramugezeho binyuze mu zindi mfungwa.
Iyo raporo kandi ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 56 yabahemba izindi mfungwa kugira ngo zimufashe mu mirimo itandukanye irimo guteka, kumesa no gukora isuku.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze no gukwirakwira amafoto n’amashusho agaragaza Diddy afite igikoresho gisa na telefoni mu ntoki, nubwo ibivugwa kuri ayo mashusho bitigeze byemezwa ku mugaragaro n’inzego za gereza.
Umuvugizi wa Diddy, Juda Engelmayer, yahakanye ko ibyo bivugwa byakwiye gufatwa nk’amakuru akomeye, avuga ko itangazamakuru rikomeje gukurikirana buri kantu kose k’ubuzima bw’umukiriya we muri gereza.
Mu itangazo yatanze, yavuze ko “gukomeza gukurikiranwa kwa buri kantu gasanzwe mu buzima bwa Sean Combs muri gereza byageze aho itangazamakuru rifata ubuzima busanzwe bwo muri gereza nk’amakuru.”
Engelmayer yakomeje avuga ko “amakuru nyakuri ari uko Sean akomeje kurangiza igihano cye yubahiriza amategeko, ndetse akaba ategereje yihanganye umwanzuro w’urukiko ku bujurire bwe.”
Ikigo gishinzwe amagereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Federal Bureau of Prisons, cyo cyavuze mbere ko kidatanga ibisobanuro ku bibazo birebana n’imyitwarire cyangwa ibindi bibazo by’imbere mu buzima bw’imfungwa.
Ibi bivugwa kuri Diddy bibaye nyuma y’andi makuru yari yaramuvuzweho kuva afungiye muri FCI Fort Dix. Hari raporo yavugaga ko yaba yarashyizwe ahantu hihariye hitaruye izindi mfungwa nyuma yo kugirana amakimbirane n’undi mugororwa.
Hari kandi indi raporo yavugaga ko Diddy yaba yarakoze inzoga ndetse akazinywa ari muri gereza. Umuvugizi we yahakanye ibyo birego mu Ugushyingo 2025.
Diddy amaze igihe afunzwe kuva muri Nzeri 2024. Yakatiwe igifungo cy’amezi 50 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu agamije ibikorwa by’uburaya.
Kugeza ubu, itariki ateganyijwe kurekurirwaho ni ku wa 21 Mutarama 2028, mu gihe abunganira Diddy bakomeje kujuririra icyemezo cy’urukiko.
Uretse iki gihano, Diddy kandi akomeje guhura n’imanza zisaga 70 z’imbonezamubano zamurezweho hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ashinjwa ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina. Diddy yahakanye ibyo aregwa.


Diddy yafotowe akoresha telefoni muri gereza
