Mu
gihe ubusabe bwe butari bwasubizwa, P Diddy aracyafungiye muri Metropolitan
Detention Center i Brooklyn, muri Leta ya New York, aho ategereje icyemezo cya
nyuma cy’urwego rushinzwe amagereza.
P
Diddy yakatiwe ku wa 3 Ukwakira 2025, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri hanyuma rugatesha
agaciro ibirego bikomeye byo gucuruza abantu (sex trafficking) n’ibindi
bijyanye no gushaka amafaranga binyuze mu bikorwa byo gushimuta.
Nyuma
y’isomwa ry’urubanza, Diddy yasabye imbabazi, avuga ko yicuza ibyaha yakoze
ndetse yizeza umucamanza ko igihe azamara mu gifungo kizaba igihe cyo kwisuzuma
no guhinduka.
Mu
nyandiko yandikiwe umucamanza Arun Subramanian, abunganizi ba Diddy basabye ko
afungirwa muri gereza ya FCI Fort Dix iri muri Leta ya New Jersey, gereza izwiho
gucumbikira abanyabyaha badafite ibyaha bikomeye kandi ikaba ifite gahunda
yihariye yo gufasha abashaka kuva mu biyobyabwenge.
Abamwunganira
bavuze ko iyo gereza iri hafi y’aho umuryango we utuye, bityo byorohereza
abavandimwe be kumusura kenshi no kumufasha mu rugendo rwo kwiyubaka no gukira
ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Diddy
ubwe yavuze ko yifuza gufungirwa ahamufasha kugerwaho n’amasomo, kwitabira
amasengesho no kugira amahirwe yo kongera gutekereza ku buzima bwe. Mu magambo
ye, yavuze ati “Ndashaka gukoresha iki gihe kugira ngo mvemo umuntu mushya,
wumva agaciro k’amahoro n’ubwiyoroshye.”
Nubwo
abunganizi be bagaragaje ko urukiko rukwiye kumufata nk’umuntu wifuza gukosora
amakosa ye, abashinjacyaha basabye ko igihano cya Diddy cyubahirizwa uko
cyagenwe, bavuga ko ibyaha yakoze byagize ingaruka ku bantu benshi kandi
bikwiye kubonerwa isomo.
Uretse
ibyo, P Diddy yasabye imbabazi za Perezida Donald Trump, kugira ngo amukurireho
igihano cye cyangwa akimuhindure.
P Diddy yakatiwe imyaka 4 n'amezi abiri nyuma yo guhamwa n'ibyaha 2