Sean "Diddy" Combs, watwaye ibihembo bya Grammy inshuro eshatu kandi akaba umwe mu batunganyamuzika bafite ijambo rikomeye mu njyana ya hip-hop mu myaka 30 ishize, akaba yaramamaye ku mazina nka Puff Daddy, P Diddy na Love agiye kugezwa imbere y’inkiko ku byaha ashinjwa.
Uyu muraperi akaba n’umuyobozi w’icyamamare Bad Boy Records, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko imibanire ye n’abagore yari ishingiye ku bwumvikane ndetse ahakana ko ibirego byose by’uko yaba yarakoze ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Combs, ufite imyaka 55, yafashwe mu kwezi kwa Nzeri 2024, nyuma y’amezi atandatu abakozi b’ubutasi ba Leta ya Amerika (federal agents) binjiye mu nyubako ze ebyiri zo i Los Angeles na Miami, bakora iperereza.
Kuva icyo gihe, afungiwe muri gereza yo muri New York, kuko yangiwe gufungurwa by’agateganyo (bail) mu gihe ategereje urubanza rwe.
Urubanza rw’uyu mugabo ushinjw aibyaha by’ihohotera, gufata ku ngufu abagabo n’abagore ruratangira none ku wa mbere aho aramutse ahamijwe ibi byaha byose yakatirwa burundu.
Iminsi ya mbere y’urubanza izibanda ku gutoranya abacamanza b’abaturage, hanyuma urubanza nyirizina rutangire nyuma y’uko abacamanza 12 n’abahagarariye bo (alternates) batowe.
Umushinjacyaha Emily Johnson yabwiye umucamanza ko Leta izakenera ibyumweru bitatu ngo igaragaze ikirego cyayo.
Urubanza rwa Bwana Combs ruzabera imbere y’Umucamanza w’Urukiko rw’Intara rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arun Subramanian, mu rukiko rwa Daniel Patrick Moynihan ruri muri Manhattan y’Amajyepfo.
Urubanza rwitezwe kuba rufunguye ku baturage, ariko ntabwo ruzajya kuri interineti.
Amashusho, telefone, n’ibikoresho bya alaectronic akenshi ntabwo byemererwa mu nkiko za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iby'ibanze ku rubanza rwa P Diddy biratangira uyu munsi