Owen Cooper w'imyaka 15 wamamaye muri "Adolescence" yanditse amateka muri Emmy Awards

Cinema - 15/09/2025 8:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Owen Cooper w'imyaka 15 wamamaye muri "Adolescence" yanditse amateka muri Emmy Awards

Umukinnyi wa filime w'umwongereza Owen Cooper, ufite imyaka 15, yabaye umuhungu muto kurusha bose wegukanye igihembo cya Emmy Award, mu birori byari byiganjemo intsinzi z’ikinamico ya Netflix yitwa Adolescence yakunzwe cyane n’abasesenguzi ndetse n’abayirebye kubera uburyo igaragaza ingaruka za telefone zigezweho n’imbuga nkoranyambaga ku rubyiruko.

Cooper yahawe igihembo cy’umukinnyi wunganira mu mukino muto (Best supporting actor in a limited series) kubera uruhare rwe nk’umusore ushinjwa kwica umunyeshuri mugenzi we.

Iyi filime akinamo "Adolescence" igizwe n’ibice bine, yegukanye ibihembo by’umukino muto mwiza (Best limited series), icya filime yanditse neza ndetse n’ibihembo by’abakinnyi bayo Stephen Graham na Erin Doherty.

Mu ijambo rye ubwo yajyaga kwakira igihembo, Cooper yagize ati: “Kuba mpagaze hano birasa n’inzozi zidashoboka. Igihe natangiraga amasomo y’ikinamico hashize imyaka mike, sinigeze ntekereza ko nzagera muri Amerika, cyane cyane ngo mbe hano".

Yakomeje ati: "Uyu munsi ni gihamya cy’uko iyo wumva, ukitonda kandi ugashyira umutima ku byo ukora, ndetse ugasohoka mu buzima bwo kwigunga no kwibona nk’udashoboye, ushobora kugera kuri buri kintu cyose. Kwiseka ntacyo bitwaye, byose birashoboka. Hashize imyaka itatu nari ntacyo ndicyo, none dore ndahagaze hano.”

Cooper yashimiye umuryango we, abo bakinannye ndetse n’itsinda ryose ryafashije gukora filime, yongeraho ati: “Nubwo iki gihembo kiri mu mazina yanjye, mu by’ukuri ni icy’abantu bari inyuma ya camera.”

Yaciye agahigo kari gafitwe na Scott Jacoby wari ufite imyaka 16 mu 1973, ubwo yegukanaga Emmy muri filime That Certain Summer. Roxana Zal akomeza kuba muto kurusha bose mu mateka, kuko yegukanye Emmy afite imyaka 14 muri Something About Amelia mu 1984.

Cooper yatunguwe kandi n’umukinnyi wamukundaga cyane Jake Gyllenhaal, wamugeneye impano y’inyoni yitwa “lucky duck” yari yarahawe ubwo yajyaga guhatanira Oscar.

Mu bandi begukanye ibihembo harimo: The Studio, yanditse amateka mu gisata cya comedy, aho yegukanye ibihembo 13 byose harimo n’icya Seth Rogen; The Pitt, yegukanye igihembo gikomeye cya Best Drama SeriesSeverance, yahesheje Britt Lower na Tramell Tillman ibihembo, Tillman aba Umunyafurika-Amerika wa mbere wegukanye Best Supporting Actor in a Drama;

Hacks, Jean Smart yongeye kwegukana igihembo, mu gihe Hannah Einbinder yabigezeho bwa mbere na Stephen Colbert wegukanye Outstanding Talk Series mu gihe The Traitors (US) yegukanye Outstanding Reality Competition Programme.

Owen Cooper yanditse amateka muri Emmy Awards


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...