Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025 mu nyubako ya Théâtre du Châtelet i Paris mu Bufaransa ni bwo habaye ibirori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi mu mupira w’amaguru cya Ballon d’Or ya 2025.
Nk'uko byari byitezwe, Ousmane Dembélé ni we wayegukanye bitewe n’imibare yakoze mu mwaka ushize w’imikino.
Yakinnye imikino 61 atsindamo ibitego 39, atangamo imipira 14 yavuyemo ibitego, aba umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Bufaransa nyuma yo kuba ari nawe wayitsinzemo ibitego byinshi ndetse aba n’umukinnyi mwiza wa UEFA Champions League.
Yatwaye igikombe cya UEFA Champions League, igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa, igikombe cy’igihugu ndetse n’icya Super Cup y’u Bufaransa.
Dembélé yakurikiwe na Lamine Yamal ukinira FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne; Vitinha wa Portugal na PSG aba uwa gatatu; Mohamed Salah wa Misiri na Liverpool aba uwa kane naho Raphinha wa Brazil na FC Barcelona aba uwa gatanu.
Mu bagore ho, Ballon d'Or yatwawe Aitana Bonmati wa FC Barcelona aho yayegukanye ku nshuro ya 3 yikurikiranya.
Lamine Yamal kandi ni we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto aho yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ugitwaye inshuro ebyiri yikurikiranya.
Luis Enrique utoza Paris Saint-Germain ni we wabaye umutoza mwiza naho umunyezamu mwiza aba Gianluigi Donnarumma ukinira Manchester City, gusa imibare yakimuhesheje yayikoze ari kumwe na PSG.
Vicktor Gyokeres ukinira Arsenal ni we wegukanye igihembo cya rutahizamu mwiza, PSG iba ikipe y’umwaka mu bagabo naho Arsenal iba iy’umwaka mu bagore.
Ousmane Dembele yegukanye Ballon d'Or ya 2025
Dembele yafashwe n'amarangamutima ararira nyuma yo guhabwa Ballon d'Or
Dembele niwe wegukanye Ballon d'Or ya 2025