Paris Saint-Germain yabonye itike iyijyana muri ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League, nubwo yatsinzwe na Aston Villa ibitego 3-2 mu mukino wo kwishyura wabereye i Birmingham ku wa Kabiri.
Nubwo PSG
yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 5-4, byabaye nk’ibitangaje ukuntu ikipe yari
yatsinze ibitego 2 mu minota 30 ya mbere yisanga yugarijwe bikomeye.
Ousmane Dembélé, umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba PSG,
ntiyazuyaje kuvuga ko ikipe yabo yakoze amakosa akomeye yo kwirara. Yagize ati:
“Twatekereje ko umukino urangiye, ko twamaze gukomeza. Ibyo ni byo byatugizeho
ingaruka. Aston Villa ni ikipe ifite abakinnyi beza kandi yakoresheje amahirwe
yayo mu gihe twari twacitse intege."
Uyu mukino watangiye PSG ikina neza, ibona ibitego
bibiri bya Achraf Hakimi na Nuno Mendes mu minota 30 ya mbere, byose byatangaga
ishusho y’uko bakomeza nta nkomyi. Ariko y’igitego cya Youri Tielemans, ibintu
byatangiye guhinduka.
Mu gice cya Kabiri, abafana ba Aston Villa
barushijeho gushyigikira ikipe yabo, bituma John McGinn na Ezri Konsa batsinda
ibindi bitego bibiri mu minota itatu gusa. PSG yasigaye yirwanaho ishaka uko yarokoka
ikagera muri ½ cyane ko yari yugarijwe cyane.
Dembélé yakomeje agira ati: “Ni isomo rikomeye kuri
twe. Champions League si ahantu ho gukinira mu buryo bwo kwirara. Tugomba
gukina kugeza umusifuzi asoje umukino. Tugomba gukosora ibyo dukora nabi niba
dushaka gutwara iri rushanwa."
PSG izahura n’ikipe iza gutsinda hagati ya Arsenal
na Real Madrid mu mikino ya ½. Aya makipe arahura kuri uyu wa Gatatu, Arsenal
ifite amahirwe menshi nyuma yo gutsinda 3-0 umukino ubanza.
Dembélé yemeza ko nubwo bahuye n’uruva gusenya,
ibyo babonye bizabafasha kwitegura neza imikino itaha. Yagize ati: “Tugomba
kongera imyitozo, tugaharanira gutsinda buri mukino. Gukomeza ni intambwe
nziza, ariko gutwara igikombe ni cyo cy’ingenzi. Tugomba kuba ikipe yiyubashye,
ikina neza kugeza ku munota wa nyuma."

Dembele yavuze ko PSG ikwiye kumenya neza ko umukino urangira ari uko umusifuzi ahushye mu ifirimbi
Aston Villa yakoze akazi gakomeye isezererwa kigabo na PSG