Ibi yabitangaje mu
kiganiro kivuga kuri filime mbarankuru itegerejwe na benshi igiye kujya itambuka yitwa 'Barbara
Walters Tell Me Everything', aho yavuze ku mubano yagiranye na Walters no ku
mpamvu zitandukanye zituma atigeze yifuza kuba umubyeyi.
Oprah w’imyaka 71,
uherutse kwigaragaza mu isura nshya mu birori bikomeye byatangiwe
ibihembo bya sinema, aho yavuze ko nubwo Walters yamugiriye inama yo gutekereza akagira abana, we atigeze abona ko ari ibintu byamuhesha ibyishimo bidasanzwe,
cyane cyane ubwo yarebaga ubuzima Walters ubwe na we yabagamo.
Ati: “Yigeze kumbwira ko
nta kintu kiryoshye kurusha kugira abana, ambwira ko nakabaye kuba mbitekerezaho.
Ariko nahise nibaza nti ‘nubwo umbwiye gutya, ndeba uko wowe ubayeho,
sinshobora kubyiyemeza.’”
Barbara Walters yari yarabyaye umwana w’umukobwa yise Jacqueline mu mwaka wa 1968, amufatanyije
n’umugabo we wa kabiri witwaga Lee Guber. Ariko umubano hagati ya nyina
n’umwana ntiwagendaga neza. Jacqueline yaje kujya mu bibazo bikomeye, aho
yigeze no gutoroka urugo ari muto akishora mu biyobyabwenge, ndetse akajya
mu tubyiniro, atinya ubuzima yarimo.
Oprah yavuze ko
yakurikiranaga ubuzima bwa Walters nk’umugore w’umunyamakuru ukomeye, ariko
akanabona uburyo bitari byoroshye kumenyekana cyane no kuba umubyeyi icyarimwe.
Yagize ati: “Iyo ushaka kugira uruhare mu guhindura amateka, ukaba
n’icyitegererezo ku bagore b’ahazaza, hari ikintu ugomba gutanga. Kuri njye,
nahisemo kudashaka abana kuko nari nzi ko ntashobora kubikora byombi neza.”
Yakomeje agira ati:
“Sinigeze ngira uwo mbibabarizamo. Guhitamo gukomeza akazi kanjye cyari igitambo,
kimwe no kuba umubyeyi nabirekeye abandi. Nari nzi neza ko kuba umubyeyi bisaba
kwitanga cyane kurusha uko abantu babyibwira.”
Yagize ati: “Mu myaka
yose namaze nkora ikiganiro cyanjye, nahuye n’abantu benshi bafite ibikomere
bikomeye, byinshi muri byo byaterwaga n’ababyeyi babo batigeze bamenya
uburemere bw’inshingano zabo. Nanjye nibwo nabonye ko kuba umubyeyi atari
ibintu umuntu yinjiramo atabanje kubyitegura neza.”
Jacqueline, na we yigeze kuvuga mu kiganiro yakoreye kuri televiziyo ko kuva
akiri muto yahuye n’ibibazo bikomeye by’ubwigunge n’ibiyobyabwenge, akavuga ko
yageragezaga guhunga isi nyina yabagamo. Yagize ati: “Natekerezaga ko gutoroka mu rugo byari bundokore ibibazo byose nari mfite. Naje kunywa ibiyobyabwenge byinshi
ku buryo nashoboraga gupfa, kuko numvaga ntari mu isi yanjye.”
Mu gice kimwe cya filime
mbarankuru, Walters avuga ko kugira umwana byamuhaye ibyishimo nyuma yo guhura
n’ibyago byo gukuramo inda eshatu. Ariko avuga ko nyuma y’imyaka, umubano wabo
wagize ibibazo, umukobwa we atangira gukoresha ibiyobyabwenge ndetse ntibabashe kumvikana.
Umwe mu nshuti za hafi za
Walters witwa Cynthia McFadden yavuze ko nyakwigendera yigeze kwemera ko hari
amakosa yakoze nk’umubyeyi, kandi ko n’ubwo yagerageje kwitanga, hari ubwo
yumvaga ubusabane n’umwana we bwaracitse.
Walters azwi cyane
nk’umwe mu bagore ba mbere bakoze ibiganiro bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Yatangiye kwandika no gutangaza amakuru mu myaka ya 1960, aza kuba umugore wa
mbere wayoboye kimwe mu biganiro bikomeye by’amakuru muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
Mu mwuga we yahuye
n’ibyamamare bikomeye n’abategetsi barimo abakuru b’ibihugu, abanyapolitiki,
n’abahanzi b’icyitegererezo. Ibi byose byatumaga atabasha kugira umwanya
uhagije wo kwita ku muryango.
Oprah Winfrey yasoje
agira ati: “Iyo hatabaho Barbara Walters, sinari kubaho uko mumbona
uyu munsi. Ni we wambereye icyitegererezo kuva ku munsi wa mbere. Yari
intwari y’ukuri. Ndashimira Imana ko namumenye, ko yambereye umuyobozi, ndetse
ko yambereye n'urumuri.”
Oprah Winfrey yatangaje ko yahisemo kureka kwibaruka kugira ngo abashe gukurikirana umwuga we neza kuko yabonye ko kuba umubyeyi ari inshingano itoroshye