Operation Usalama: "Umutekano w'akarere ushingiye ku bufatanye twubaka uyu munsi" - CG Namuhoranye

Amakuru ku Rwanda - 06/08/2026 7:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Operation Usalama: "Umutekano w'akarere ushingiye ku bufatanye twubaka uyu munsi" - CG Namuhoranye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) akaba n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abakuru ba Polisi bo mu Muryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO), CG Felix Namuhoranye, yasabye ibihugu byo mu karere kurushaho gushimangira ubufatanye, kwihutisha gusangizanya amakuru y'iperereza no gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026, ubwo yatangizaga umunsi wa gatatu w'inama y'isuzuma ry'ikorwa rya Operation Usalama, iri kubera i Kigali, ihuje intumwa z'Ihuriro ry'Abakuru ba Polisi bo muri Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO) n'iry'Abakuru ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y'Amajyepfo (SARPCCO).

Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, CG Namuhoranye yavuze ko iyi nama ari umwanya wo gusuzuma ibyagezweho, gukosora amasomo no gutegura ingamba zatuma ibikorwa bihuriweho birushaho gutanga umusaruro.

Yagize ati: "Kuva Operation Usalama yatangira mu mwaka wa 2013, yabaye urugero rugaragaza akamaro k'ubufatanye bw'ibihugu byo mu karere ndetse n'ibikorwa bihuriweho n'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko."

Yagaragaje ko ibikorwa bya Usalama byatanze umusaruro ugaragara, birimo gusenya imitwe y'abagizi ba nabi, gutabara abahohotewe, kugaruza ibintu byacurujwe cyangwa byinjijwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko, no kurushaho gushimangira imikoranire hagati y'inzego z'umutekano.


CG Namuhoranye yavuze ko impinduka zigaragara mu byaha, bisaba inzego z'umutekano gukorana bya hafi kurushaho.

Yasabye ko habaho gusangizanya amakuru y'iperereza ku gihe, gukoresha ikoranabuhanga n'udushya mu kurwanya ibyaha, no kongerera ubumenyi n'ubushobozi abashinzwe kubahiriza amategeko. 

Yagize ati: "Umutekano w'ibihugu byacu ushingiye ku bufatanye twubaka no ku byemezo dufata uyu munsi." Yanashimiye ibihugu bigize EAPCCO na SARPCCO, Interpol n'abandi bafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu guteza imbere umutekano rusange.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru wa SARPCCO, Madamu Thanyani Gumede, yavuze ko ibyaha byambukiranya imipaka bikomeje guhindura isura, bityo ibisubizo nabyo bikwiye kuba bihuriweho. Ati: "Umunyabyaha ntiyubahiriza imbibi z'ibihugu byacu; kuki se ibisubizo byacu byagombye kuguma muri izo mbibi?"

Yasobanuye ko hakenewe uburyo bushingiye ku makuru y'iperereza, bukoresha ikoranabuhanga kandi bugahuza inzego zitandukanye kugira ngo ibihugu bibashe guhangana n'imitwe y'abanyabyaha ikomeje gukorana no kwagura ibikorwa byayo.


Madamu Gumede yavuze ko ibikorwa bya Operation Usalama bimaze kugera ku musaruro ushimishije, harimo gufata abanyabyaha, kugaruza ibinyabiziga byari byaribwe, gufata ibiyobyabwenge n'ibindi bicuruzwa bitemewe, ndetse no gutabara abakorewe icuruzwa ry'abantu.

Icyakora, yagaragaje ko hakiri imbogamizi zirimo kudahuza uburyo bwo gutanga raporo, kutitabira ibikorwa ku rugero rumwe n'ibihugu byose no kudakoresha uko bikwiye ubushobozi butangwa na Polisi Mpuzamahanga (Interpol).

Yagize ati: "Igikorwa cya Usalama ni cyo gikorwa gikomeye kurusha ibindi byose cyo guhuza inzego zishinzwe kubahiriza amategeko cyabayeho mu mateka y'uturere twacu. Ni ikimenyetso cy'ibyo dushobora kugeraho iyo duhuriye ku ntego imwe."

Operation Usalama ni igikorwa ngarukamwaka gishyigikiwe na Interpol, gihuza inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zo mu bihugu byo mu Burasirazuba n'Amajyepfo ya Afurika, kikaba kigamije kurwanya iterabwoba, ibyaha byateguwe bikorerwa ku rwego mpuzamahanga no gusenya imitwe y'abagizi ba nabi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...