Iyi nyubako iri ahitwa Installation
1335, hafi y’umudugudu muto wa Kytlym, ku birenge by’umusozi wa Kosvinski
Kamen, mu misozi ya Ural.
Aka gace kari kure cyane
y’ahantu hatuwe, kagizwe ahanini n’amashyamba manini y’ibiti by’imishishi. Kuba
hari ikigo cya gisirikare kirinzwe cyane ku mpande z’umusozi rero bitera
kwibaza ku mpamvu yacyo.
Umuyoboro munini w’inzira
zo munsi y’ubutaka
7 sur 7 ducyesha iyi nkuru, itangaza ko munsi y’uwo musozi w’Ural
hari urusobe runini rw’inzira zo munsi y’ubutaka rwubatswe kuva mu gihe
cy’Intambara y’Ubutita.
Icyo gihe, u Burusiya
bwari bwarateguye uburyo bwo kwihorera mu gihe bwaba buteweho igitero cya
kirimbuzi. Intego yari ugutuma igihugu cyaba cyagabye igitero gihura n’ingaruka
zikomeye.
Muri icyo gihe, hubatswe indake
hirya no hino mu gihugu, zishobora gukingira abantu n’ibikoresho by’ingenzi mu
gihe habaye igitero cya kirimbuzi, ndetse zigafasha ubuyobozi gukomeza
itumanaho n’abasirikare no gutegura igisubizo.
Iyi gahunda yahawe izina
rya “Perimetr”, mu bihugu by’iburengerazuba ikaba yaramenyekanye cyane nka “Dead
Hand”.
Nyuma y’Intambara y’Ubutita, byari bimenyerewe gutekereza ko iyi gahunda yari yarasigaye idakoreshwa cyane.

Gahunda yongeye kugira
ubuzima
Icyakora, ubushakashatsi
bushya bwerekana ko iyi gahunda yaba yarasubukuwe mu ibanga mu gihe
cy’ubutegetsi bwa Vladimir Poutine.
Ibi byagaragajwe
n’iperereza ryakozwe na Dossier Center, ikigo cy’ubushakashatsi kiyoborwa
n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya, Mikhail
Khodorkovsky, ku bufatanye n’umuryango w’itangazamakuru Danwatch ndetse
n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Times.
Iperereza ryasesenguye
miliyoni z’impapuro zirimo amasezerano, imishinga y’ubwubatsi n’izindi
nyandiko, rigaragaza ko Uburusiya bwatangiye gutanga amasoko y’imirimo ijyanye
n’uyu mushinga kuva mu 2011.
Kuva mu 2018, Uburusiya
kandi bwaguze ku bwinshi ibikoresho bikomeye by’ubwubatsi ndetse na lisansi, mu
rwego rwo kubaka iyi ndake nshya imbere mu musozi.
Inyandiko z’amasoko
zigaragaza ko iyi nyubako ishobora kuba igizwe n’ibice byo munsi y’ubutaka
bigera nibura kuri 24, bifite uburyo bwihariye bwo gutanga umwuka wa ogisijeni
(O2).
Intera iri hagati y’aho abantu binjirira muri iyi ndake n’aho bashobora gusohokera mu gihe cy’ingenzi ngo iri hafi kungana na kilometero 2.5.

Umuhanda mushya wubatswe
mu gihe cya Covid-19
Imirimo myinshi yo kubaka
iyi ndake ngo yakozwe mu myaka ya 2020 na 2021, ubwo isi yari ihanganye
n’icyorezo cya Covid-19.
Amakuru yagiye atangazwa
n’itangazamakuru avuga kandi ko gahunda y’u Burusiya yo gukoresha intwaro za
kirimbuzi yaba yarageze ku rwego rwo gukora neza.
Nta mafoto menshi
yerekana imbere muri iyi ndake araboneka. Abasirikare bakorera muri ako gace
bafite amabwiriza akomeye abuza cyangwa agabanya ikoreshwa rya telefoni
n’ibikoresho bifotora.
Amafoto amwe agaragaza abasirikare bari mu myitozo ya gisirikare, mu bikorwa byo kurwana no mu mirimo ya gisirikare. Bamwe muri bo bagaragara bambaye masike zirinda imyuka mibi n’ibindi bikoresho byo kwirinda.

Ni nini ku buryo bisi
zishobora kwinjiramo
Ubunini bw’uru rusobe
rw’inzira zo munsi y’ubutaka bwatangajwe nk’ubudasanzwe.
Uwahoze ari umusirikare
wakoreye muri ako gace yavuze ko iyi miyoboro ari minini ku buryo bisi
zishobora kwinjira imbere mu musozi, zigatwara abasirikare n’abandi bakozi mu
bice bitandukanye by’iki kigo.
Ati: “Urusobe rw’inzira
zo munsi y’ubutaka ni runini ku buryo bisi zishobora kwinjiramo zigatwara
abakozi mu bice bitandukanye.”
Imishinga y’ubwubatsi
yagaragaje ko hari inzira ziri hagati ya metero 4 na 10 z’ubugari ndetse
n’ubuhagarike.
Abahanga mu by’umutekano
bavuga ko bishoboka ko Moscow yaba yarasize nkana ibimenyetso bimwe
by’inyandiko z’ubuyobozi byatuma inzego z’ubutasi z’ibindi bihugu zibona ko iki
kigo gihari.
Ibyo bishobora kuba
bigamije kongera ubutumwa bwo gukumira ibitero bya kirimbuzi, aho igihugu
kigaragaza ko gifite ubushobozi bwo kwihorera nubwo cyaba cyagabweho igitero
gikomeye.
Ese Amerika ishobora kuba
mu byo u Burusiya butinya?
Iperereza kandi rivuga ko
Vladimir Poutine ashobora kuba afite impungenge ku bijyanye n’igitero gishobora
kugabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Impungenge zishingiye ku
kuba Amerika yarateje imbere intwaro zishobora kugera ku bintu byihishe cyane
munsi y’ubutaka.
Hari kandi impungenge
z’uko hashobora kuba ibitero bigamije gukuraho icyarimwe abayobozi bakuru ba
politiki n’abasirikare b’igihugu.
Iperereza rihuza izi
mpungenge n’urupfu rwa Ali Khamenei n’abari bamwegereye i Tehran, aho bavuga ko
igitero nk’icyo cyagaragaje ko abayobozi bakuru bashobora kuba aribo gipimo cy’ibitero
bya gisirikare.
Muri uwo murongo, gahunda ya “Perimetr”, izwi cyane nka “Dead Hand”, igaragara nk’uburyo u Burusiya bwateguye kugira ngo ubuyobozi n’ubushobozi bwo gusubiza igitero bya kirimbuzi bikomeze kubaho nubwo ibigo bikuru by’igihugu byaba byibasiwe.

