Operasiyo: Uko Bwiza yananiwe kumvikana na Kitoko bikarangira ataririmbye kubera icyiswe 'impanuka'

Imyidagaduro - 28/06/2026 4:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Operasiyo: Uko Bwiza yananiwe kumvikana na Kitoko bikarangira ataririmbye kubera icyiswe 'impanuka'

Bwiza wifuzaga gutanga ibirenze mu karere avukamo ka Bugesera, yananiwe kumvikana na Kitoko Bibarwa bituma ataririmba ku mpamvu ziswe ko yakoze impanuka igatuma atagera ahabereye igitaramo.

Muri iyi minsi hari kuba ibitaramo bikomeye "Summer Country Tour" bizenguruka igihugu, bikaba biririmbamo Bruce Melodie, The Ben, Kitoko na Bwiza. Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026 ibi bitaramo byakomereje mu Karere ka Bugesera, gusa inkuru iri kuvugwa cyane ni ukuba Bwiza ataririmbye, kandi ari igitaramo cyari cyabereye iwabo. 

Mu masaha ya saa Tatu z'ijoro, umushyushyarugamba (MC) Lucky Nzeyimana yaje ku rubyiniro ateguza abantu ko bagiye kurya ‘show’ ndetse ahita avuga ko bagiye kuzana umuhanzi wa mbere agahita atangira kuririmba.

Nyuma y’aho, Lucky yahise ahamagara ‘band’ itangira gushyushya ibyuma no kuregera imirya yabo neza kugira ngo batangire gutanga ibyishimo nk’uko ariyo ntego yatumye bategura ibi bitaramo.

Iminota 10 yihiritse nta muntu uraza kandi Lucky yavuye ku rubyiniro ari band yonyine ihagazeho, 20 irashira nta kintu kirahinduka hanyuma birambiranye band nayo irongera iramanuka ijya hasi gutegereza ko ibiganiro birangira bakagaruka.

Icyo gihe ni bwo hahise hazamuka umuntu wo kuvanga imiziki arongera atangira gushyushya abantu bari bamaze gukonja abandi bibaza impamvu ibitaramo bisa nk’aho byakonje.

Nyuma y’iminota ikabakaba isaha, MC Lucky Nzeyimana yaje ku rubyiniro yongera guhamagara ‘band’ ndetse ahita anahamagara umuhanzi Kitoko Bibarwa ngo aririmbe.

Muri icyo gihe ubwo yahamagaraga Kitoko, ni nabwo Bwiza yahitaga avuga ko akoze impanuka itumye atagera kuri Sitade ahabereye igitaramo.

IBIVUGWA BYABEREYE INYUMA Y’AMARIDO

Muri ibi bitaramo, hari kuvugwa abahanzi babiri gusa (Abo ni The Ben na Bruce Melody). N’ubwo aribo bari kuvugwa, ntabwo ari bo bonyine bari muri ibi bitaramo kubera ko Kitoko Bibarwa na Bwiza nabo babirimo.

Ku bwo gushaka ko ibi bitaramo bigirira Bwiza akamaro kanini katari ak’amafaranga gusa ahubwo akamaro k’ibi bitaramo kakaba no mu kwerekana ubuhanga bwa Bwiza, hari harateguwe ibintu bidasanzwe.

Bwiza n’abamureberera inyungu batanze amafaranga menshi mu kwitegura ndetse no guhanga udushya twinshi twari gutuma Bwiza nk’umwana wari uri iwabo akora ibirenze ibyo abandi bakoze.

Ni muri urwo rwego hari hakoreshejwe ibyapa byinshi byanditseho ‘Bwiza’ ndetse abantu bambaye imyenda yanditseho Bwiza kugira ngo baze kumwereka urukundo.

Muri macye, imbaraga zose mu bitaramo bya Summer Country Tour zari zashyizwe mu karere ka Bugesera.

Ibi byakorewe Bwiza ni nabyo bifuzaga gukorera Kitoko Bibarwa mu karere ka Rubavu mu rwego rwo kugira ngo aba bahanzi nabo bagire abantu bakora muri ibi bitaramo aho kubona amafaranga gusa.

Mbere y’uko bahamagara abahanzi ku rubyiniro, Bwiza yagaragaje ko atabanza ku rubyiniro kubera ibintu yari yateguye akavuga ko abanje atabasha gukora nk’uko yari yabiteguye icyakora agasaba ko Kitoko yamubanziriza ku rubyiniro hanyuma we akaza kuza ari uwa kabiri.

Nyuma yo kurita mu gutwi, Kitoko yahise abitera utwatsi yiruka avuga ko ibyo bintu bidashoboka ngo abanzirize ku rubyiniro umuhanzikazi Bwiza.

Kitoko yasobanuriwe impamvu ndetse bamwereka ko atari ukumusuzugura ariko aranga aratsemba avuga ko ataza kuva ku izima ngo abanze ku rubyiniro hanyuma Bwiza aze kuza amukurikiye.

Nyuma y’uko yanze kumvwa, Bwiza nawe yagaragaje ko atiteguye kubanza ku rubyiniro uko byagenda kose birangira abategura igitaramo bamubwiye ko niba atabashije kubanza ku rubyiniro yabyihorera undi nawe ahita abyihorera.

Gusa hari andi makuru yacicikanye muri icyo gihe ubwo bari mu biganiro avuga ko Kitoko yahawe andi mafaranga 400,000Frw ngo abanze ku rubyiniro mbere ya Bwiza ariko nabyo arabyanga.

Nyuma yo kubona ko Kitoko yanze yatsembye kandi ko Bwiza wari umaze igihe kirekire avuga ko azakora ibintu bikomeye atashobora kubikora muri ako kanya, Bwiza yahise ashaka impamvu ni ko gutangaza ko yakoze impanuka bityo akaba atakiririmbye.


Bwiza yatangaje ko yakoze impanuka, ibyatumye ataririmba muri 'Summer Country Tour' i Bugesera

Byarangiye Kitoko Bibarwa aririmbye nyuma y'uko Bwiza atabonetse ngo aririmbe ku mwanya wa mbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...