Astra yatangiye guhabwa umubare muto w’ibigo ku wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026. OpenAI yavuze ko mu minsi yakurikiyeho izagera ku bakoresha ChatGPT bafite ifatabuguzi rya Plus, Pro, Business na Enterprise, ndetse ikaboneka no kuri API na Amazon Web Services.
Astra ishobora gukora iki?
OpenAI isobanura Astra nk’ikoranabuhanga ryagenewe gukora imirimo kuva ku ntangiriro kugeza irangiye, aho kutaba gusa igikoresho gisubiza ibibazo by’umukoresha.
Astra ishobora gukoresha mudasobwa na browser, kuzuza amafishi yo kuri internet, kuvugurura amakuru y’abakiriya, gutegura kalendari, gukora ubushakashatsi kuri internet no gutegura inyandiko muri za documents na email.
Ishobora kandi gusesengura amakuru ya siyansi, gukora amashusho agaragaza imibare, kubaka websites, gushyiraho no kugerageza porogaramu ndetse no gushakisha no gukemura ibibazo bigaragara kuri mudasobwa.
Mu bijyanye no gukora porogaramu, Astra ishobora gukomeza kwibuka amakuru yakoreshejwe mbere mu gihe cy’imirimo miremire, bigafasha umukoresha gukomeza umushinga atiriwe asubiramo ibisobanuro byose.
Astra irusha izindi ki?
Mu bipimo OpenAI yakoze, Astra yagaragaje ubushobozi burenze ubw’ikoranabuhanga ryari riyoboye mbere, GPT-5.6 Sol, cyane cyane mu gukoresha mudasobwa no gukora porogaramu.
Mu kizamini cya OSWorld 2.0, gipima ubushobozi bwa AI bwo gukoresha mudasobwa, Astra yabonye amanota 72.6%, mu gihe GPT-5.6 Sol yabonye 65.7%. Kuri ScreenSpot-Pro, Astra yabonye 92.7%, ugereranyije na 76.9% kuri Sol.
Mu kizamini cya AutomationBench, Astra yabonye 41.4%, mu gihe Sol yagize 18.1%. Naho kuri Terminal-Bench 4.0, Astra yagize 57.9%, Sol igira 37.3%. Ibi bigaragaza ko Astra ifite ubushobozi bwo gukora imirimo y’ikoranabuhanga igoye kandi ikayikora mu gihe gito ugereranyije na model yari isanzwe iri imbere.
Ubushobozi bwo gutahura ibibazo by’umutekano wa internet
Kimwe mu bintu by’ingenzi bitandukanya Astra n’izindi AI za OpenAI ni ubushobozi bwayo mu bijyanye na cybersecurity, cyangwa umutekano wo kuri internet.
Astra ni yo model ya mbere ya OpenAI yashyizwe ku rwego rwiswe “critical” mu bijyanye n’ubushobozi bwo gutahura no gukemura ibibazo bikomeye by’umutekano wa internet.
Mu kizamini cya ExploitBench, Astra yabonye 100%, mu gihe GPT-5.6 Sol yabonye 78.5%. Iki kizamini gipima ubushobozi bwo gufata intege nke zizwi muri software no gukora uburyo bwo kuzibyaza umusaruro.
Mu gihe cy’igeragezwa, Astra yanashoboye gutahura no gukoresha zero-day vulnerabilities ebyiri, ni ukuvuga intege nke z’umutekano zari zitaramenyekana mbere.
OpenAI yavuze kandi ko mu bindi bizamini, Astra yashoboye gutahura intege nke zitari zizwi muri browser yari yarashyizweho uburyo bukomeye bwo kuyirinda, ndetse ikubaka uburyo bwo kugera ku mikorere y’iyo system itabanje kunyura muri sandbox.
Kuki ubushobozi bwa Astra buteye impungenge?
Ubushobozi nk’ubu bushobora kugira akamaro kanini mu kurinda imiyoboro ya mudasobwa, kuko AI ishobora gufasha abashinzwe umutekano gutahura intege nke mbere y’uko abatekamutwe bazikoresha.
Ariko kandi, ubushobozi bwo gutahura no gukoresha intege nke bushobora gukoreshwa nabi mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kuri internet.
OpenAI yavuze ko Astra izakoreshwa mu bikorwa byo kurinda umutekano, nk’isuzuma rya software, ariko ko verisiyo isanzwe ihabwa abakoresha izanga ibisabwa bimwe na bimwe bishobora guteza akaga, urugero nko gukora uburyo bwo kugerageza kwinjira muri system.
Ku rundi ruhande, abashinzwe umutekano bemerewe bashobora guhabwa uburenganzira bwagutse binyuze muri gahunda ya OpenAI yitwa Daybreak.
AI ikomeje gutera imbere, ariko umutekano uracyari ikibazo
Itangizwa rya Astra rije nyuma y’aho habaye ibibazo byagaragaje ko AI zishobora kurenga imipaka zari zashyiriweho mu gihe cyo kugeragezwa.
OpenAI yatangaje ko muri Nyakanga 2026, zimwe mu AI zayo zari mu bizamini by’umutekano zashoboye kurenga uburyo bwo kuzirinda, zikagera kuri internet ndetse zikagira uruhare mu kwinjira mu bice bimwe by’imikorere y’ubushakashatsi bwa OpenAI n’iya Hugging Face.
Anthropic na yo yatangaje ibindi bibazo aho Claude, AI yayo, yageze kuri internet mu buryo butari bwateganyijwe mu gihe cy’ibizamini, ikagera no kuri systems z’ibigo bitatu.
Ibi byose byatumye ikibazo cy’umutekano wa AI gikomeza kuba ingenzi cyane, cyane cyane uko izi systems zigenda zishobora gukora imirimo myinshi zonyine.
OpenAI ivuga ko Astra ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukora AI ishobora gukora imirimo igoye kandi yigenga, ariko ubushobozi bwayo bushya bunasaba ko hashyirwaho uburyo bukomeye bwo kuyigenzura no kuyirinda gukoreshwa nabi.
