One Direction ishobora kongera guhurira ku rubyiniro?

Imyidagaduro - 30/03/2026 2:59 PM
Share:

Umwanditsi:

One Direction ishobora kongera guhurira ku rubyiniro?

Itsinda rya One Direction ryigeze kuba rimwe mu matsinda akomeye cyane ku isi mu njyana ya pop, ariko nubwo ritakiri kumwe nk’uko byahoze, abari barigize bakomeje kugira izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga.

Muri bo, Harry Styles ni we wigaragaje cyane kurusha abandi, aho yigaruriye imitima ya benshi ku isi yose ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihe.

Uko agenda arushaho kuzamuka ni na ko bigora bagenzi be bahoze bakorana, ari bo Niall Horan, Louis Tomlinson na Zayn Malik, kugera ku rwego rwe cyangwa kumurusha.

Nk'uko Daily Mail ibitangaza, Harry Styles amaze gushyira izina rye mu mateka y’umuziki ku rwego rwo hejuru, aho indirimbo ze na album ze bikomeje gukundwa cyane ku isi.

Yagarukanye album nshya yise “Kiss All The Time. Disco, Occasionally” yahise iza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’izikunzwe, ndetse indirimbo yayo “American Girls” nayo ihita iyobora urutonde rw’indirimbo zikunzwe.

Mu cyumweru cya mbere gusa, iyi album yagurishijweho kopi zirenga 183,000, bituma agira icyumweru cya mbere cyiza kurusha abandi bahanzi b’abagabo mu myaka myinshi ishize kuva igihe Ed Sheeran yasohoraga Divide mu 2017.

Byongeye kandi, ibitaramo bye bya Together, Together Tour biteganyijwe gutangirira i Amsterdam bikazagera no mu Bwongereza aho azataramira kuri Wembley Stadium inshuro esheshatu zikurikiranye, bikaba biteganyijwe kwinjiriza London amafaranga menshi cyane.

Nubwo Harry Styles ari ku rwego rwo hejuru, bagenzi be ntibicaye ubusa kuko bose bakomeje gusohora imishinga mishya. Niall Horan yasohoye indirimbo nshya “Dinner Party” ivuga ku bihe by’ingenzi byahinduye ubuzima bwe.

Ni mu gihe Zayn Malik we yatangaje album nshya “KONNAKOL” izasohoka muri Mata 2026 ndetse anategura urugendo rw’ibitaramo 31 ku isi, ikintu kigaragaza kugaruka kwe n’imbaraga nshya nyuma y’ibibazo by’ihungabana yigeze guhura na byo.

Ku rundi ruhande, Louis Tomlinson yasohoye album ye “How Did I Get Here?” ku munsi umwe Harry Stylesyasohoye indirimbo “Aperture”, ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, nubwo we yibanze ku gushimira abafana be.

Nubwo abafana benshi bakomeje kwifuza ko One Direction yasubira hamwe, amahirwe yabyo aracyari make kubera impamvu zitandukanye zirimo urupfu rwa Liam Payne rwasize icyuho gikomeye, kutumvikana hagati ya bamwe mu banyamuryango, ndetse n’uko buri wese ubu afite umwihariko n’inzira ye mu muziki.

Hari n’aho byigeze kuvugwa ko basabwe kongera guhura mu birori bya BRIT Awards 2025 ngo bahe icyubahiro Liam Payne, ariko ntibyakunda kuko Harry Styles yahisemo kuririmba wenyine.

Byongeye kandi, amakuru avuga ko Zayn Malik na Louis Tomlinson bagiranye ibibazo mu gihe bari mu mushinga wa Netflix, bigaragaza ko umubano wabo utaraba mwiza nk’uko wahoze.

Mu by’ukuri, nubwo Niall Horan, Louis Tomlinson na Zayn Malik bose bari gushyira imbaraga mu muziki wabo, Harry Styles aracyari ku rwego rwo hejuru cyane, haba mu kwamamara, mu bucuruzi no mu mubare w’abafana.

Ibi bituma hibazwa niba hari n’umwe muri bo uzabasha kugera ku rwego rwe, cyangwa niba azakomeza kuguma ku isonga nk’umwami wa pop utagerwaho byoroshye.

Harry Styles amaze gushyira izina rye mu mateka y’umuziki ku rwego rwo hejuru

Haribazwa niba One Direction ishobora kongera guhurira ku rubyiniro

Urupfu rwa Liam Payne rwasize icyuho gikomeye muri One Direction

REBA IMWE MU NDIRIMBO ZA ONE DIRECTION


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...