Mu nyandiko ihwrutse gushyira hanze, OMS ivuga ko isi ya digitale imaze kuba kimwe mu bintu bigira uruhare runini ku buzima bw'abantu, cyane cyane abana n'urubyiruko.
Ubu ubuzima bwabo bwa buri munsi buragenda burushaho kugenwa n'uburyo bakoresha imbuga nkoranyambaga, imikino yo kuri internet ndetse n'ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence).
Isobanura ko intego atari ukwamagana cyangwa gushimagiza ikoranabuhanga, ahubwo ari ukureba uburyo ryabyazwa umusaruro mu guteza imbere ubuzima bw'abana, hakirindwa ingaruka zishobora kubangiriza ejo hazaza.
OMS igaragaza ko ikoranabuhanga rifasha abana kubona amahirwe menshi, harimo kwiga neza, koroshya itumanaho no kugera kuri serivisi z'ubuzima byoroshye, cyane cyane abatuye mu bice bya kure cyangwa byugarijwe n'ibibazo.
Ku rubyiruko rwinshi kandi, internet yabaye ahantu rubonera inshuti, rugagaragarizamo impano ndetse rukiyumvamo ubushobozi.
Icyakora, OMS ishimangira ko izo nyungu zitaboneka kuri bose kimwe, kuko zishingira ku buryo ikoranabuhanga ryakozwe, uburyo rigenzurwa ndetse n'inyungu z'abarikoresha mu bucuruzi.
Gukoresha cyane ibikoresho bya digitale bishobora kugira ingaruka zikomeye
Ubushakashatsi OMS ishingiraho bugaragaza ko kumara igihe kinini ku bikoresho bya digitale, cyane cyane ku bana n'urubyiruko bafite intege nke mu buzima bwo mu mutwe, bifitanye isano no kwiyongera kw'ibibazo birimo imihangayiko, kwiheba, agahinda gakabije, kubura ibitotsi, kugabanuka kw'imyitozo ngororamubiri no kugabanuka kw'imibanire myiza n'abandi.
Iri shami rinavuga ko abana bashobora guhura n'ibikubiye ku mbuga bibangiriza, amakuru y'ibinyoma, uburiganya, ihohoterwa rikorerwa kuri internet ndetse no kuba hamamarizwa ibicuruzwa bishobora kubangiriza ubuzima nk'itabi, inzoga n'imikino y'amahirwe.
OMS isobanura ko uko abana bakomeza kumara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga no mu mikino yo kuri internet, bishobora gutuma bagira irungu, bakagabanya igihe bamara bari kumwe n'imiryango n'inshuti ndetse bakarushaho kwicara igihe kirekire, ibintu bishobora guteza indwara zitandura.
Yanagaragaje ko isi ikomeje kubona ubwiyongere bw'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana hifashishijwe internet, ubwiyongere bw'amashusho y'urukozasoni arimo abana akoreshwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ndetse n'ayakorwa hifashishijwe ubwenge buhangano (AI), harimo n'ayifashishwa mu gutoteza cyangwa gusebya abana.
OMS ivuga ko ibi byose bishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire ku buzima bwo mu mutwe, icyizere ndetse n'umutekano w'abana. Ivuga ko ikoranabuhanga rya AI rifite ubushobozi bwo guteza imbere uburezi, korohereza abafite ubumuga no gufasha mu gutanga serivisi z'ubuzima.
Ariko kandi, ingaruka zaryo z'igihe kirekire ku mikurire y'abana, ku buryo bubaka umubano n'abandi, impuhwe no kwigenzura zitarasobanuka neza. Ni yo mpamvu isaba ko ryakoreshwa hubahirizwa amahame yo kwitwararika kugira ngo abana babanze barindwe.
Ibihugu byinshi bikomeje gufata ingamba
OMS igaragaza ko ibihugu byinshi byatangiye gukaza amategeko agamije kurinda abana ku mbuga nkoranyambaga. Muri byo harimo Australia yashyizeho ibisabwa bituma abana bari munsi y'imyaka 16 batabasha kugira konti ku mbuga nkoranyambaga.
U Bufaransa nabwo buri gutegura itegeko ribuza abatarengeje imyaka 15 kuzikoresha, mu gihe Indonesia yamaze gufata icyemezo cyo kubuza abatarengeje imyaka 16 kuzikoresha.
Ibindi bihugu nka Espagne, u Bwongereza, Canada na Ireland na byo biri gushyiraho amategeko cyangwa uburyo bwo kugenzura imyaka y'abakoresha internet hagamijwe kurushaho kurinda abana.
OMS ivuga ko izi ngamba zigaragaza ko amahanga agenda yemera ko kurinda abana mu isi ya digitale atari ikibazo cy'ikoranabuhanga gusa, ahubwo ari ikibazo cy'ubuzima rusange. Isaba ababyeyi n'abarezi kudaca abana burundu ku ikoranabuhanga, ahubwo bakabafasha kurikoresha mu buryo buboneye.
Mu nama itanga harimo gushyiraho ibihe byo kureka gukoresha telefone cyangwa ibindi bikoresho bya digitale, cyane cyane mu gihe cyo gufungura no mbere yo kuryama. Yanabasabye gushishikariza abana gukina, gukora siporo, kwitabira ibindi bikorwa bibafasha gukura neza no kumarana igihe n'imiryango ndetse n'inshuti.
OMS inashimangira ko ari ngombwa kuganiriza abana ku byo babona kuri internet, gukoresha uburyo bwo kurinda umutekano n'ubwirinzi bw'amakuru bujyanye n'imyaka yabo, no kuzirikana ko atari ubwinshi bw'igihe bamara kuri internet gusa bufite akamaro, ahubwo n'ubwiza bw'ibyo bakorayo.
Ejo hazaza h'abana bawe, hazagirwamo uruhare n’ibyemezo ufata mu buzima bwabo uyu munsi. Guverinoma, ibigo by'ikoranabuhanga, amashuri, imiryango n'abaturage bagomba gukorera hamwe kugira ngo hubakwe isi ya digitale ituma abana bakura bafite ubuzima bwiza, umutekano n'iterambere, haba kuri internet no mu buzima busanzwe.
