OMS ihangayikishijwe na Ebola ikomeje gukwirakwira muri Afurika

Ubuzima - 23/10/2026 8:57 AM
Share:
OMS ihangayikishijwe na Ebola ikomeje gukwirakwira muri Afurika

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryavuzeko icyorezo cya Ebola muri Afurika gikomeje kurushaho kugorana, nyuma y’uko Nigeria yemeje umurwayi wa mbere muri iki cyorezo, kikaba cyarenze imbibi z’ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika kigera no mu Burengerazuba bwayo.

Umuyobozi wa OMS mu Karere ka Afurika, Mohamed Janabi, yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyanyujijwe kuri murandasi, agaragaza impungenge z’uko icyorezo gikomeje kugera mu bice bitandukanye by’umugabane.

Yagize ati: “Duhanganye n’icyorezo kirimo kurushaho kugorana. Nigeria yemeje umurwayi wanduye indwara ya Ebola wayigezemo ayivanye mu kindi gihugu.”

Ku wa Kabiri, Nigeria yatangaje ko yemeje umurwayi wa Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, umugore ukora mu rwego rwa dipolomasi wari ufite amateka y’ingendo muri Uganda.

Nigeria ibaye igihugu cya kane cyo muri Afurika cyibasiwe n’iki cyorezo kiriho ubu. Mu Burasirazuba bwa Afurika, Kenya yari imaze gutangaza abantu icyenda banduye Ebola kuva ku wa 6 Ukwakira 2026.

Ibi byongeye kwibutsa icyorezo gikomeye cya Ebola cyibasiye ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2013 na 2016, kigahitana abantu barenga 11.000.

Nubwo Nigeria yongeye kwemeza umurwayi wa Ebola, iki gihugu gifite ubunararibonye mu guhangana n’iyi ndwara, kuko mu 2014 cyashoboye gukumira ikwirakwira ryayo. Ibyo bitanga icyizere ku bushobozi bwacyo bwo guhangana n’ibindi byago byibasira ubuzima rusange.

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu 4.381 mu barenga 9.000 banduye kuva hagati muri Gicurasi 2026, nk’uko inzego z’ubuzima zibitangaza.

Iki cyorezo cyabaye icyahitanye abantu benshi kurusha ibindi bya Ebola byigeze kwibasira iki gihugu.

Hagati aho, mu Burasirazuba bwa RDC hatangijwe igerageza ry’urukingo rwa Ervebo, hagamijwe kumenya niba rushobora no kurinda abantu kwandura Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.

Uru rukingo rusanzwe rwemewe gukoreshwa mu kurwanya ubwoko bwa Zaire bwa Ebola, ariko ubushobozi bwarwo mu kurwanya Bundibugyo buracyakorerwa ubushakashatsi.

Kugeza ubu, nta rukingo cyangwa umuti byihariye byemewe byo kurwanya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...