Yavuze ko akunda kunywa itabi kandi ko yagerageje kurivaho, ariko bikananirana. Yavuze ko ubu atakomeza kwishyiraho igitutu cyo kurireka. Ati: “Nagerageje kubireka, ariko sinabishoboye. Ubu ntabwo nzakomeza kubihatiriza kuko nizera ko twese umunsi umwe tuzapfa.”
Omah Lay kandi yigeze gusobanura ko ibyo yanywaga atari itabi risanzwe, ahubwo ko yavugaga cyane cyane ku gukoresha urumogi. Muri 2025, ubwo abantu bamubonaga afite cigarette, yasobanuye ko atanywa cigarette ahubwo ko anywa marijuana.
Uyu muhanzi w’imyaka 29 kandi yagiye avuga ku bihe bikomeye yanyuzemo ndetse n’uburyo gukoresha ibiyobyabwenge byagize uruhare mu buzima bwe.
Mu kiganiro na The FADER muri Mata 2026, yavuze ko mu gihe yakoraga indirimbo “Don’t Love Me”, yari ari mu bihe byo gukoresha ibiyobyabwenge byinshi kandi yumvaga atakibasha kwishimira ibintu bisanzwe nk’abandi bantu.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru eelive.ng, ibi bijyana n’uburyo uyu muhanzi yakomeje kuvuga ku ngorane ku buzima bwe bwo mu mutwe no ku buzima bwe bwite, no mu muziki.
Nubwo Omah Lay yavuze ko kuri we atagishaka kwishyiraho igitutu cyo kureka iyi ngeso, kunywa itabi no gukoresha ibindi biyobyabwenge bishobora kugira ingaruka ku buzima, kandi kuba umuntu azwi cyangwa akunzwe bidatuma izo ngaruka zitamugeraho.
Ubutumwa bwa Omah Lay bwongeye gutuma havugwa ikibazo cy’abantu bagerageza kuva ku ngeso zibangiriza ubuzima ariko bikabananira burundu.
Gusa kunanirwa kubireka rimwe cyangwa kenshi ntibivuze ko umuntu adashobora guhinduka; gushaka ubufasha bw’abaganga cyangwa abandi bantu bizewe bishobora gufasha umuntu kugabanya cyangwa kureka ingeso yangiza ubuzima.


Omah Lay yavuze ko yagerageje kureka itabi ariko bikamunanira
