Olivier Kavutse yakoranye indirimbo "Fire" na Gaise Baba ukunzwe cyane muri Nigeria na SEE Muzik - VIDEO

Iyobokamana - 14/05/2026 7:28 PM
Share:
Olivier Kavutse yakoranye indirimbo "Fire" na Gaise Baba ukunzwe cyane muri Nigeria na SEE Muzik - VIDEO

Umuramyi Olivier Kavutse yashyize hanze indirimbo nshya “Fire” yakoranye na SEE Muzik na Gaise Baba ukunzwe cyane muri Nigeria. Ni indirimbo ivuga ku buryo Imana ihuza abantu batandukanye bafite intego imwe yo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Olivier Kavutse ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere, akaba yaramenyekanye cyane mu itsinda Beauty For Ashes yashinze, ryamamaye mu ndirimbo ziri mu njyana ya Rock zirimo “Siripurize,” “Yesu ni sawa,” “Turashima” na “Ni uwa mbere.”

Uyu muhanzi uherutse no gutangiza akabyiniro ka Gospel yise "Ora Center" gaherereye ku Kicukiro ahahoze Prayer House, yavuze ko inganzo y’indirimbo ye nshya “Fire” yaturutse ku buryo Imana ikoresha abantu baturuka ahantu hatandukanye kugira ngo bagere ku ntego imwe yo kwamamaza Kristo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagize ati: “Inganzo y’indirimbo ‘Fire’ yaturutse ku kuntu Imana ihuza abantu batandukanye baturutse ahantu hatandukanye ariko bafite intego imwe yo kwamamaza ubutumwa bw’Imana. Mu nyikirizo turaririmba tuti: ‘Umuriro uzamenya undi muriro.’”

Indirimbo ye nshya "Fire" yayikoranye na See Muzik wo mu Rwanda ufite umwihariko wo kuririmba mu rurimi rw'Icyongereza, ndetse na Gaise Baba [Akinade Ibuoye] wo muri Nigeria ukunzwe cyane mu ndirimbo "No Turning Back" imaze kurebwa na Miliyoni 58 kuri Youtube mu mezi 11 gusa imazeho. 

Kavutse yavuze ko yakoranye na Gaise Baba kubera icyerekezo kinini afite cyo kwamamaza ubutumwa bwiza cyane cyane mu rubyiruko. Ati: “Gaise Baba ni umuhanzi mwiza ufite 'vision' nini cyane yo kwamamaza ubutumwa bw’Imana ku Isi yose, cyane cyane mu rubyiruko. Imana ishimwe ko yamuhaye igikundiro akaba ari gutera imbere cyane.”

Yavuze kandi ko ubucuti bwe na Gaise Baba bwatangiye binyuze kuri Gloria, nyiri Glo Creation, wabonye ko bombi bahuriye ku cyerekezo cyo kuvugabutumwa mu rubyiruko. Ati: “Inshuti yanjye Gloria nyiri Glo Creation ni we waduhuje kuko yabonaga hari ibintu duhuje muri vision zacu z’ivugabutumwa mu rubyiruko.”

Olivier Kavutse yanagarutse kuri SEE Muzik baririmbanye muri iyi ndirimbo, avuga ko ari umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe kandi bafite ejo heza mu muziki wa Gospel mu Rwanda.

Uyu muramyi ufite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel, yavuze ko nyuma ya “Fire” abakunzi be bakwiye kwitega indi mishinga myinshi harimo n’izindi ndirimbo azakorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Olivier Kavutse uherutse guhabwa Master’s muri Theology, yakomeje agira ati: “Indirimbo irasohotse, nyuma yayo twitege izindi nyinshi ndetse n’abandi bahanzi batandukanye haba abo mu Rwanda cyangwa hanze.”

Olivier Kavutse yavuze ko nyuma y'indirimbo ye nshya "Fire" azashyira hanze izindi zitandukanye

Olivier Kavutse yamamaye mu ndirimbo zirimo “Siripurize”, “Yesu ni sawa”, “Turashima” na “Ni uwa mbere”

SEE Muzik ni umuhanzi w'impano ikomeye ndetse abanyamuziki bakomeye bavuga ko azaheka umuziki wa Gospel mu Rwanda

Gaise Baba akunzwe cyane mu ndirimbo yise "No Turning Back" imaze kurebwa na Miliyoni 58 kuri Youtube

Kavutse yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Gaise Baba ukunzwe mu ndirimbo "No Turning Back"

REBA INDIRIMBO NSHYA "FIRE" YA OLIVIER KAVUTSE FT GAISE BABA & SEE MUZIK



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...