Olivier Karekezi ajya muri APR FC yari avuye mu bana natozaga - Niyibizi utoza Better Future Football Academy

Imikino - 31/07/2025 3:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Olivier Karekezi ajya muri APR FC yari avuye mu bana natozaga - Niyibizi utoza Better Future Football Academy

Niyibizi Souleymane utoza irerero rya Better Future Football Academy ashimishwa n’uko ari umwe mu batoza bazamuye Olivier Karekezi, umunyabigwi w'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Niyibizi Souleymane yakinnye umupira w’amaguru ndetse ubu aranawutoza. Gusa iyo muganiriye akubwira ko ashimishwa no kuba ari umwe mu batoza bazamuye Olivier Karekezi.

Aganira na InyaRwanda, Niyibizi yagize ati: “Nitwa Niyibizi Souleymane, ndi umwe mu bashinze Intare FC. Nyuma ya Jenoside nakinnye mu Intare FC, ari naho nahise mbera umutoza. Natoje amakipe meshi harimo Amagaju, Etoir d’lest, Isonga, Kiyovu Sports, Espoir no muri Rwamagana yahindutse Muhazi United."

Niyibizi Souleymane kubera urukundo akunda umuryango we, yahisemo kureka akazi ko gutoza Espoir FC yari amaze kuzamura mu cyiciro cya kabiri ivuye mu cya Gatatu maze ahitamo kuba hafi y’umuryango we. Ati: “Byabaye ngombwa ko nari mfiteyo umwaka mu masezerano biba ngombwa ko twicara tugasesa amasezerano kuko numvaga ntakibashije gukorera kure y’umuryango."

Uyu mugabo kandi afite ishema kuko yazamuye impano z’abakinnyi bakomeye barimo Olivier Karekezi, Muhire Kevin n’abandi.  Yavuze ko yatoje Olivier Karekezi mbere y'uko ajya muri APR. Ati: “Muri 1997 Olivier Karekezi ajya muri APR FC yari avuye mu bana natozaga i Butare.

Uyu musifuzi Twagirumukiza Abdul nawe ari mu bana nazamuye ari umukinnyi kuko nawe yari umukinnyi mwiza. Hari abandi nka ba Kevin Muhire, Niyonzima Olivier Seif, Mugisha Francois Master, ni benshi."

Niyibizi Souleymane ni umutoza muri Better Future Football Academy 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...