Olivia Dean wegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya muri Grammy Awards 2026 ni muntu ki?

Imyidagaduro - 02/02/2026 10:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Olivia Dean wegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya muri Grammy Awards 2026 ni muntu ki?

Umuhanzikazi Olivia Dean ukomoka mu Bwongereza, yashimishije cyane abitabiriye ibihembo bya Grammy Awards binyuze mu ndirimbo ye “Man I Need”, anandika amateka akomeye yo gutsindira igihembo cya Best New Artist muri Grammys za 2026.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 01 Gashyantare 2026, Olivia Dean yatanze igitaramo cya live cyatumye imbaga ihaguruka ku myanya yayo, agaragara ku rubyiniro yambaye umwambaro muto utukura urabagirana wakozwe n’inzu y’imideli ya Chanel, inyuma ye hakagaragara 'décor' y’umuhondo w’icyuma urabagirana.

Icyo gitaramo cyari mu gice cyihariye cyahuje abahanzi bose bari bahataniye igihembo cya Best New Artist, barimo Lola Young, Addison Rae, Katseye n’abandi.

Nyuma yo gutangazwa nk’uwatsinze, Olivia Dean ntiyabashije kwifata, amarangamutima yahise amwuzura ubwo yakiraga igihembo. Iyi ntsinzi yasojwe n’umwaka udasanzwe kuri we, waranzwe n’intsinzi ikomeye ya album ye ya kabiri The Art of Loving.

Olivia Dean ni nde?

Olivia Dean yavukiye i London, afite inkomoko y’ababyeyi b’Abajamaica n’Abaguyana [Guyanese], hamwe n’iy’Abongereza. Album ye ya mbere "Messy" yayisohoye mu 2023, ariko album ye ya kabiri yasohoye muri 2025 ari yo "The Art of Loving" yamugize icyamamare gikomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inamuha itike yo guhatanira igihembo cya Best New Artist muri Grammys, nk’uko byatangajwe na USA Today.

Uretse albums zo muri studio, Olivia Dean yashyize hanze albums ebyiri za live ndetse na EP eshanu. Yanatowe inshuro eshatu mu bihembo bya Brit Awards, anashyirwa ku rutonde rw’abahataniye igihembo gikomeye cya Mercury Prize mu Bwongereza. Umuziki we uhuriza hamwe soul na pop.

Olivia Dean yavutse ku itariki ya 14 Werurwe 1999, akaba afite imyaka 26. Yatsindiye igihembo cya Best New Artist mu bihembo bya Grammy Awards byabaye muri Gashyantare 2026. Azwi cyane kubera umuziki we wa "soulful pop" akaba akunzwe mu ndirimbo nka “Man I Need” (2025).

Mu myaka ishize, yakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku Isi hose, ayobora chart zitandukanye mu Bwongereza, ndetse ahabwa ishimwe rikomeye n’abasesenguzi b’umuziki kubera album ze Messy (2023) na The Art of Loving (2025).

Guhatana muri Grammy yabigezeho nyuma y’intsinzi ikomeye y’indirimbo ye “Man I Need” ndetse na album ye ya kabiri yasohotse umwaka ushize. Ku itapi itukura ya Grammys, Olivia Dean yari yambaye ikanzu y’umukara n’umweru yadozweho imitako.

Muri ibi bihembo bikomeye ku Isi, yari ahatanye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Alex Warren, itsinda ry’abakobwa Katseye, Addison Rae, The Marias, sombr, Lola Young na Leon Thomas.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo: Man I Need (2025), Nice To Each Other (2025), Dive (2023), So Easy (To Fall In Love) (2025), The Hardest Part (2020), Baby Steps (2025), OK Love You Bye (2019), Rein Me In (Edit) – Sam Fender & Olivia Dean (2025), Let Alone The One You Love (2025).

Olivia Dean yaganjwe n'amarangamutima ubwo yegukanaga igihembo cya Grammy

Olivia Dean yegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya muri Grammy Awards 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...